Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi itsinze u Bwongereza ibitego bibiri ku busa bya Thomas Meunier na Eden Hazard.
U Bubiligi bwahabwaga amahirwe menshi yo kujya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi nyuma yo gusezerera Brazil muri ¼ ariko bukaza guhagarikwa n’u Bufaransa, bwihimuye ku Bwongereza mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri stade ya Saint Petersburg imbere y’abafana basaga ibihumbi 64, u Bubiligi bwatangiye umukino butsinda igitego cya kare cya Thomas Meunier ku munota wa kane.
Mu guhererekanya umupira, u Bwongereza bwabaga buri imbere ariko kubyaza umusaruro amahirwe bubonye ba rutahizamu bayobowe na Harry Kane na Raheem Sterling ntibabukoreshe neza igice cya mbere kirangira butabashije kwishyura.
Mu gice cya kabiri umutoza Gareth Southgate yakoze impinduka akuramo Sterling yinjiza Marcus Rashford anasimbuza Danny Rose wakoze amakosa yavuyemo igitego cy’u Bubiligi yinjiza Jesse Lingard ariko ntibyagira icyo bitanga kuko kwishyura byakomeje kuba inzozi.
Umukino ugana ku musozo, kapiteni w’u Bubiligi Eden Hazard yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Kevin De Bruyne, bihesha igihugu cyabo kurangiza ari icya gatatu muri iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 32.
Kuri iki Cyumweru saa 17h00 hateganyijwe umukino ukomeye cyane uzagaragaza ikipe yegukana iki gikombe hagati ya Croatia n’u Bufaransa uzabera kuri Luzhniki stadium ishobora kwakira abafana ibihumbi 81.