• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Editorial 19 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021 nibwo habaye tombola y’uko amakipe agomba kuzahura muri 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, ni tombola yasize mu mikino ikomeye izahuza ikipe ya Bayern Munichen yo mu gihugu cy’Ubudage ndetse n’ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ni tombola yabereye mu gihugu cy’Ubusuwisi mu mujyi wa Nyon aho amakipe umunani yageze muri 1/4 cy’iyi mikino amenye uko azakina, mu wundi mukino ukomeye wasize ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye izahura n’ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Uko tombola ya 1/4 yagenze:

Bayern Munich izahura na Paris St-Germain
Manchester City izahura na Borussia Dortmund
FC Porto izahura na Chelsea FC
Real Madrid izahura na Liverpool

Imikino ibanza ya 1/4 cya UEFA Champions league itegerejwe tariki ya 6 ndetse n’iya 7 Mata 2021, ni mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 13 ndetse na 14 Mata 2021.

Uretse tombola ya 1/4 hanatangajwe uko amakipe azahura muri 1/2 aho ikipe izarokoka hagati ya FC Porto na Chelsea izahura n’izava hagati ya Real Madrid na Liverpool, mu gihe ikipe izava hagati Bayern Munich na Paris St-Germain izahura n’izakomeza hagati ya Manchester City na Borussia Dortmund.

Nyuma y’iyi tombola kandi hahise haba indi ya 1/4 cy’imikino ya Europa League, dore uko amakipe azahura:

Granada izahura na Manchester United
Arsenal izahura na Slavia Prague
Ajax izahura na Roma
Dinamo Zagreb izahura na Villarreal

Imikino ibanza ya 1/4 cya UEFA Europa league itegerejwe tariki ya 8 Mata 2021, ni mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki 15 Mata 2021.

2021-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Editorial 13 May 2021
U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

Editorial 15 Jun 2018
Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Editorial 19 Aug 2025
Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Editorial 09 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe
Mu Rwanda

Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe

Editorial 20 Oct 2018
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki
INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Editorial 18 Apr 2018
Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda
POLITIKI

Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda

Editorial 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru