• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018 POLITIKI

Guverinoma ya Kenya n’iya Ghana zashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ku wa 21 Werurwe 2018. Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Kane nibwo yakiriye intumwa yihariye ya Kenya na Ambasaderi wa Ghana, bamushyikiriza izo nyandiko. Mahamat yashimiye by’umwihariko guverinoma n’abaturage ba Ghana na Kenya bemeje (…)

Guverinoma ya Kenya n’iya Ghana zashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ku wa 21 Werurwe 2018.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Kane nibwo yakiriye intumwa yihariye ya Kenya na Ambasaderi wa Ghana, bamushyikiriza izo nyandiko.

Mahamat yashimiye by’umwihariko guverinoma n’abaturage ba Ghana na Kenya bemeje burundu aya masezerano y’amateka afatwa nk’umusingi w’ukwishyira hamwe Afurika ikeneye, ku mwanya wa mbere kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Nifuza ko mwakomeza gushishikariza n’abandi basinye amasezerano ashyiraho AfCFTA kugira ngo nibura ibindi bihugu 20 bikenewe ngo atangire gushyirwa mu bikorwa biboneke mbere y’uko umwaka wa 2018 urangira. Ni cyo cyifuzo cy’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bacu.”

Yifashishije amazina y’abakurambere b’ibyo bihugu byombi, ati “Nta gushindikanya Jomo Kenyatta na Kwame Nkrumah ubu barabishimiye, twese baratwishimiye.”

Mahamat yavuze ko yizeye ko ibihugu byinshi bizakomeza gushyikiriza AU inyandiko zemeza burundu aya masezerano, ku buryo hari icyizere ko muri Mutarama 2019 hazatangazwa ku mugaragaro ko aya masezerano atangiye gushyirwa mu bikorwa.

U Rwanda narwo rwamaze kwemeza burundu aya masezerano binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, asigaye kwemezwa n’umukuru w’igihugu binyuze mu iteka rya Perezida, bigashyikirizwa AU.

Amasezerano y’amateka ashyiraho isoko rusange rya Afurika, yemejwe n’ibihugu 44 bihurira muri AU, hashyirwaho isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage. Ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

CFTA ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya.

Biteganywa ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zishinga amategeko.

Byitezwe ko kugeza mu 2022 aya masezerano azaba amaze gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Biteganywa ko hakomeza ibiganiro mu gusobanura neza aya masezerano ku bayobozi b’ibihugu bitandukanye, kuko ubwo yasinyirwaga i Kigali muri Werurwe, hari ibihugu bikomeye bitagize icyo byemera haba amasezerano ashyiraho isoko rusange cyangwa ayemeza urujya n’uruza rw’abantu, birimo Nigeria na Afurika y’Epfo.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashyikirijwe na Kenya na Ghana inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA)

Moussa Faki Mahamat yakira inyandiko za Kenya zemeza burundu amasezerano ya AfCFTA

Moussa Faki Mahamat yakiriye inyandiko za Ghana

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame

Ubwanditsi 02 Mar 2016
Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ubwanditsi 12 Jul 2017
Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ubwanditsi 31 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?
Amakuru

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Ubwanditsi 02 Aug 2021
Lt Gen Mushyo Kamanzi  niwe  Mugaba  mukuru  mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo
ITOHOZA

Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi
Amakuru

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ubwanditsi 28 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru