Les Aigles du Mali, ikipe y’igihugu ya Mali ibonye tike ya ½ nyuma yo gusezerera Tunisia ku bitego 2-1 mu mukino wa ¼ wa CHAN wabereye kuri stade Regionale i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.
Abarabu bafite igikombe cy’iri rushanwa cyo mu 2011 begukanye ubwo bitabiraga iri rushanwa ku nshuro imwe rukumbi bariherukagamo, babonye igitego cya mbere ku munota wa 14 w’umukino gitsinzswe na Mohamed Ali Monser ku mupira yahawe na Mohamed Amine Ben Amor.
Mu gice cya kabiri Mali yokeje igitutu Tunisia, ibona uburyo butandukanye bwo kwishyura igitego ariko amahirwe Koita wa Mali yabonye imbere y’izamu rya Tunisia ubugira kabiri, ananirwa kuyabyza umusaruro.
Mali yakomeje kwiharira iminota 20 ibanze y’igice cya kabiri, ikoresheje impande zayo zari ziyobowe na N’Guessan Kouame, Abdoulaye Diarra ndetse na Mamadou Coulibary na Sekou Koita bashakaga ibitego ku ruhande rwa Les Aigles du Mali.
Ku munota wa 69, ku mupira wahinduwe na Mamadou Coulibary mu rubuga rw’amahina rwa Tunisia, Zied Boughattas yawukoze maze Mali ibone penaliti yinjijwe neza na Aliou Dieng, banganya igitego 1-1.
Abdoulaye Diarra yashoboraga kubonera Mali igitego cya kabiri ku munota wa 74, ariko ishoti yateye irica hejuru y’izamu rya Rami Jerdi, umuzamu wa Tunisia mu gihe kurundi ruhand Essifi Hichemna we yananiwe kubyaza umusaruro uburyo Tunisia yaboonye imbere y’izamu rya Djigui Diarra.
Abdoulaye Diarra yaje kwikosora ku nshuro yakuriye ubwo ku munota wa 81 w’umukino ku mupira wari uvuye kuri Mamadou Coulibary yateye ishoti ryoroheje maze Rami Jeridi ananirwa kuruhagarika, umupira ujya mu ncundura, Mali iyobora umukino n’ibitego 2-1.
Tunisia yakinnye ishaka kwishyura, yaranzwe no gukora amakosa menshi ndetse byari kuyiviramo gutsindwa igitego cya gatatu ku munota wa 82 ariko Jeridi akuramo n’ibpfunsi umupira wari utewe na Sekou Koita kuri coup-franc.
Tunisia yongeye kurokorwa na Jeridi ku munota wa 87 kuri coup-franc yatewe na Lassana Samake ariko kubw’amahirwe uyu munyezamu akozaho ikirenge, umupira ugana muri koruneli.
Ku guhererekanya kwiza hagati ya Akaichi na Essifi, Tunisia yashoboraga kwishyura mu minota y’inyongera, ariko umupira wa Ben Amor ufatwa neza na Djigui Diarra, Tunisia isezererwa itageze muri 1/2.
Uyu mukino, ugiye gukurikirwa n’uhuza Guinea na Zambia kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu, saa
ubu zikaba zigeze kuma penariti turabangezaho ikitsinze mukanya.
M.Fils