Turacyakomeza kubacukumburira urutonde rwa bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda .Uyu munsi turabagezaho bamwe mu banditsi b’ibitabo bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
COLONEL LUC MARCHAL: niwe wari umuyobozi wungirije wa MUNUAR,akaba ari nawe wari ukuriye ingabo z’u Bubligi zari mu Rwanda. Itegurwa rwa Genocide n’ikorwa ryayo yarabirebereye byombi. Ndetse ntiyabashije no kurinda abakomando be cumi bari barinze Agata Uwiringiyimana, biciwe urw’agashimyaguro mu Camp Kigali.
COLONEL LUC MARCHAL
Ingabo za MUNUAR mu kigo cya ETO ku kicukiro zatwaye abanyamahanga Abatutsi baricwa
Uwo Marechal , tumwibukira kandi ku bugwari yagaragaje, akura ingabo za MUNUAR mu kigo cya ETO ku kicukiro, kandi areba interahamwe zirekereje, bahava abantu bari babahungiyeho bagatikira. Uwo mu koloneli ibyo byose yirebeye n’amaso ye, ubu abigereka kuri FPR, n’ikimwaro kinshi, nk’umusilikari mukuru wananiwe inshingano ze, akareba abo yegekaho intege nke ze.
Ubu niwe muvugizi wa mbere wa Leta y’abatabazi. Kuri we, ingabo za Leta ntizashoboraga gutunga Missile, ndetse n’abanyamakuru babyanditse ahita abanyomoza bwangu n’imbaraga nyinshi, ariko agasanga byakorohera inyeshyamba kuzibona.
Barimo kwibuka Ingabo z’Ababirigi ziciwe muri Camp Kigali
Agenda avuga ko Missile zarashe indege ya Habyarimana, zaje zihishe mu nkwi. Abigaragaza cyane mu buhamya yagiye agirira Arusha, ashinjura ba Bagosora.
« Ati nemeza ko iyo FPR yajyaga muri zone yayo kuzana inkwi zo gutekesha, yabaga igiye kuzana intwaro. Twagerageje kubitahura biratunanira! “ Umva nawe ingabo zananirwaga kureba ko mu nkwi ziri muri camionette harimo intwaro!Ubwo se bari kuba barinze iki?
“J’ai toujours été persuadé que, lorsque le FPR allait chercher du bois de
chauffage dans le nord, c’était pour amener des armes. On a tout essayé
pour contrôler cela, mais en vain [42]. » Nyamara se kandi , umucolonel w’umufaransa witwa CUSSA, wakoraga muri Ambassade y’u Bufaransa, yaje kuvuga ko hari intwaro zaba zinjira muri CND, MUNUAR iyobowe na colonel Luc Marechal , isaka inzu yose ntiyagira icyo isangamo !
Niwe wabyiyandikiye mu gitabo yasohoye muri 2001 :« Explicitement dans son livre publié en 2001 :C’est durant cette période tendue [fin février 1994] qu’il m’est donné d’avoir une bien étrange conversation avec le colonel Cussac. Étrange par le sujet abordé, certes, mais surtout au regard des événements historiques que connaîtra le pays quelques semaines plus tard. De passage au QG Secteur pour ce qui semble être une visite impromptue, le colonel me demande à brûle-pourpoint : Avez-vous la certitude que le FPR ne camoufle pas des missiles sol-air au CND ? La question me fait sursauter, mais les éléments que me fournit l’attaché militaire français m’incitent à prendre les choses au sérieux. L’ensemble de la position sera passée au peigne fin à la recherche d’indices, mais sans résultat. »
Uyu mu Colonel uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yahisemo gushaka urwitwazo rwo kugaragariza abamutumye icyatumye ananirwa gusohoza ubutumwa, kandi ubugabo butisubiraho ahubwo bubyara ububwo.
Dr. Anastase Gasana
Yavukiye I Gikomero taliki 5/8/ 1950, yabanje kwigisha muri Univerite mbere yo kwinjira muri Politique , mu ishyaka rya MDR. Gasana wari mu gihande cyayoborwaga na Twagiramungu Fuastin, amashyaka amaze kuvukamo Power, yabaye minister w’ububanyi n’amahanga muri Guverinoma ihuriyemo amashyaka menshi, asimbuye Ngulinzira Boniface, ari nayo mpamvu, Habyarimana ahanuka, nawe yari yagiye mu mishyikirano ya Dar es Salam. Ku bw’amahirwe bamwinye lift, asigara Tanzania, n’uko arokoka atyo.
Yagumye muri Tanzania kugeza igihe Leta nshya iyobowe na FPR igiriyeho, aba Ministiri muri yo, ndetse aza no kuba Minitre w’ububanyi n’amahanga.
Uwo mwanya yawuvuyeho ajya kuba intumwa y’u Rwanda muri LONI. Kuva ubwo yagiye muti wa mperezayo, yongeye kumvikana avuga ko Leta yakoreraga ari mbi , ko agiye gushinga ishyaka n’ingabo bizayikuraho. Gasana Anastase yashinze ishaka ryitwa PRM/MRP-ABASANGIZI
Rero ubu ngo arashaka ubumwe n’andi mashyaka yose, dore uko abivuga “, Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba amashyaka atavuga rumwe na FPR ari hanze n’ari mu gihugu ko dushyira hamwe tugakora un Front Commun de l’ Opposition Rwandaise/ Rwanda Opposition Common Front ifite gahunda ya politiki yizwe neza yo guhita isimbura ubutegetsi bwa Perezida Kagame na FPR Inkotanyi buyobora u Rwanda muri iki gihe.” Uburero ngo bafite ingabo ngo zikubiye mu kitwa CFCR (Coalition Forces for Change in Rwanda) ziyobowe na General de Brigade Pasteur Professeur Docteur Mupenzi Jean de la Paix! Ayo mazina angana n’amapeti yihaye, niba ariko ari n’intwari ku rugamba, ubwo karabaye.
Mupenzi Jean de la Paix
Uwo mugabo wari woroshe ingengabitekerezo y’ivanguramoko, mu irangiza ry’amashuri ye, yerekanye ikimuri ku mutima, aribwo yanditse inyandiko imuhesha Diplome, yise Les Derniers rois Moches. Ubwo yagirango ase nk’ushyira mu kinyuranyo igitabo cyindi cyari cyaranditswe ku rwanda rwo hambere cyitwa les Derniers Rois Mages. Kubwe, no kuba abo bami barahanze u Rwanda ntacyo bakoze, ubu ngo impinduka igaragara izazanwa nawe, n’umugaba we w’ingabo zitazwi , General de Bgrigade, Pasteur , Professeur , Docteur Mupenzi Jean de la Paix. Wenda imirwano ye ishobora kuba ishingiye kuri wa mugani w’abafaransa, ngo ushaka amahoro ategura intambara !
Piere Péan :
Yavukiye i Sarthe mu Bufaransa mu mwaka 1938, akaba umunyamakuru w’umucukumbuzi (nk’uko abyiyita.Pierre).
Mu mwaka wa 2005, nibwo yasohoye igitabo « Noires fureurs, Blancs menteurs » , ugenekereje wakita « Uburakari bwa Kirabura, n’ibinyoma bya Kizungu ». Aha ubwo burakari, aba avuga ubwo abahutu bari bafite bakora Genocide, naho ibinyoma bya kizungu, ngo ni ibyo abatutsi bakoresheje babeshya isi. Pean Yemeza ko Genocide wari umugambi wateguwe na RPF na Perezida Kagame mbere cyane, maze uwo mutego ugafata Abahutu, kubera uburakari buhubutse bwa kirabura. ( Noires Fureurs !
Pean arihanukira akagaragaza icyo yita umuco w’abatutsi wo kubeshya. We agaragaza abahutu n’abatutsi nk’ubwoko bubiri butandukanye yemwe budahuje n’imico. Ati « Kubeshya no kwiyemera nicyo cyambere kiranga abatutsi, hamwe no gusuzugura abahutu. » Ubwo rero kuri we abahutu mu bakoze Genocide , byari ngombwa kuko bacaga abatutsi ku gasuzuguro.
Ubwo ngo yifashishije impuguke ebyeri harimo uwitwaga Antoine Nyetera, wahoze ari umunyabugeni bushushanya mu Rwanda, icyo gihe yabaga mu bubiligi. Uwo Nyetera cyera yigeze kujya gutanga ikirego mu rukiko ku bwa Habyarimana, asaba gukurwaho ubwoko bw’ubututsi ngo abe umuhutu, yemeza ko nyina yamusambanye .
Abacamanza baroye indeshyo ye ikabakaba metero ebyiri, ikaba ari n’ishusho bahaga abatutsi, bati niba uyu ariwe ushaka ubuhutu nimubumuhe ntacyo buzamumarira.
Mu gitabo, Nyetera avuga ko ari umututsi uvuka ku ngoma , ukomoka kuri Kigeli Ndabarasa! Nyamara icyo gikomangoma, muri 1969, niwe washushanyije timbre irwanya ingoma ya cyami ngo ashimishe Parmehutu.
Antoine Nyetera
Aho yiyitaga umunyamateka, kandi yize ubugeni n’ubukorikori. Taliki yasa 7/2/2002, Nyetera yagiye gushinjura Laurent Semanza wahoze ari bourgmestre wa Bicumbi, ubuhamya bwe buteshwa agaciro, kubera ko kwiyita impuguke, ntibyahuzaga na CV ye.
Undi Paul Pean yifashishije, ni umubiligi witwa Paul Dresse. Uwo ngo yakoreye Leta ya gikoloni, ngo akaba yaramenyanye cyane n’abatutsi. Aho kandi yarabeshyaga, kuko icyo gikomerezwa cy’umubirigi yego yari yegereye ingoma y’iwabo, yavutse mu mwaka wa1902, yageze mu Rwanda rimwe aje gutembera, nyuma mu mwaka wa 1940, asohora inyandiko ntoya y’amateka, nayo ikubiyemo ivanguramoko. Dore agapande kayo.
« A la différence des Bahutu, qui appartiennent à la famille bantoue, les Batutsi ne sont pas de vrais nègres, mais des Hamites (d’un mot arabe qui veut dire ardent, rougeâtre) ». (page 14)
Sikimwe n’abahutu, bo bakomoka mu bwoko bwa Bantoue. Abatutsi bo si abirabura neza ( ni ukuvuga Negre), ahubwo ni aba Hamite( Ijambo ry’icyarabu rivuga uruhu rujya gutukura)
« Durant de longs siècles, les voûtes de feuillage ont abrité sinon des hommes, du moins des humains : ces petits êtres malicieux qu’on nomme pygmées ou négrilles » (page 19).
( Imyaka amagana n’amagna, aho hantu hari ibihuru, ikiremwa muntu cyari gihari n’utuntu duto tw’amashyengo twitwa impunyu )
« Une féodalité allait naître. Tandis que les conquérants, avec une souplesse toute sémitique, s’adaptaient aux particularités du pays – langue, moeurs, religion – … » (page 21).
« Nyuma haza kuza ubwami bukomeye bw’abantu bigaruriye icyo gihugu, b’abanyabwenge n’amayeri, babatoza ururimi rwabo, imigenzo n’idini..)
Pierre Péan,iyo amaze kuvuga ku nyandiko ya Paul Dresse asoza agira ati : » Nicyo gituma abatutsi ari bwo bwoko bwa mbere bubeshya ku isi ! »
Uwo munyamakuru wiyita umusesenguzi, yanditse kandi ku batutsikazi, nka bimwe Kangura yandikaga cyera.
Ngo umusilikari w’umufaransa wari woherejwe gutata mu Rwanda impamvu amabanga ya gisilikare agera hanze, yasanze bikomoka ku batutsikazi bacengeye abasilikare bakuru b’’ingabo z’abafaransa zari i Kigali.
Ngo ibyo byavuzwe n’iyo ntasi yitwa Charrier. Arangiza ashotorana ngo ( Ni beza kuburyo baduhinduye ingaruzwa muheto« Elles sont tellement belles qu’elles nous colonisent. » Noires fureurs, blancs menteurs, page 169.
Nguwo Pierre Pean, wamaze imyaka cumi n’umwe Genocide ibaye mu Rwanda, utarigeze ahirahira ngo akandagizeyo ikirenge, yasuye mu mvugo zakoreshwaga n’abahezanguni Genocide iraye iri bube, inarimo, agatiza umurindi inyandiko z’u Rwango.
Cyiza Davidson