• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018 POLITIKI

Guverinoma ya Kenya n’iya Ghana zashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ku wa 21 Werurwe 2018. Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Kane nibwo yakiriye intumwa yihariye ya Kenya na Ambasaderi wa Ghana, bamushyikiriza izo nyandiko. Mahamat yashimiye by’umwihariko guverinoma n’abaturage ba Ghana na Kenya bemeje (…)

Guverinoma ya Kenya n’iya Ghana zashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ku wa 21 Werurwe 2018.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Kane nibwo yakiriye intumwa yihariye ya Kenya na Ambasaderi wa Ghana, bamushyikiriza izo nyandiko.

Mahamat yashimiye by’umwihariko guverinoma n’abaturage ba Ghana na Kenya bemeje burundu aya masezerano y’amateka afatwa nk’umusingi w’ukwishyira hamwe Afurika ikeneye, ku mwanya wa mbere kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Nifuza ko mwakomeza gushishikariza n’abandi basinye amasezerano ashyiraho AfCFTA kugira ngo nibura ibindi bihugu 20 bikenewe ngo atangire gushyirwa mu bikorwa biboneke mbere y’uko umwaka wa 2018 urangira. Ni cyo cyifuzo cy’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bacu.”

Yifashishije amazina y’abakurambere b’ibyo bihugu byombi, ati “Nta gushindikanya Jomo Kenyatta na Kwame Nkrumah ubu barabishimiye, twese baratwishimiye.”

Mahamat yavuze ko yizeye ko ibihugu byinshi bizakomeza gushyikiriza AU inyandiko zemeza burundu aya masezerano, ku buryo hari icyizere ko muri Mutarama 2019 hazatangazwa ku mugaragaro ko aya masezerano atangiye gushyirwa mu bikorwa.

U Rwanda narwo rwamaze kwemeza burundu aya masezerano binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, asigaye kwemezwa n’umukuru w’igihugu binyuze mu iteka rya Perezida, bigashyikirizwa AU.

Amasezerano y’amateka ashyiraho isoko rusange rya Afurika, yemejwe n’ibihugu 44 bihurira muri AU, hashyirwaho isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage. Ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

CFTA ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya.

Biteganywa ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zishinga amategeko.

Byitezwe ko kugeza mu 2022 aya masezerano azaba amaze gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Biteganywa ko hakomeza ibiganiro mu gusobanura neza aya masezerano ku bayobozi b’ibihugu bitandukanye, kuko ubwo yasinyirwaga i Kigali muri Werurwe, hari ibihugu bikomeye bitagize icyo byemera haba amasezerano ashyiraho isoko rusange cyangwa ayemeza urujya n’uruza rw’abantu, birimo Nigeria na Afurika y’Epfo.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashyikirijwe na Kenya na Ghana inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA)

Moussa Faki Mahamat yakira inyandiko za Kenya zemeza burundu amasezerano ya AfCFTA

Moussa Faki Mahamat yakiriye inyandiko za Ghana

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bufaransa: Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

U Bufaransa: Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

Ubwanditsi 25 Mar 2017
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Ubwanditsi 13 Sep 2017
Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Ubwanditsi 03 Jun 2025
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018
UBUKUNGU

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Amavubi aratangira uregendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 akina na Mozambique bakinire muri Afurika y’Epfo
Amakuru

Amavubi aratangira uregendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 akina na Mozambique bakinire muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 02 Jun 2022
Itangazo rigenewe abanyamakuru: Jean Lambert Gatare yasimbuye byagateganyo Nyakwigendera Burasa
INKURU NYAMUKURU

Itangazo rigenewe abanyamakuru: Jean Lambert Gatare yasimbuye byagateganyo Nyakwigendera Burasa

Ubwanditsi 11 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru