• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali   |   26 Jun 2025

  • Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi   |   25 Jun 2025

  • Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC   |   25 Jun 2025

  • Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda   |   25 Jun 2025

  • Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”   |   24 Jun 2025

  • Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga   |   24 Jun 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Editorial 28 Feb 2016 ITOHOZA

Nkuko nabasezeraniye kujya mbagezaho amwe mu mateka yabantu batandukanye uko bagiye bitwara ubu nakurikiranye amateka yuwitwa Gahima Gerald na murumuna we Rudasingwa Theogene kuva bakivuka, mbona ko bagiye bahura n’utubazo twinshi, tunashobora kuba aritwo tubakurikirana kugeza none.

Gahima yavutse muri 1957, avukira mu karere ubu kiswe Ngoma. Avuka kuri Gahigankwavu na Bamususire, waje kujya kumushakana kwa Byimbwa, uyu ntiyari umugabo wa Bamususire, ahubwo yari muramuwe baje kubyarana nyuma.

Bamususire yahungiye kwa Byimbwa amaze gucyocyorana na Gahigankwavu se wa Gahima wigeze no kuba mu myanya ikomeye mu Rwanda.

Bamususire na Byimbwa, baza kubyarana umwana w’umuhungu ariwe Rudasingwa Theogene , nyuma aza no gusubira ku mugabowe wa mbere (Gahigankwavu), ariko agenda atwite Rudasingwa, amubyarirayo, nawe ntazi iyo bavukiye niyo mpamvu yagiye ahuzagurika mubyo yakoraga byose bavugako yaba yaravukiye ku muhanda .

Burya rero baca umugani mu Kinyarwanda ngo igiti kigororwa kikiri gito, ariko hano ho cyabuze kigorora kigendanira ko! Gahima n’abavandimwe be bakuriye muri iyo miruho n’imyiryane bagiye baterwa n’ababyeyi babo, biza gutuma naho bakuriye, bibakurikirana mu buzima bwabo, n’ubwo bagiye bagerageza gukurikirana amasomo atandukanye, ndetse bakagira n’amahirwe yo kugenda bobona imirimo myiza, n’ubwo batashimwe kabiri, ibibazo byo mumiryango yabo byagiye bibakurikirana, kugeza naho ndetse abantu bibaza niba nta muzimu wabateye!

Tugarutse kuri Rudasingwa, byagiye bigaragarira bose ko uburere koko buruta ubuvuke, kuko yananiwe kuba mumuryango nyarwanda neza biranga. Gahima nawe ni uko reba nkubu kubera ubwambuzi bwe, yari amanitswe ku ma banki atari make yo mu Rwanda, kubera imyenda yafashe yitwaje imyanya yari afite muri leta. Harimo na BACAR yahoze ari iya Kajeguhakwa Valens yacucuye kugeza naho afashe ideni rya miliyoni zisaga 70 aryandika kuri nyina w’imyaka irenze 60.

Abantu yarenganyije, abakangisha ko yabafunga, kugera naho atera ubwoba abayobozi i Rukara ku kimodoka, akabanyanganya isambu, ntihagire uvuga! Yewe uwavuga iby’inzuki ubuki ntibwaribwa, reka ndekere aha, mbibutse n’ahantu bagiye bata amababa.

Ikintu gitangaje kuri Gahima Gerard, hambere aha yihaye ibyo kugenda atanga ibiganiro bitandukanye mu bitangaza makuru by’iburaya n’amerika, ariko ibyo yahavugiye ni akumiro. Ibaze nawe umuntu wihanukiriye akavuga ngo Habyarimana ntiyateguye jenoside ahubwo amaze gupfa abantu nka ba Bagosora nibo bicaye bakayipanga!

Ariko akirengagiza ko hari n’imyitozo yakorwaga, n’imihoro yari yaraguzwe mu bushinwa, byose ari ukwitegura jenoside! Yaba yaraburanyaga noneho abantu abashinja ibinyoma, niba ntawateguye jenoside wari urimo!!!

Aha igitangaje rero ni aho yabajijwe niba azisobanura gute ku bantu yashyize kuri listi ya baruharwa igihe yari umushinja cyaha mukuru w’u Rwanda, arangije aravuga n’isoni nyinshi ngo “nzabasaba imbabazi!!”

Nonese nk’umuntu wize amategeko, azi ko iyo urukiko ruguhamije icyaha, umuntu ku giti cye akiguhanagura ho? Ubuswa bwe rero ni hano bugaragarira, kuko nabyo yabivuze arya indimi yenda kuzica! Koko umuntu w’umugabo bavuga ngo ni impuguke akavuga amangambure?

Iki ni cya giti rero cyabuze uko kigororwa kikiri gito, ubu kikaba cyarakuze nabi, kuburyo habura umuyaga umwe gusa nawo udafite ingufu ngo uhuhe gusa ubundi gihite gitembagara ku butaka!

Ibyo GAHIMA alias Majera akora byose bigaragaza ko ari mu marembera, kuko ari ikimenyetso cy’uko arimo gusamba, arashya imigeri ya nyuma,mbese ata ibitabapfu nkuko babivuga iyo babonye umuntu ageze mu marembera. Ameze nk’inkoko bashyize mu mazi ashyushye, ikavaho amababa yose igasigara imeze nk’igiti cyakubiswe n’inkuba. Gahima nawe rero yataye amababa asigaye ameze nka mukongoro ishaje! Kugeza aho abaza umunyamakuru ngo harya abana batagira ababyeyi ni iki?? Birababaje koko!! A Dieu pauvre Gahima!! Nawe si wowe wazize kuvuka nabi.! akaba muri iki gihe ari kurangwa nubwoba bwinshi atinya ko yazazanwa mu rwanda agakurikiranwaho ibyaha yakoreye igihugu byo gutesha umudendezo igihugu .

Munyandiko ya Major General Richard Rutatina, icyo gihe yandika yari umujyanama wa Perezida ku bijyanye n’umutekano n’ubusugire bw’igihugu hamwe na Col. Jill Rutaremara, wari umuvugizi w’Ingabo muri icyo gihe, aba bayobozi mungabo za RDF bashyize ahagaraga inyandiko ndende ivuga kuri Gahima na murumunawe Rudasingwa. Reka turebe muri make.

-2274.jpg

Gahima Gerard na Rudasingwa Theogene

Bavuze ko Theogene Rudasingwa asobanura yuko inshingano ze za nyuma yari “Chief of staff” wa Perezida kandi mu by’ukuri yari diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida. Theogene Rudasingwa ntabwo ajya akopfora yuko ipete rye rya nyuma mu gisirikare yari Majoro (Major). Ibi byo kwiyongerera amaranka cyangwa kutayavugaho bishobora kugaragara nk’aho ntacyo bivuze, ariko mu by’ukuri birakivuze cyane, mu gihe bigaragara mu binyamakuru cyangwa mu nyandiko zirwanya igihugu kigenga (a sovereign state).

Bati : Theogene Rudasingwa ni umutekamutwe (comman) ruharwa, kandi ubutekamutwe bwe ni ubwa kera bunazwi n’abo babyirukanye muri za 80. Kugeza n’uyu munsi abo biganye bakanabana, bamwita akazina k’agahimbano ka REDCOM, izina yahawe kubera operation y’ubutekamutwe yigeze gutekereza ubwe, akanayishyira mu bikorwa, nubwo bwose yamupfubanye.

Igihe yigaga muri Kaminuza ya Makerere, Kampala muri Uganda, yageragezaga kubaho mu buzima buhenze kandi nta mikoro, ibyo rero byamutwaye mu madeni (mu myenda) itabarika (high indebtedness). Nyuma rero yacuze umutwe wa kibandi (criminal extorsion operation) aho abaguye mu mutego we, yabakoreye blackmail abaha amabwiriza yo gushyira amafaranga kuri konte mu izina rihimbano rya Mr. “REDCOM CX-1200”. Ku bw’amahirwe cyangwa amahirwe macye uwo mushinga wa Theogene w’ubutekamutwe waje gutahurwa ariko hari abo yari amaze kuyakuramo. Ibi byamuviriyemo gutoroka kuri kaminuza, ata amasomo, anatorokera muri Kenya yitwaje ngo abashinzwe umutekano muri Uganda bamugeraga amajanja.

Mwibuke ko ari nawe wafungishije Col. Karegeya muri Uganda , ubwo yamenaga amabanga y’uko Karegeya ajyana urubyiruko mu gisilikare cya Museveni, abibwiye maneko za Leta zamuhaga udufaranga twokurya.

Nyuma y’aho NRA ya Museveni ibohoreje igihugu mu 1986, Rudasingwa yasubiye muri University ya Makerere, avuga yuko yari muri NRA ngo kandi yari umuwofisiye mu gisirikare. Igisirikare cya mbere yinjiyemo ni icya RPA mu mpera ya 1990 ! Kuko ingeso ishirana na nyirayo (old habits die hard). Na nyuma y’aho ashyiriwe mu mwanya uteye ishema wo kuba diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida, Theogene Rudasingwa yagiye mu bikorwa byo gutanga za kontaro (contracts) ariko yabanje guhabwa za bitugukwaha (kick-backs).

Hari igihe yatanze isoko, ku i kampuni yo mu ishakoshi (briefcase company) yahimbye yuko ifite icyicaro Nairobi, ryo kugemura ibikoresho muri perezidansi.( Ibikoresho bya Sport nibyo mugikoni ) Nk’uko wakabitekereje, iyo contract yagenze nabi, kuburyo ibikoresho bimwe byanze guca mumiryango y’inzu bakajya babinyuza mugisenge , babanje gukuraho amabati , ibibyose byakorwaga kumabwiriza ya Rudasingwa Theogene, bimwe byanga kujyamo bipfa ubusa, igihugu kihahombera amafaranga menshi. Kubera ibyo bikorwa bya corruption, Major Rudasingwa yashyikirijwe ubutabera, araburanishwa ariko aza guhanagurwaho icyaha kubera yuko habuze ibimenyetso bihagije kandi mu by’ukuri ibyo bimenyetso byari bihari ariko Rudasingwa yarabaye inkwakuzi bihagije (smart enough), arabihisha.

Gerald Gahima.

Gerald Gahima, kimwe n’umuvandimwe we badahuje ababyeyi bombi (half brother) Theogene Rudasingwa, yari afite urukundo rukomeye cyane rw’amafaranga kandi azwiho kuba yarakoraga buri cyose gishoboka ngo yigwizeho umutungo.

Igihe yari akiri Umushinjacyaha Mukuru, yakoresheje umwanya we mu kazi, kubona umwenda (a fat loan) wa miliyoni 72 kuva muri BACAR kandi ofisi ye yari mu gukorera iperereza iyo banki, kubera ibyaha byo kunyereza umutungo (fraud).

Iyo mikorere y’ububandi bwa Gahima yaje kujya ahagaragara ubwo byamenyekanaga yuko mu by’ukuri uwo mwenda atawufashe mu mazina ye, ahubwo yawufashe mu mazina ya nyina w’umuhinzi (peasant) ufite imyaka isaga 60. Bibi kurushaho, ni uko Gahima yanze kwishyura uwo mwenda. Kubera izo mpamvu n’iyindi myitwarire ye mibi, Gahima yategetswe kwegura kuva ku mwanya yariho wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Nta gitangaza rero, yuko ubu Gahima ashakishwa n’ubutegetsi bwa Australia, ngo asubize ibyaha ashinjwa bya fraud ijyanye n’ubukonsilita bwo mu isakoshi (briefcase consultancy).

Muri macye rero, ni uko nta n’umwe muri abo bagabo bo muri RNC muzima ubarimo ufite ubunyangamugayo nibura na bucye bwo kuba bwamwemerera kunenga Leta iriho mu Rwanda.

Biracyaza…

Cyiza Davidson

2016-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Editorial 12 Jun 2019
Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Editorial 04 Nov 2021
Burera: Abayobozi mu Karere na Sembagare wahoze akayobora batawe muri yombi

Burera: Abayobozi mu Karere na Sembagare wahoze akayobora batawe muri yombi

Editorial 06 Jun 2018
Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Editorial 19 Oct 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru