Nyuma yaho Nkurunziza yangiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), leta y’u Burundi yatangiye gukura ibendera rya EAC ku mipaka yabwo.
Iki gikorwa cyatangiriye ku mipaka ya Nemba-gasenyi uhuza intara y’uburasirazuba bw’u Rwanda n’intara ya Kirundo mu Burundi ndetse na Ruhwa uhuza intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda n’intara ya Cibitoke mu Burundi.
Taliki ya 24 Ugushyingo, Nkurunziza abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe akaba na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yari itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa inyuma. Ibi byaje kuviramo iyi nama y’abakuru b’ibihugu gusubikwa kubera ko u Burundi bwaje kwanga kwitabira iyo nama.
Iyi nama yasubitswe mu gihe Museveni ari nawe uyobora EAC muri uyu mwaka, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania wabakiriye, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda na EAC muri Sudani y’Epfo Paul Moyom Akec, wari uhagarariye Perezida Salva Kiir Mayardit na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera wari uhagararariye Perezida Paul Kagame, bari bageze ahabera inama.
U Burundi ntibwanitabiriye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, yabanjirije iyagombaga guhuza abakuru b’ibihugu.
Muri Nzeli, U Burundi bwari bwatangaje ko bushobora kuva mu muryango wa EAC kubera ugukoreshwa kw’ururimi rw’icyongereza mu bikorwa by’umuryango nkuko byari byatangajwe na Pascal Nyabenda, umukuru w’inteko nshingamategeko y’u Burundi wavuze ko icyo cyifuzo nikitubahirizwa u Burundi bushobora gusezera mu muryango w’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba.
Umupaka uhuriweho wa Ruhwa (One Stop Border Post) watangiye gukorerwamo n’inzego z’ibihugu byombi ku italiki ya 21 Nyakanga 2014 ariko ku ya 15 Ugushyingo 2016, inzego z’u Rwanda zivayo zigaruka mu nyubako bari basanzwe bakoreramo mbere umupaka utarahuzwa, ubwo ingabo z’u Burundi ndetse n’igipolisi byakoresheje ingufu mu gushyiraho camera haba k’uruhande u Rwanda rwakoreragaho haba no k’uruhande rwabo; impamvu nyamkuru yatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo kuva kuri uwo mupaka uhuriweho (OSBP) rugasubira mu nyubako rwakoreragamo kera. Byateje ikibazo mu Abaturage aho bavuga ko serivisi zisigaye zitinda ugereranyije na mbere.
Taliki 13 Gashyantare 2012, bihagarariwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi byasinye amazeserano yo guhuza imipaka ya Nemba na Gasenyi (one stop border post).
Abasesenguzi muri politiki bavuga ko u Burundi ibyo bukora byose bisa naho ari ibikorwa by’ubushotoranyi mu rwego rwo gukomeza kuyobya uburari, bukurura ibihugu byo mu karere mu bibazo byarwo ngo amahanga adakomeza kuvuga ku mahano abera imbere mu gihugu.
kikibanange
ariko uburundi muriyinsi busa nubwataye umutwe tu biragaragara .byabacanze harurunturuntu kbsa