• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Editorial 14 Jan 2018 POLITIKI

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aravugwaho kuba yarifashishije umunyamategeko we akishyura amafaranga umugore ukina filime z’urukozasoni ngo atazavuga ko baryamanye.

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyasohoye amakuru avuga ko mu mwaka wa 2016 yaryamanye na Stephanie Clifford uzwi nka Stormy Daniels muri filime z’ubusambanyi. Ubwo Trump yari amerewe nabi n’abagore bamushinjaga kubasambanya, Daniels na we ngo yashatse kubivuga ariko Trump abifashijwemo n’umunyamategeko we Michael Cohen bamwishyura amadolari ibihumbi 130 ngo atabivuga.

Umunyamategeko Cohen yahakanye ayo makuru, avuga ko umukiliya we atigeze aryamana na Daniels, icyakora ntiyakomoza ku mafaranga bivugwa ko yishyuwe uyu mugore mu mpera za 2016.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyashingiye ku makuru cyahawe na bamwe mu bazi neza iby’umubano wa Trump na Daniels.

Cohen yerekanye na email yemejwe na Daniels ivuga ko amakuru yo kuryamana kwe na Trump ari ibihuha bidafite ishingiro.

Umwe mu bayobozi muri Perezidansi ya Amerika na we yavuze ko ayo makuru ari ibihuha bimaze igihe, byakwirakwijwe kuva Trump yatangira kwiyamamaza.

Bivugwa ko Daniels mu mpera za 2016 yashatse kujya mu kiganiro Good Morning America gitambuka kuri ABC News ngo avujye iby’umubano we na Trump.

Kuri konti ya Daniels ya Myspace hagaragaraho ifoto ye ari kumwe na Trump, ikaba ivugwa ko yafashwe muri Nyakanga 2006.

Daniels ni umugore wa kabiri uvuzweho guhabwa amafaranga akareka kuvuga umubano we na Trump, nyuma y’umunyamideli Karen McDougal wagurishije uburenganzira bwe n’ikinyamakuru National Inquirer ku nkuru yo kuryamana kwe na Trump agahabwa amadolari ibihumbi 150.

Nubwo icyo kinyamakuru cyamuhaye amafaranga gishaka ko ari cyo cyonyine kizatangaza iyo nkuru, ntabwo yigeze itambuka. Bivugwa ko ari amayeri Trump yakoresheje kugira ngo iyo nkuru iburizwemo kandi uwo mugore atazabona ubundi buryo bwo kubivuga, dore ko umuyobozi mukuru wa Inquirer ari inshuti y’akadosoka ya Donald Trump.

2018-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Tuzabashiririza -abo muri CNDD-FDD babwira abatavuga rumwe na Leta

Tuzabashiririza -abo muri CNDD-FDD babwira abatavuga rumwe na Leta

Editorial 14 Nov 2018
Politiki n’ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu

Politiki n’ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu

Editorial 07 Apr 2018
Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Editorial 05 Jan 2020
Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe

Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe

Editorial 14 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bayobowe na Muhire Kevin wabaye umukinnyi w’umwaka, abahize abandi mu Rwanda 2023-2024 bashyikirijwe ibihembo na Rwanda Premier League
Amakuru

Bayobowe na Muhire Kevin wabaye umukinnyi w’umwaka, abahize abandi mu Rwanda 2023-2024 bashyikirijwe ibihembo na Rwanda Premier League

Editorial 10 Aug 2024
Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea
Amakuru

Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea

Editorial 21 Sep 2022
Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol itera intambwe igana mu matsinda (Amafoto na Video)
IMIKINO

Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol itera intambwe igana mu matsinda (Amafoto na Video)

Editorial 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru