Mu kiganiro Senateri Rutaremara aherutse kugirana n’abakobwa bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’Igihugu umwaka wa 2017 bamubajije icyo avuga kuri uyu mwambaro utavugwaho rumwe mu Rwanda avuga ko ‘ku giti cye ntacyo bimutwaye ndetse ko ntacyo byica.’
Yagize ati “…Kuko mu Kinyarwanda uko cyagiye gikura cyinjiramo n’ubukirisitu baragusaba ko wikwiza, niko umuco ugenda ukura. Njyewe ku bwanjye ntacyo, igituma ntacyo bimbwira ni uko indangagaciro [values] z’amadini nzifata buke.]
Muri aba bakobwa bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda harimo bamwe batsimbaraye ku kwikwiza bakemeza ko ‘bidakwiye kwambara umwenda wo kogana mu ruhame’ gusa hari abandi bavuga ko uramutse ugiye mu irushanwa ritegeka buri mukobwa kwambara ‘Bikini’ wabikora ntacyo wishisha’.
Abanyarwandakazi bagiye bitabira Miss Supranational bagiye bazitirwa n’umuco bakanga kwambara uyu mwenda wo kogana mu ruhame gusa mu mwaka wa 2015 Sonia Gisa yabimburiye abandi awambara ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika.
Mu mwaka wa 2016 Akiwacu Colombe yagiye muri iri rushanwa na we yambara Bikini atikanga. Amafoto ye amaze gusakara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga benshi baramwadukiriye baramutuka bavuga ko ‘yagombaga kwambara umukenyero’ gusa we agasubiza avuga ko ‘ibyo yakoze bitamubangamiye’.
Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Icyo gihe hari abacunaguje Mutesi Aurore bamushinja gukoza isoni igihugu no kucyandagaza mu maso y’amahanga we akavuga ko ataciye inka amabere.
Mutesi Aurore yagize ati “Iyo ugiye ahantu nka hariya guhagarira igihugu uba ugomba gukora ibyo ushoboye byose kandi neza, hari ibintu byinshi byatumye mpitamo kwambara kuriya kuko inkuru yaravuzwe cyane ko umukobwa wo mu Rwanda yanze kwambara kuriya bitewe n’umuco w’iwabo […] Ibyo dukora ntabwo ari ko bose babifata kimwe njyewe nabikoze kugira ngo mpeshe ishema u Rwanda.”
Uyu mwambaro ukunda gukurura impaka ndende iyo hagize umukobwa uwambara mu marushanwa mpuzamahanga nyamara bamwe bakemeza ko nta gikuba kiba cyacitse kuko umuco ukura.
Senateri Tito Rutaremara naba nyampinga