Emmerence Murekatete (Mama Dady) umufasha wa Jean Lambert Gatare, yitabye Imana kuri uyu wa mbere, akaba yari amaze igihe gikabakaba imyaka ibiri arwaye, akaba yarivurije i Nairobi, no mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali n’ahandi henshi ariko byarangiye ashizemo umwuka.
Inkuru ibabaje y’urupfu rw’umugore wa Jean Lambert Gatare, rwemejwe na Diana Kaneza ushinzwe itangazamakuru mu bitaro byitiriwe umwami Faycal aho yari amaze igihe arwariye, akaba yazize indwara y’impyiko yari amaranye imyaka ikabakaba ibiri.
Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yakoreye igihe kirekire cyane Radio y’u Rwanda, nyuma aza kujya kuri Radio Isango Star aho amaze imyaka myinshi ari umuyobozi wayo.
Emmerence Murekatete (Mama Dady) RIP
Amaze igihe akora akazi k’itangazamakuru, ariko agafatanya n’inshingano zitoroshye zo kwita ku buzima bw’umufasha we. Yahabaye intwali.
Mu izina ry’abakunzi, abasomyi n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru RUSHYASHYA, twifurije nyakwigendera kuruhukira mu mahoro, tunaboneraho kwihanganisha Jean Lambert Gatare n’umuryango we wose. Gushyingura biteganijwe kuri uyu wa Gatatu.