• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO.

U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO.

Editorial 12 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo hari mu mukino ufungura irushanwa ry’amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi, ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yatsinze ikipe ya Turkiya ibitego bitatu ku busa iba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa nk’iri ry’i Burayi.

Hari mu mukino wabereye kuri Stadio Olympico y’i Roma witabiriwe n’abafana ibihumbi 16, iyi kipe yahatsindiye Turkiya ibitego bitatu ku busa byatsinzwe na Lorenzo Insigne, Ciro Immobile ndetse na Merih Demiral witsinze igitego kimwe.

Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani ikaba ariyo yabanje igitego cya mbere ubwo hari mu gice cya kabiri cy’umukino kigitangira, kuko ubwo hari ku munota wa 53 w’umukino nibwo Merih Demiral yitsinze igitego ku mupira wari uvuye ku ruhande, iki gitego cyaje gukurikirwa n’icyakabiri cyatsinzwe na Ciro Immobile ku munota wa 66.

Gutsinda uyu mukino kw’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani itozwa na Roberto Mancini byatumye iba ikipe ya mbere yo ku mugabane w’i Burayi itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura imikino ihuza amakipe yo ku mugabane w’i Burayi.

Ubwo umukino wari ugeze mu minota ya nyuma , ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Lorenzo Insigne ku munota wa 79 w’umukino.

Uyu mukino ukaba wabanjirijwe n’ibirori byo gufungura iyi mikino izabera mu mijyi itandukanye yo mu bihugu 11 byo ku mugabane w’i Burayi, ibi birori bikaba byafunguwe n’umuhanzi Andrea Bocelli ufite ubumuga bwo kutabona.

Iyi mikino ihuza ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi irakomeza kuri uyu wa gatandatu aho u Busuwisi na Pays de Galles saa cyenda z’amanywa, ni umukino uri bubere mu gihugu cya Azerbaïdjan, Danemark irahura na Finlande saa kumi mu gihe ku isaha ya saa tatu z’ijoro u Bubiligi burakina n’u Burusiya kuri Stade de Saint-Pétersbourg.

2021-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Editorial 22 Nov 2017
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Editorial 10 Feb 2023
AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

Editorial 08 Jul 2024
Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Editorial 20 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.
INKURU NYAMUKURU

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Editorial 30 Jan 2019
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?
Amakuru

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Editorial 29 Oct 2021
APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha
Amakuru

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

Administrator 28 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru