Ubwo hasezerwaga bwa nyuma kuri Senateri Mucyo, Minisitiri muri Perezidansi yasomye ubutumwa buvuga ko Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubuze umugabo ukunda igihugu.
Ni umuhango wabereye muri Sena kuri uyu wa 7 Ukwakira 2016, aho Minisitiri Tugireyezu Venantie yatanze ubutumwa bw’akababaro yahawe na Perezida Kagame.
Tugireyezu Venantie
Senateri Mucyo yitabye Imana bitunguranye kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 3 Ukwakira uyu mwaka.
Ubwo butumwa bugira buti “Ku muryango wa nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo Nyakubahwa Perezida wa Repubukika Paul Kagame n’Umuryango we bababajwe no kumva inkuru itunguranye y’urupfu rwa nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo.
Senateri Mucyo wagiye ashingwa kuyobora inzego nkuru z’igihugu zitandukanye zirimo Minisitri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside n’indi mirimo mu nzego z’igihugu zitandukanye, zirimo igisirikare yaranzwe n’umurava mu bikorwa bye byose. U Rwanda n’Abanyarwanda tubuze umugabo ukunda u Rwanda. Perezida Kagame aramenyesha umuryango wa nyakwigendera senateri Mucyo ko wifatanyije na bo kandi bawifurije gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Kuri uyu wa 6 Ukwakira ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma yavuze ko Mucyo yubahirizaga inshingano ze, aho yashimangiye ko yari umuyobozi utariremerezaga nk’ibikunze kugaraga kuri bamwe na bamwe.
Muri uwo muhango wo gusezera bwa nyuma Senateri Mucyo, Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Inkotanyi, Francois Ngarambe, ari na wo muryango nyakwigendera Mucyo yabarizwagamo, yavuze ko Mucyo yari umuyobozi w’intangarugero warangwaga no kwicisha bugufi.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Inkotanyi, Francois Ngarambe
Yagize ati “Senateri Mucyo yari intore nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi. Yashinzwe imirimo itandukanye itoroshye mu nzego z’igihugu, mu za gisirikare n’iza gisivili. Imirimo yose yashinzwe Mucyo yarazwe n’imikorere myiza ubwitange, kwihangana, umuhate n’ubushishozi.
Perezida wa Senat Bernard Makuza
Perezida wa Sena yijeje umuryango wa Senateri Mucyo kuzakomeza kuwuba hafi. Yabwiye umudamu n’abana ba nyakwigendera ko kugira Mucyo mu muryango wabo ryari ishema rikomeye.
Yagize ati “Madamu Rose gira ishema ryo kuba waragize umugabo nka Mucyo, Thierry, Clement, Kelly, Herve, kugira umubyeyi nka Mucyo ni impano y’Imana, ndahamya ko itazapfa ubusa.”
Mucyo yatangiye akazi k’ubusenateri muri Kamena 2016, bivuze ko atabarutse amaze umwaka umwe urenga gato muri sena.