Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025 habaye umuhango w’ihererekanabubasha hagati ya Nsengiyumva Richard wabaye umuyobozi wa Musanze FC na Tuyishimire Placide yasimbuye.
Ni umuhango wabaye ukurikiranye n’itorwa ryabaye mu ntekorusange y’iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Musanze ko muntara y’Amajyaruguru, usiga Nsengiyumva Richard abaye umuyobozi w’ikipe.
Nsengiyumva yinjiye mubuyobozi bwa Musanze FC mu gihe cy’Imyaka itanu ya manda imwe isimbura iya Tuyishime wari umaze imyaka 10 ayobora iyi kipe yambara Umutuku n’umweru.
Nsengiyumva Richard usanzwe ari umucuruzi mu Karere ka Musanze agiye kuyobora iyi kipe ari kumwe n’abandi batorewe rimwe muri iyo ntekorusange.
Aho harimo Visi Perezida wa mbere, Uwera Claire, Uwa Kabiri ni Safari Sylivestre Simba ndetse na Hatungimana Celestin.
Mu nuhango wo kwakira Aba Bayobozi, umuyobozi w’akarere ka Musanze yasabye aba batowe ko bagomba guharanira ko Musanze FC iba ikipe ihora itsinda.