Nyuma y’ukwezi kumwe gusa avuye mu ruzinduko rw’akazi muri Kongo-Kinshasa, Perezida wa Sudani y’Epfo, Mayardit Salva Kiir, ari nawe uyoboye Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri iki gihe, kuri iki cyumweru yasubiye i Kinshasa, aho yongera kubonana na Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo.
Ikigenza Perezida Salva Kiir si ukunoza ubucuti n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ni ukugerageza kongera kwereka Perezida Tshisekedi inyungu afite mu gushyikirana n’umutwe wa M23.
Ni mu gihe abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Kongo bose bahuriza ku mwanzuro umwe, w’uko intambara ihabera idashobora kurangizwa n’urusaku rw’imbunda, ko ahubwo umuti nyawo ari inzira y’ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa M23.
Uru ruzinduko rw’inkubirane rwa Perezida Salva Kiir i Kinshasa, rwa kabiri mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, ruratanga ubutumwa ko Perezida Tshisekedi nta yandi mahitamo asigaranye, uretse kuva ku izima, akicarana ku meza y’ibiganiro n’abo yita”umutwe w’iterabwoba”.
Twibutse ko inama idasanzwe y’ ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, yateraniye i Lusaka muri Zambiya kuri uyu wa gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, nayo yasabye Perezida Tshisekedi gukemura ibibazo by’intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cye yifashishije inzira ya Politike.
SADC yohereje abasirikari muri Kongo gufasha Leta guhangana na M23, icyakora kuva yagera ku rugamba mu mpera z’umwaka ushize, abarwanyi ba M23 barushijeho kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuba rero SADC nayo igeze aho igira inama Tshisekedi yo gushyikirana n’abo yita “umutwe w’iterabwoba”, biragaragaza ko ibintu byamugeranye iwa Ndabaga.