Umugore witwa Juliet Hatanga, usanzwe ari umunyamategeko muri Uganda yavuze iby’agahinda yatewe no kwangirwa kurara muri hoteli yo mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, azira kuba aturuka mu gihugu cya Uganda.
Amahoteli ni kimwe mu bintu uyu mujyi ukungahayeho ariko bivugwa ko polisi yo mu Bushinwa yabujije kwakira no gucumbikira abashyitsi baturutse muri Uganda, Nigeria na Kenya.
Mu kiganiro yagiranye na BBC akigera muri Uganda, Juliet Hatanga yasobanuye ko akigera aho bakirira abashyitsi muri iyi hoteli, bamubajije ibyangombwa basanga ari Umunya-Uganda, bakanga kumuha icumbi kandi yari yararisabye mbere baranarimwemereye.
Ati “Narahageze baramfungurira mbabwira amazina yanjye barareba babona ko nari nafashe icyumba, bambaza pasiporo yanjye barambwira ngo mbababarire ntabwo banyakira, mbajije impamvu bambwira ko bafite ibwiriza bahawe na polisi batagomba kwakira umuntu uturutse Uganda.”
Yakomeje avuga ko yabatakambiye akababaza niba nta handi bamushyira akabona aho arara, ngo bahise bamwereka ku ikarita igaragaza amahoteli ari muri Guangzhou bamurangira mu birometero 50, aho ashobora kubona indi hoteli idaha akato abaturutse muri ibi bihugu.
Muri izi hoteli ariko ngo iyo umuntu ari umwirabura ufite ubwengegihugu bwa Amerika na pasiporo yabo ntabwo ahabwa akato.
Juliet avuga kandi ko bishoboka ko hari umuntu uturuka muri ibi bihugu wakoze ibyaha ari nayo mpamvu abandi babigenderamo.
Ati “Uko bigaragara hari umuntu ukekwaho ibyaha muri iki gihugu ashobora kuba ari Umunya-Uganda, Nigeria cyangwa Umunya-Kenya. Ibyo bihugu byose batagendeye ku kuba uri umugabo cyangwa umugore kubera ko umuntu ukukiranyweho icyaha ari uwo muri kimwe muri ibyo bihugu twese tukagerwaho n’ingaruka.”
Juliet Hatanga yavuze ko yahise ahamagara kuri ambasade ya Uganda iri muri iki gihugu bakamufasha kubona aho kurara ariko nabwo ngo byamusabye gukora urugendo no gukora ibyo atari yateguye.
Nyuma yahoo ngo hari inshuti ye yamwoherereje ifoto igaragaza urutonde rw’amahoteli muri uyu mujyi atajya yakira abirabura.
Uyu mugore yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo yahawe akato muri iki gihugu kandi Abashinwa bari muri Uganda bakirwa neza, Perezida akaborohereza mu kwishyura imisoro bakanahabwa ubutaka n’ibindi.
Ati “Ndakeka ari irondaruhu rikomeye ntabwo nkeka ko ibihugu byakubaka umubano wabyo. Ariko mu by’ukuri ntabwo nkeka ko nazasubira muri kiriya gihugu”.
Raporo iherutse gusohorwa n’ikinyamakuru Business Wire yagaragaje ko muri 2015, u Bushinwa bwazaga ku mwanya wa kane ku Isi mu bihugu bisurwa cyane na ba mukerarugendo, aho cyakiraga abagera kuri miliyoni 56.9 ku mwaka.
Titi
Ibyo ni bike mu ngaruka muzabona zituruka kuri aba babyamahanga mukurura mukabaha avantages zose ahanini mushorewe nibifu byanyu aho kwita ku nyungu zizagera no kubuzukuru banyu. Reka binjire vabyare bororoke ubundi uzabona uko bazazengereza abuzukuru bacu. Cyane ko bafite imbaraga zamafaranga kandi zizarushaho kwiyongera ariko bubaka nubushobozi bwo kuyarinda. Gusa ntakundi twagushje ishyano kuri Africa kugira abategetsi banga bene wabo nabo batiretse. Muzabona ibimeze nka apartheid mu myaka 💯 iri imbere kandi biri gutegurwa nabategetsi dufite ubu. Shame on you