Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize Abanyarwanda bagerageje kubaka igihugu aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batibona nk’abatawe ahubwo bisanga mu muryango.
Ni amagambo yagarutseho ku wa 14 Mata 2019 ubwo yifatanyaga n’abakirisitu b’Itorero rya Saddleback riherereye muri Leta ya California mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Saddleback Church iyoborwa na Pasiteri Rick Warren, uri mu nshuti zikomeye z’u Rwanda kuva mu myaka irenga 15 ishize.
Perezida Kagame mu kiganiro yahuriyemo na Pasiteri Rick Warren cyagarutse ku nsanganyamatsiko ivuga ku “Guhangana n’ingaruka z’ihungabana- Recovering From Traumatic Experiences.’’
Pasiteri Rick yavuze ko “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ibyabaye bitazigera byibagirana. Bigomba guhora byibukwa.’’
Uyu muvugabutumwa yavuze uko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka ruvuye mu bihe bikomeye by’ihungabana.
Yifashishije ibyiciro uhangana n’ihungabana anyuramo nko kwemera gufashwa n’abandi, Pasiteri Rick yabajije Perezida Kagame ibanga ry’u Rwanda muri urwo rugendo.
Umukuru w’Igihugu yamusubije ko “Twagize ibyago bikomeye aho abantu barenga miliyoni bishwe. Buri muntu yari afite umutwaro n’ibibazo agomba guhangana na byo. Icyo twatangiriyeho kwari uguhanga uburyo bufasha abantu kumva ko batari bonyine.’’
Yakomeje avuga ko “Twubatse uburyo butuma abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biyumva nk’abatakaje byinshi ariko byose ntibyatakaye. Hari abandi bakeneye kubana na bo no gusangira umubabaro. Ni ho twatangiriye.’’
Umugambi wo gutegura Jenoside yashegeshe u Rwanda wacuzwe by’igihe kirekire wasize igihugu cyaracitsemo ibice, aho politiki yigishije abantu ko bagomba kwangana.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kwiyubaka, u Rwanda rwashatse uburyo bwo kwihuza nk’umuryango uhuriyemo abantu batandukanye ariko bahuje intego.
Ati “Twagerageje kubwira abarokotse ko bashobora guhitamo umuryango bagerageje kubaka mu gihugu ndetse bakarema ahazaza hafite ubuzima bwiza kuruta ubwo babagamo mu myaka yashize.’’
Rick Warren yavuze ko ihungabana ridakwiye kuba ikosa ry’umuntu, ngo rimurange cyangwa rigene ahazaza he.
Abajijwe ku miyoborere y’igihugu cyahungabanye, Perezida Kagame yavuze ko “Turabizi ko udashobora gutegeka amarangamutima. Uburyo bwiza bwo kubikora, ni ugushyira imbaraga mu bikorwa ku buryo umuntu abona ibintu byabaye, ukuri kugatangira kwigaragaza.’’
Perezida Kagame yavuze ko iyo igihugu gishora imari mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuzima, inyubako no kwita ku muryango wari wahungabanye bigaragaza ko witaweho ndetse hari icyizere cyo kubaho.
Nyuma y’inyandiko ya Pasiteri Warren ifite umutwe ugira uti “The Purpose Driven Life” u Rwanda rwasabye itorero rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk’igihugu kiyobowe n’intego. Hahise hanatangizwa “Peace Plan” igamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana.
Peace Plan iri ku Isi hose igamije guteza imbere ubwiyunge, gufasha abayobozi, abakene, abarwayi no kwigisha urubyiruko rw’ahazaza.
Kuva yatangizwa ku butumire bwa Perezida Kagame mu 2003, Itorero rya Saddleback ryohereje abakirisitu baryo barenga 26 000 mu bihugu 197; barimo abasaga 2800 banyuze mu Rwanda.
Mu bikorwa byabo, bakoze gahunda zirenga 400 zirimo guhugura abaganga, gukorana n’abahinzi, abacamanza n’abapasiteri ndetse n’abandi.
Inkuru ya IGIHE