Perezida Donald Trump yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gusenya burundu Koreya ya Ruguru, igihe cyose bizaba bibaye ngombwa ko zirwanaho cyanga se zirengera bamwe mu nkoramutima zayo.
Perezida Trump yihanije bikomeye uwa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un mu ijambo yavuze kuri uyu wa Kabiri mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, avuga ko ibyo ari gukora bishobora gushyira iherezo ku butegetsi bwe.
Yakomeje agira ati “Nta gihugu na kimwe ku Isi gifite inyungu mu kubona aka gatsiko k’abanyabyaha kigwizaho intwaro z’ubumara na za missiles. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imbaraga zihagije n’ukwihangana, ariko nizihatirwa kwirwanaho cyangwa kurwana kuri umwe mu baziyunzeho, nta yandi mahitamo tuzaba dufite uretse gusenya burundu Koreya ya Ruguru.”
“Umugabo w’ibisasu ari mu bikorwa by’ubwiyahuzi kuri we no ku butegetsi bwe. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziriteguye, zifite ubushake n’ubushobozi, ariko ku bw’amahirwe wenda ntabwo bizagera aho.”
Perezida Trump
Trump yasabye ibindi bihugu kwitandukanya n’ubutegetsi bwa Kim ukomeje gushyira imbaraga mu ntwaro z’ubumara.
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru muri Loni, Ja Song Nam, yafotowe ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, ariko aza kuhava mbere y’uko Trump ageza imbwirwaruhame kuri bagenzi be. Imyanya ya Koreya ya Ruguru yarimo ubusa, uretse umugabo umwe ngo wagaragaye yandika ibyo Trump yavugaga byose.