• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Cameroun: Ikipe y’amagare y’u Rwanda yarokotse impanuka ikomeye

Cameroun: Ikipe y’amagare y’u Rwanda yarokotse impanuka ikomeye

Ubwanditsi 30 Sep 2018 IMIKINO

Imodoka yari itwaye abakinnyi basiganwa ku magare b’u Rwanda, Bourkina Faso na Côte d’Ivoire, yakoze impanuka mu gihugu cya Cameroon ubwo yarengaga umuhanda, abagera kuri 17 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye  kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018 ubwo aba bakinnyi bitabiraga irushanwa ryitiriwe Chantal Biya, ahagana 10h 30 ku isaha yo muri icyo gihugu.

Ni mu gihe biteguraga agace ka kane ‘Grand Prix Chantal Biya 2018’, ubwo imodoka yari ibatwaye yakoraga impanuka, Bonaventure Uwizeyimana na Jean Bosco Nsengimana bagakomereka ndetse bigatuma gusiganwa ako gace bisubikwa.

Muri iri rushanwa Team Rwanda iyobowe n’Umutoza Sempoma Felix n’abakinnyi Nsengimana Jean Bosco na Uwiyeyimana Bonaventure bakinira Benediction Club y’i Rubavu; Rugamba Janvier; Manizabayo Eric na Uwiduhaye.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yarenze umuhanda abantu 17 bahita bakomereka, bajya kuvurirwa mu bitaro by’akarere ka Mbalmayo.

Nk’uko abaganga babitangaje, abasiganwa bakomeretse ni 15, komiseri umwe n’umushoferi.

Iyi mpanuka yasubikishije isiganwa mu gace ka kane karyo, kari guhaguruka mu gace ka Ngolbang kagasorezwa mu mujyi wa Meyomessala ku ntera ya 134km.

Gusa ubuyobozi bw’iri rushanwa bwatangaje ko rigomba gukomeza.

Imodoka yari itwaye abakinnyi barimo ab’u Rwanda yakoze impanuka

Imodoka yari itwaye abakinnyi ba Burkina Faso, Côte d’Ivoire na Team Rwanda bakoze impanuka 17 barakomereka

Bivugwa ko iyi modoka yagonganye n’ikamyo bigatuma irenga umuhanda

Bonaventure Uwizeyimana ari mu bakinnyi bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

2018-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 07 Dec 2020
Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk’umutoza wayo w’agateganyo, imikino y’ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije

Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk’umutoza wayo w’agateganyo, imikino y’ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije

Ubwanditsi 04 Nov 2022
Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Ubwanditsi 05 Apr 2018
APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

Ubwanditsi 21 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika
Amakuru

Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Jan 2022
Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Ubwanditsi 11 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru