Gideon Rugali Rukundo, ukunda kwigaragaza ko akunda NRM akaba ashaka no kuba umunyapolitiki wiyamamariza kuba umudepite uhagararaiye akarere ka Ndorwa, ahora ku mbuga nkoranyambaga arwanya u Rwanda. Ari kurutonde rw’abayobozi ba RNC muri Uganda hamwe na Sulah Wakabiligi Nuwamanya n’umukobwa w’inshuti ye Prossy Bonabaaana. Rugari ntabwo ajya asiba inama zihuza ubuyobozi bwa RNC i Kampala.
Yavukiye kandi akurira I Rubaya mu karere ka Kabale muri 1974, ni umuhungu wa Rugali na Makulata. Makulata ni Umunyarwanda utuye muri Uganda ukomoka mu karere ka Musanze. Rukundo Rugali ni imfura mu muryango w’abana barindwi, afite abagore babiri akaba yarize ubuganga muri Kaminuza ya Makerere mu ishami ryo kubaga akaba akora mu bitaro bya Mulago.
Sulah Wakabiligi Nuwamanya
Amateka ya Rukundo Rugali ateye inkeke; muri 2003, Rugali yahungiye mu Rwanda aho ibiro bya gisirikari bya Uganda (CMI) byamuhigaga bukware kubera guha imiti umutwe witwara gisirikari warwanyaga Uganda witwa Popular Resistance Army (PRA). Byasabye ko Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu icyo gihe akaba ubu ari Minisitiri w’Intebe, Dr Ruhakana Rugunda amusaba guhinduka nuko kuburyo butunguranye ahindurwa umwere. Kuva icyo gihe yiyumvise kuba umunyembaranga n’indakorwaho.
Mukazi ke yatangiye kugaragaza ikinyabupfura gikeya no kwiyenza kugeza aho umunsi umwe, umuyobozi we Dr Diane Twine (ubu akaba ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima) yumvishe bikabije maze aramwirukana.
Gideon Rugali Rukundo
Nyuma yo kwirukanwa, Rugari yugarijwe n’ubukene aho byamugoye kubona ibitunga mu buzima bwa buri munsi ingo ze ebyiri aho rumwe rubarizwa Nalya muri Kampala urundi muri Kabale.
Buri gihe aba yiyegereza abakomeye ngo bamufashe mu nzozi ze za politiki, byaramufashije kuko abafite inkomoko mu Rwanda bakorera Museveni ubutaruhuka. Minisitiri w’umutekano mu gihugu Gen Elly Tumwine niwe wahaye akazi Rukundo kugirango afashe urwego rushinzwe iperereza mu gihugu ISO mu mugambi wayo wo kubeshya amakuru ku Rwanda nyuma yo kubona ko yamenya gutukana ku mbuga nkoranyambaga. Rugari yafashijwe kuko nubundi yirirwaga azenguruka mu bayobozi asaba ubufasha aha twavuga nka Gen Muzeyi Sabiti, Umukuru wungirije wa Polisi ya Uganda.
Muri iki gihe Rukundo arashaka kwitwaza imibanire itari myiza hagati ya Uganda n’u Rwanda kugirango agaragare nk’umuntu ukunda igihugu kugirango abasirikari bakuru bazamufashe mu mugambi we wa politiki. Ubu bakaba bamuhembera gutuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga amafaranga azifashisha yiyamamaza.
Gusa Rukundo yakwibaza impamvu abo basirikari bakuru batigeze bamufasha igihe Umunyamabanga Uhoraho Diane Twine yamwirukanaga. Baramufasha kubera atuka u Rwanda bakaba bazamwihakana igihe bazabona ntacyo azageraho.
Abasesenguzi ba politiki bemeza ko kumufasha mu matora y’abadepite bizaterwa n’uburyo Museveni azabona ubushobozi rwe mu kurwanya u Rwanda, gusa muri iki gihe ibintu ntibimeze neza kuri Rugali. Niba mu myaka 25 ishize, Museveni yaragerageje kurwanya u Rwanda bikamupfira ubusa, ubu ni Rugali uzabishobora?
Nkubu afite urubanza mu nkiko aho bigaragara ko ruzamuteza ubukene. Gusa yiyemeza ibyo atazashobora, nibyo Museveni yananiwe gukora. Icyabera cyiza Rugari nuko umuntu yamugira inama akisubirira mu kazi ke k’umwuga ko kuvura