Umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yavuze ko yamaze kugeza ikirego mu butabera arega umufotozi amushinja kuvogerera ubuzima bwe bwite ubwo yari mu kiruhuko mu Mujyi wa Marseille.
Macron n’umugore we Brigitte baba mu nzu iri mu gace ka Marseille, ahantu hitegeye inyanja ya Méditerranée ikaba ikikijwe n’urukuta rutuma ntawe ubasha kurebamo.
Amakuru aturuka mu biro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko “uwo mufotozi yakunze kumukurikirana kugeza ubwo yinjiye n’ahatemewe, bikaba byaravuyemo kuvuga ko yinjiye mu buzima bwite bwa Perezida.”
France 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko bitaramenyekana niba uwo mufotozi hari igitangazamakuru akorera cyangwa ari umuntu wigenga washakaga kufata amafoto ngo azayagurishe nyuma.
Perezida Macron n’umugore we bakomeje kugira ibanga aho bagiye kuruhukira ariko mu mpera z’icyumweru gishize haje gushyirwa hanze n’ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru cya Journal du Dimanche.
Macron yahisemo kutagira amakuru atangaza ku bijyanye n’ikiruhuko cye yirinda itangazamakuru ry’i Marseille rishobora kwivanga mu miyoborere ye mu minsi ijana yonyine amaze ku butegetsi.
Ku myaka ye 39, Macron, bigaragara ko yagabanyije imikorere y’itangazamakuru mu biro bye no kugirana imikoranire n’abanyamakuru ugereranyije n’abandi bamubanjirije.
Ubwo Macron yasimbuye, Perezida François Hollande yahoraga ashaka kwigaragaza nk’Umukuru w’Igihugu usanzwe, rimwe na rimwe yajyaga aganiriza abanyamakuru ibijyanye na politiki ariko batamufata amajwi cyangwa amashusho. Yigeze gufata gari ya moshi yerekeza ahitwa Côte d’Azur mu minsi ye ya mbere ahamagara itangazamakuru ngo rimuherekeze.