• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Editorial 27 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Gideon Rugali Rukundo, ukunda kwigaragaza ko akunda NRM akaba ashaka no kuba umunyapolitiki wiyamamariza kuba umudepite uhagararaiye akarere ka Ndorwa, ahora ku mbuga nkoranyambaga arwanya u Rwanda. Ari kurutonde rw’abayobozi ba RNC muri Uganda hamwe na Sulah Wakabiligi Nuwamanya n’umukobwa w’inshuti ye Prossy Bonabaaana. Rugari ntabwo ajya asiba inama zihuza ubuyobozi bwa RNC i Kampala.

Yavukiye kandi akurira I Rubaya mu karere ka Kabale muri 1974, ni umuhungu wa Rugali na Makulata. Makulata ni Umunyarwanda utuye muri Uganda ukomoka mu karere ka Musanze. Rukundo Rugali ni imfura mu muryango w’abana barindwi, afite abagore babiri akaba yarize ubuganga  muri Kaminuza ya Makerere mu ishami ryo kubaga akaba akora mu bitaro bya Mulago.

Sulah Wakabiligi Nuwamanya

Amateka ya Rukundo Rugali ateye inkeke;  muri 2003, Rugali yahungiye mu Rwanda aho ibiro bya gisirikari bya Uganda (CMI) byamuhigaga bukware kubera guha imiti umutwe witwara gisirikari warwanyaga Uganda witwa  Popular Resistance Army (PRA). Byasabye ko Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu icyo gihe akaba ubu ari Minisitiri w’Intebe, Dr Ruhakana Rugunda amusaba guhinduka nuko kuburyo butunguranye ahindurwa umwere. Kuva icyo gihe yiyumvise kuba umunyembaranga n’indakorwaho.

Mukazi ke yatangiye kugaragaza ikinyabupfura gikeya no kwiyenza kugeza aho umunsi umwe, umuyobozi we Dr Diane Twine (ubu akaba ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima) yumvishe bikabije maze aramwirukana.

Gideon Rugali Rukundo

Nyuma yo kwirukanwa, Rugari yugarijwe n’ubukene aho byamugoye kubona ibitunga mu buzima bwa buri munsi ingo ze ebyiri aho rumwe rubarizwa Nalya muri Kampala urundi muri Kabale.

Buri gihe aba yiyegereza abakomeye ngo bamufashe mu nzozi ze za politiki, byaramufashije kuko abafite inkomoko mu Rwanda bakorera Museveni ubutaruhuka. Minisitiri w’umutekano mu gihugu Gen Elly Tumwine niwe wahaye akazi Rukundo kugirango afashe urwego rushinzwe iperereza mu gihugu ISO mu mugambi wayo wo kubeshya amakuru ku Rwanda nyuma yo kubona ko yamenya gutukana ku mbuga nkoranyambaga. Rugari yafashijwe kuko nubundi yirirwaga azenguruka mu bayobozi asaba ubufasha aha twavuga nka Gen Muzeyi Sabiti, Umukuru wungirije wa Polisi ya Uganda.

Muri iki gihe Rukundo arashaka kwitwaza imibanire itari myiza hagati ya Uganda n’u Rwanda kugirango agaragare nk’umuntu ukunda igihugu kugirango abasirikari bakuru bazamufashe mu mugambi we wa politiki. Ubu bakaba bamuhembera gutuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga amafaranga azifashisha yiyamamaza.

Gusa Rukundo yakwibaza impamvu abo basirikari bakuru batigeze bamufasha igihe Umunyamabanga Uhoraho Diane Twine yamwirukanaga. Baramufasha kubera atuka u Rwanda bakaba bazamwihakana igihe bazabona ntacyo azageraho.

Abasesenguzi ba politiki bemeza ko kumufasha mu matora y’abadepite bizaterwa n’uburyo Museveni azabona ubushobozi rwe mu kurwanya u Rwanda, gusa muri iki gihe ibintu ntibimeze neza kuri Rugali. Niba mu myaka 25 ishize, Museveni yaragerageje kurwanya u Rwanda bikamupfira ubusa, ubu ni Rugali uzabishobora?

Nkubu afite urubanza mu nkiko aho bigaragara ko ruzamuteza ubukene. Gusa yiyemeza ibyo atazashobora, nibyo Museveni yananiwe gukora. Icyabera cyiza Rugari nuko umuntu yamugira inama akisubirira mu kazi ke k’umwuga ko kuvura

2019-09-27
Editorial

IZINDI NKURU

I Kabale, Museveni yagerageje kweza Kayumba, amugaragaza nk’umunyapolitiki wari ufite imyumvire itandukanye n’iy’ubuyobozi mu Rwanda.

I Kabale, Museveni yagerageje kweza Kayumba, amugaragaza nk’umunyapolitiki wari ufite imyumvire itandukanye n’iy’ubuyobozi mu Rwanda.

Editorial 11 Mar 2020
Iryavuzwe riratashye :Uganda ibaye indiri y’abanzi b’u Rwanda

Iryavuzwe riratashye :Uganda ibaye indiri y’abanzi b’u Rwanda

Editorial 15 Nov 2017
Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Editorial 03 Sep 2018
Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Editorial 20 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 May 2023
Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze
Amakuru

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Editorial 02 Mar 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19
Amakuru

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Editorial 13 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru