Perezida Donald Trump yasinye iteka rishya rirebana n’abimukira, yongera gukumira abakomoka mu bihugu bitandatu birimo bitatu byo ku mugabane wa Afurika bituwe cyane n’Abayisilamu.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Trump yari yasinye iteka ryateje impagarara kuko ryakumiraga abimukira bose baturuka mu bihugu bivugwamo iterabwoba kwinjira muri Amerika mu minsi 90. Ibyo byari; Iran, Iraq, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia.
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe, iri teka rizatangira gukurikizwa kuwa 16 Werurwe yongeye kurisinya akomeza gukumira abimukira bo muri biriya bihugu iminsi 90, ariko Iraq ivanwa ku rutonde kubera uburyo ikomeje ubufatanye na Amerika mu by’umutekano.
BBC itangaza ko iri teka rinahagarika porogaramu yo gutanga ubuhungiro iminsi 120 rikanagabanya umubare wose w’impunzi zahabwaga ubuhungiro mu mwaka w’ingengo y’imari, aho wagizwe ibihumbi 50 uvuye ku 110 byari bisanzwe.
Intumwa ya leta, Jeff Sessions, yatangaje ko urwego rw’ubutasi, FBI rwagaragaje ko kugeza ubu impunzi zigera kuri 300 zirimo gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Yagize ati “Nkuko buri gihugu kibigenza, Leta zunze ubumwe za Amerika zifite uburenganzira bwo kugenzura buri wese winjira mu gihugu cyacu kandi tugaheza abashobora kuduteza ibibazo.”
Iri teka ntirireba abaturage bo muri biriya bihugu bitandatu bafite uburenganzira bwo kuba muri Amerika binyuze muri gahunda ya Green Card.
Perezida Trump