• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)

Editorial 30 Mar 2016 ITOHOZA

Kabalisa pacifique yavukiye i cyangungu mu cyahoze ari komini Kimbogo, akaba mbere ya genocide yari umwarimu aho iwabo akaba ari umucikacumu muri genocide yahungiye i bukavu nyuma yaje kujya i burundi kibitoki hariyo sekuru.

Yaje guhunguka avuye i Bujumbura yakoze muri FARG igikorera mu gishanga mu ishami ry’imishinga nyuma yaje kuvayo akora muri African right yaje kujya mu bubirigi arinaho aba ubu 2003 ari umunyamuryango wa ibuka nyuma 2009 nibwo yatangiye kuba interahamwe ikorana na ba Matata aho yashinze ikigo centre pour la prevention des crimes contre humanite aha ahakura akayabo kamafaranga avugako habaye genocide yakorewe abahutu.

Akaba akorana naba philippe Rejens, akaba kandi ari umunyamabanga w’ungirije wa PDP-Imanzi ya Deo Mushayidi akongera akaba numuvugizi wayo akaba akorana byahafi nabaharabika igihugu mu manama bakoresha abera i burayi.

-92.png

Icyo kigo kijya gusa cyane na kimwe cya Joseph Matata, kiba mu magambo yabo gusa, kiba igisabisho, kuko niba bakenye gufasha abo barengana, ibikorwa byabo byakagombye kugera aho abo barengana bari.

Pacifique avuga ko umuhamagaro wamugezeho akora mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, ashinzwe gukusanya amakuru ku bwicanyi bwakorewe abatutsi.

Ngo mu gihe yakoraga amaperereza ku bwicanyi bwibasiye abatutsi, aho yageraga hose, ari mu baturage ku mirenge, ari mu bari mu buroko, ari mu nsengero, baramubwiraga bati n’ubwo tukubwiye iby’urupfu rw’abatutsi, ujye utubaza n’urupfu rw’abahutu tukubwire.

Ngo yasanze i Rwinkwavu muri Kayonza, mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro,nta batutsi bajungunywemo, amagufwa yarimo yari iy’abahutu.
Mu Gatsata mu urusengero rw’ i Karuruma, nta mututsi wahaguye.

Hariya ku Kabutare i save, hishwe abahutu , ahari abatutsi baho bose barimutse.
I Gitarama, za Gitwe, ngo nta batutsi bahabaga.

Kabalisa wumvikana mu biganira kuri radio Ikondera, avuga yihanukira cyane nk’utizeye ibyavuga ko hagomba kubaho urukigo rwemeza ko habayeho genocide yakorewe abahutu. Ariko nibaza niba gukorerwa genocide ari byiza ku buryo umuntu yabyiyitirira

Kabalisa Pacifique yahunze u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2003 ngo biturutse ku kunenga imikorere mibi y’inkiko Gacaca zari zimaze gutangira .

Ibyo avuga byose ariko abahezanguni b’abahutu ntibabimushimira, bavuga ko ari umututsi waje kubatega rugondihene, kugirango abarishe. Ngo kuki ko abanza gusaba ko habaho urukirwa Loni rwo kubyemeza, aho kugirango aze bahere ku gusakuza kuko ngo abazungu bakunda kumva induru!

Aha rero, niba atarigeze aragira musheru, najye mu myitozo, naho ubundi abasangirangendo ntibaramwizera!

Boniface RUTAYISIRE

-2558.jpg

Mu bandi babomborekana cyane harimo uwitwa Boniface Rutayisire, uvaka I Rukara ahahoze ari I Kibungo. Uyu mugabo Wigeze kwiga I Mburabuturo mu ishuri ry’amategeko, akaviramo mu wa mbere, yabanje kujya acuruza ibinyamakuru mu Rwanda.

Yari azi kwirwanaho mu gushakisha udufarnga. Yamenyaga ikinyamakuru kiri busohoke, akakirangura kikiri mu icapiro, nyuma akicururiza.

Nyuma ya genocide , yaje gukora agacapiro kitwa Edition central, aho Twagiramungu yari afite nawe agacapiro kitwa Multi Services, iruhanda y’ahahoze Alirwanda, hafi yo kwa Rubangura. Yaje kuva mu Rwanda nta kibazo na gito afite, agiye gushakisha nk’uko n’ubu abanyafurika bose bajya gushaka imibereho I Burayi. Ntibiteye kabiri, ahinduka umunyapolitiki.

Yagezeyo mu babiligi asanga abantu baho bose ari abahezanguni. Abahutu ntimwakira, kandi akumva atajya mu batutsi, kandi uhunga wese yaravugaga ko abatutsi b’ I Rwanda bamumereye nabi.

Ashinga ishyirahamwe yiyita Perezida ngo w’Abahutsi! Bavuka ku babyeyi b’abahutu n’abatutsi. Akuda kugira imiryango myinshi. Bukeye ashinga undi muryango witwa TubeholTwese. Bukeye bw’aho ashinga ishyaka rwitwa Banyarwanda. Comité international pour les victimes de la haine ethinique massacre et genocideN’ubu aracyashinga ibindi.

Aho rero hagati yasanze hadahaha, ubu yagiye mu nguni ya gihutu. Niwe mushyushyarugamba wa Genocide yakorewe abahutu, niwe ushaka urukiko ruburanisha abatutsi

( niko abyita), niwe utemera ko Kabalisa Pacifique aza kubavugira ibintu bya genocide y’abahutu. Ni nka wa mwana wonka agapfuka irindi bere ngo hatagira umuvumba.

Boniface rero iyo ukuriranye ibiganiro agirira kuri biriya bitangazamakuru nka Ikondera, wumva asa nk’uwisobanura kugirango akunde yemerwe nk’umuhutu, mu gihe abo bari kumwe usanga ubuhutu bwe batabushira amakenga.

Aho niho atangira avuga ko afite bene wabo batwikiwe mu Mutara we aririmba intsinzi muri Kigali, ukibaza impamvu ayo makuru ubu aribwo yibuka kuyatanga.
Ashyiramo umwete cyane nk’umwana w’umuzanano, ukora kurusha bene urugo, ubwo ahari bizagera ubwo ubuhutu arwanira nka Nyetera azabutsindira. Ngo nawe azaruhuka ari uko ayoboye u Rwanda!

Cyiza Davidson

2016-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

BURUSELI :  RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

Editorial 22 Feb 2017
Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose

Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose

Editorial 01 Nov 2016
Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Editorial 12 Apr 2016
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Editorial 24 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni
HIRYA NO HINO

Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Editorial 13 Jul 2019
Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.
INKURU NYAMUKURU

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Editorial 05 Apr 2020
Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali
ITOHOZA

Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Editorial 10 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru