Ku wa kabiri tariki ya 29 Mutaram 2019, ikinyamakuru the Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda cyanditse inkuru igira iti, “Ntidushishikajwe n’inyungu gusa,” cyivuga ku ruganda rukora itabi rwa Rujugiro.”
Muri iyi nkuru Tribert Ayabatwa Rujugiro agaragazwa nk’uwicisha bugufi kandi ushishikajwe n’ibikorwa by’ubugiraneza , ushyira inyungu mbere y’ibindi byiza byose, kandi uharanira imibereho myiza y’abaturage, nka ba Bill Gates na Michael Bloomberg.
Rujugiro si Michael Bloomberg. Ibi bikaba bibigaragaza.
Rujugiro avavuga ko uruganda isosiyete ye yahoze ari isosiyete yo ku rwego rwa Afurika, aho kuba isosiyete yo mu Rwanda” akanakomeza avuga uruhare rwe rukomeye iyo sosiyete yagize mu kunganira imibereho myiza y’abatuye uyu mu gabane.”
Ni ngombwa ko rubanda bamenya ishusho ye nyakuri, n’uburyo yaje kugera ku ntambwe ariho mur’iki gihe .
Nibyo koko Rujugiro yatangiye ubucuruzi bwe muri za 1970 mu gihugu cy’UBurundi. Ni naho yaje kuzamukira mu rwego rw’ubucuruzi.
Ni muri iyi micururize akesha ubuhangange nk’umuherwe ingero zimwe na zimwe zirabigaragaza.
Rujugiro yize kuva hakiri kare ko imiterere y’igihugu ishobora gutuma yatera imbere k’umuntu mu rwego rwo kwigwizaho imitungo cyangwa ku muntu ku giti cye ndetse no kugera ku rwego rw’inganda.
Mu gihugu cyitarangwamo imiyoborere myiza ndetse cyibaza ku birebana n’uko amafaranga akoreshwa, biroroshye guca mu rihumye inzego zibishinzwe akivaniramo aye ntagikurikirana.
Cyane akaba yarabishobojwe no gucudika n’abanyapolitiki ndetse n’abategetsi ibi akaba yarabikoraga amaze kubica mu mutwe, abamenyereza ruswa, mu gihugu cyirangwa na bene iriya mikorere, bikaba bishoboka ko nta piganwa yashoboraga guhura naryo no kuba yararebanaga akana ko mu jisho n’abategetsi bo muri icyo gihugu, ndetse no gukwepa imisoro.
Nguwo Rujugiro n’abategetsi b’UBurundi bari amazi n’ifu , cyane cyane agatsiko kari kegereye Perezida Jean Baptiste Bagaza wigeze gutegeka icyo gihugu mu gihe cy’imyaka icumi (10) muri za 1970.
Abarundi bakaba bari bakennye, ariko Rujugiro na banywanyi be b’abategetsi bari mu mudendezo. Muri make, ibi nibyo byatumye aba icyitegererezo mu rwego rw’ubucuruzi.
Kuba rero ubucuti bwa Rujugiro na Bagaza bwari ntagererenywa byaje kumuviramo kurebana ayingwe na Buyoya waje gusimbura Bagaza.
Hamwe n’uwahoze ari minisitiri w’imari Albert Muganga ndetse n’uwahoze ari minisitiri w’ubucukuzi na mine Isidore Nyaboya, akaba yaraje gufungirwa muri gereza ya Bubanza.
Muri Werurwe 1990, Rujugiro yaje kugambana n’abasirikare baroga abari barinze gereza n’uko uwo mu ofisiye na Rujugiro bahungira mu gihugu cya Afurika y’Amajyepfo, aho uwo mu ofisiye yaje gupfira mu rupfu rw’amayobera rwari rutewe na agisida.
Aho muri Afurika yepfo icyo Rujugiro yita “Pan Africanism” niho cyaje gushingira imizi. Ubwo bucuruzi yari yakuye mu Burundi, ari nako yacengeraga abategetsi bo muri Afurika yepfo.
Mu gitabo cye,“ Abakozi bo muri Perezidansi: Abo bari bashyigikiye Zuma mu butegetsi ndetse na nyuma yo gusohoka muri gereza,” Umunyamakuru wo muri Afurika Yepfo Jacques Pauw, agaragaza abagurisha itabi ryakorwaga na n’uruganda rwa Rujugiro mu gihugu cya Afurika yepfo agaragaza neza ukuntu Rujugiro ari inkingi ya mwamba muri magendo y’itabi muri icyo gihugu.”
“Kugurisha itabi ku buryo bwa magendo ntibituma igihugu gihomba imisoro n’amahoro, ahubwo bituma n’ibindi byaha bitamenyekana, nko gucuruza ibiyobyabwenge, magendo n’icuruzwa ry’abantu ”
Nyamara kandi igurishwa ry’itabi kuri magendo bituma icyo gihugu gihomba miliyari 3 za rand, amafaranga akoreshwa mur’icyo gihugu, kubera gukwepa imisoro, ruswa, nkuko Paux yabyanditse.
Nko mu Burundi, Rujugiro agambana na bari ku butegetsi mu gutuma igihugu cyitinjiza imisoro, maze abanyagihugu bakaharenganira, kuko icyakazamuye imibereho myiza yabo cyigira mu mifuka y’abikorera.
Bene iriya magendo yatumye Rujugiro yigwizaho inyungu idasanzwe, ikabakaba 1000% , mu ruganda rwaje gukura rukaba ubukombe mu bijyanye n’amanyanga atangira ingano.”
Ibi bikaba bihabanye nibyo avuga ko ishoramari rye ridashingiye ku nyungu abona kuri magendo ikomoka ku cyizwi nka zahabu y’umukara, ari nako bene izinyungu zimufasha kwigarurira abicanyi , abacuruza intwaro, amabandi nk’uko byandikwa n’umunyamakuru Pauw.
Kubera iyo mpamvu, igihugu cya Afurika yepfo cyikaba cyiri mu bihugu bitanu (5) biri ku isonga mu isi yose gikomokamo itabi ku buryo bwa magendo .”
Ariko kandi, Afurika yepfo si UBurundi. Inzego zo mur’icyo gihugu zikaba zaramugeze amajanja muri 2007.
Bakaba bari mu iperereza ryerekeranye n’ikwepa ry’imisoro ryari rihwanye na miliyari zirindwi (7) z’amadolari ya Amerika , ari nako bahise bamuhamya icyaha cya magendo yakoze inshuro 25.
Urupapuro rumuta muri yombi rukaba rwarasohotse ubwo Rujugiro yari mu ngendo ze z’ubucuruzi mu Bwongereza, aho yahise atabwa muri yombi, yambigwa inzogera ikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Yahise agarurwa muri Afurika yepfo kugirango ajye gusobanura ibyo yaregwaga.
Imyaka mike nyuma yaho, n’URwanda rwaje kumwigarika bitewe no kunyereza imisoro , ari nabyo byaje kumuviramo gufatira imitungo ye [ UTC].
Rujugiro akaba yaraje gufatwa atwara itabi mu modoka zitwara indembe zizwi nka ambilansi. Ku wa 13 Nzeri 2005, imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser n’abakozi be aribo: Antoine Kayiranga, Octave Mutijima, na Javier Gahizi bahagaritswe ahahoze perefegitura ya Kibungo, ubwo imodoka yabo yarasatswe n’uko hatahurwa itabi ryari ritwawe mu buryo bwa magendo.
Urubanza rwatangiye ku wa 19, Nzeri 2005 mu Karere ka Nyarugenge. Mu guhatwa ibibazo abakekwagaho icyaha bemeye icyaha cyuko bajyaga bahabwa amategeko na Rujugiro.
Kuba yarirukanywe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’epfo Rujugiro yagiye mu gihugu cya Nigeriya aho yakomereje amanyanga ye bityo akaba yaraje guhabwa amahitamo yo kuba yakubaka uruganda mugihe cy’imyaka itatu , bityo yitwarira inyungu yari amaze kubona yica amasezerano.
Muri Uganda kimwe n’ahandi hose imisoro yagombaga kujya mu mufuka wa Leta wagiye unyerezwa, ahubwo Rujugiro akishyura abategetsi bomu nzego zo hejuru.
Akaba aribo bantu bamwe bamurindira umutekano hamwe n’abahungu be n’umuvugizi we David Himbara iyo bagiye muri Uganda.
Umutekano wabo ntaho utaniye n’uwabanyacyubahiro baba baturutse mu bihugu byo mu mahanga. Ibi akaba aribyo byabaye ubwo Himbara yari I Kampala mu Ugushyingo 2018, n’itsinda ryari rishinzwe gukora filime documentaire mu rwego rwo kumenyekanisha Boss we Rujugiro nk’umuntu ushishikajwe no kuzanzahura imibereho myiza ya rubanda.
INKURU BIFITANYE ISANO :Hatahuwe Uko Rujugiro Tribert, Akoresha Itangazamakuru Mu Rwego Rwo Gusigiriza Isura Ye Arimo Kunyereza Imisoro Mu Bihugu By’Afurika
Biriya byagaragajwe haruguru nibyo biranga Rujugiro nk’umunyafurika ufite abakene ku mu tima, bihabanye n’ibyo abashinzwe kumwamamaza nka Himbara bagenda bavuga n’ibindi binyamakuru bikeya byandikirwa ku mugabane wa Afurika.
Hari icyiza yaba yarakoze? Abafite inyungu zabo ku giti cyabo babihamya. Nyamara kandi n’ubwo haba hari icyiza yaba yarakoze, cyaba cyaraje gihenze, kurusha inyungu zaba zaragikomotseho.
Biragoye gutadukanya ubucuruzi bwa Rujugiro n’ikwepa rye ry’imisoro, ndetse n’imibabaro ya rubanda iterwa n’inzego za ma leta ziba zaraboze biterwa no kuba ibikorwa remezo bitaharangwa, ku mpamvu z’uko icyakubatse biriya bikorwaremezo biba byaranyerejwe nk’uburezi, ubuvuzi n’ibindi.
Iyo ibi byose ubisesenguye, Rujugiro wivuga ibigwi ku ruhare rwo kuzamura imibereho myiza ku batuye Afurika ni icyuka gusa.
Mu gusoza, Rujugiro ni umuntu ushaka kwitaka. Akaba ari nayo mpamvu avuga ko impamvu zamujyanye muri Uganda zishingiye ku bikorwa by’ubugiraneza gusa, atari ku nyungu.”
Niba ibi aribyo ashingiraho aharabika igihugu cy’abaturanyi aho uburiganya bwe bwatahuwe bityo bukaburizwamo, noneho rero iyi yaba ariyo nkuru nyamukuru yanditswe na The Daily Monitor igaragaza Rujugiro nk’umunyacyuka.