François Fillon, umukandida uhagarariye ishyaka ry’aba-Républicains yatunze agatoki Perezida w’u Bufaransa, François Hollande avuga ko yihishe inyuma y’igitutu akomeje kotswa ndetse n’ibirego aregwa bigamije kumwandagaza mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi gutaha.
Mu kiganiro kigaruka kuri ‘politiki’, François Fillon yagiranye na France2, yatangaje ko uyu ari umugambi muremure ugamije kumukoma mu nkokora no kuri kandidatire ye mu matora.
Nyuma y’umwanya yamaze atanga ibisobanuro, yagize ati “Uyu munsi hari ibinyamakuru bihabwa inyandiko nyuma y’amasaha atarenze 48 zifatiwe mu rugo, ese ni inde uzibaha? Ni inzego za Leta.”
François Fillon wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yatunze agatoki Perezida Hollande uturuka mu ishyaka ry’aba-socialistes, amushinja gushyiraho ubuyobozi bwa rwihishwa bukorera muri Perezidansi y’u Bufaransa, hakumvirizwa mu buryo butemewe urwego rw’ubucamanza, nyuma ibitangazamakuru bigahabwa amakuru mu ibanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byahise bitera utwatsi aya makuru bwise “ibihuha bya François Fillon.”
Perezida François Hollande utaziyamamariza indi manda, yatangaje ko iby’uwo mukandida na we abyumva mu binyamakuru. Hollande abona ko amagambo ya Fillon agamije kuzana umwiryane mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Mu kugerageza kugaragaza ukuri ku byatangajwe, Fillon yagarutse ku gitabo cy’abanyamakuru babiri ba Canard Enchaîné “Bienvenue Place Beauvau, Police : les secrets inavouables d’un quinquennat” (éd. Robert Laffont). ” Uyu mukandida asanga hakwiye iperereza ku mukuru w’icyo gihugu, kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.
Ibyatangajwe na Fillon, byongeye kuvuguruzwa byihuse na Didier Hassoux, umwe mu banditsi b’iki gitabo, nk’uko bitangazwa na Franceinfo, wagaragaje ko yatunguwe n’ibyavuzwe na Fillon.
Ibi bije nyuma y’uko François Fillon amaze iminsi mike yitaba ubutabera, ku byaha bishingiye ku kwigwizaho umutungo, imishahara yagenewe umugore n’abana be ku kazi bakoreye Inteko Ishinga Amategeko ku buryo butabuzweho rumwe, ndetse no kwakira impano y’amakoti yahawe n’inshuti ye mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Amatora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa hagati y’abakandida barimo Jean-Luc Mélenchon, Benoît Hamon, Emmanuel Macron, François Fillon, Marine Le Pen, biteganyijwe ko azaba kuya 23 Mata 2017.
François Fillon yatunze agatoki Perezida François Hollande avuga ko yihishe inyuma y’igitutu akomeje kotswa
Perezida François Hollande yateye utwatsi ibyatangajwe na François Fillon, umukandida uhagarariye ishyaka ry’aba-Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu