Ibitaro bya Paul Doumer byita ku ndwara z’abageze mu zabukuru bicungwa n’umuryango ‘Assistance publique des hôpitaux de Paris ‘ (AP-HP), i Labruyère mu Bufaransa, byahagaritse kontaro byari byarahaye Dr Charles Twagira wahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko zo mu Rwanda akaba akinakurikiranwe mu Bufaransa.
Ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yari yasohoye itangazo ryamagana isubizwa mu kazi rya Dr Twagira w’imyaka 60 y’amavuko, rigaragaza ko icyo gikorwa igifata nko gupfobya jenoside no kwica amategeko ahana y’u Bufaransa ndetse n’inshingano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside.
Nyuma y’umunsi umwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangarije Igihe ko yamenye ihagarikwa mu kazi rya Dr Twagira ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare.
Yagize ati “Twamenye ko kontaro ye yahagaritswe akaba ari icyemezo twishimiye kandi twifuza ko gikwiye no ku bandi bose bashyiriweho impapuro zo kubafata ariko bakiri mu mirimo hirya no hino mu mahanga.”
Yakomeje avuga ko CNLG igiye gukurikirana ikamenya neza icyo icyo cyemezo cyafatiwe Dr Twagira kivuga.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Munyarwanda yari ashinzwe serivisi z’ubuzima mu yari Perefegitura ya Kibuye, agashinjwa kuba yari mu bahateguye Jenoside.
Mu 2009 nibwo Urukiko rwo ku Kibuye rwamukatiwe gufungwa burundu adahari, ahamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Yahamwe no kuba yarashishikarije abaturage gukora jenoside no gukorera ibikorwa by’iyicarubozo Abatutsi bari bahungiye kuri Stade Gatwaro no ku barwayi bari barwariye mu bitaro bya Kibuye.
Yahamijwe kwicisha abana n’umugore wa Dr Camille Karimwabo, mugenzi we w’umuganga wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye.
Muri 1994, Dr Charles Twagira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahava ajya muri Benin kugeza mu 2006, nyuma asanga umuryango we mu Bufaransa ndetse anabona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Hashingiwe ku kirego cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) Dr Charles Twagira yafatiwe i Vire mu Bufaransa muri Werurwe 2014 aho yari yarahungiye mu gace ka Calvados, akurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda.
Muri Gicurasi 2015, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwarekuye Dr Twagira ariko agakomeza gukurikiranwa acunzwe n’ubutabera.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Bufaransa mu ngingo yacyo ya 138 mu gika cyayo cya 12, ivuga ko umuntu wese ucunzwe n’ubutabera adashobora gukora imirimo ya kinyamwuga ndetse n’imuhuza n’abantu benshi; n’umwuga w’ubuganga.