• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»U Bwongereza bwatangiye iperereza ku banyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside

U Bwongereza bwatangiye iperereza ku banyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 09 Apr 2019 ITOHOZA

Polisi y’igihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko iri gukora iperereza ku Banyarwanda batanu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bahunguye muri iki gihugu.

Aba bagabo batanu barimo Celestin Mutabaruka, Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Nteziryayo Emmanuel.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibyaha by’intambara n’iby’iterabwoba yabwiye dailymail dukesha iyi nkuru ko muri Mutarama 2018, u Rwanda rwabagejeho icyifuzo cy’uko abo bantu bakurikiranwa. Yavuze ko hari n’itsinda ry’abashinzwe iperereza ryoherejwe mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Inyandiko z’ingenzi kuri iki kibazo zasuzumwe n’abapolisi bashinzwe ibyaha by’intambara, kandi no mu Rwanda hari abandi twoherejeyo. Nk’umwanzuro, twatangiye iperereza ry’ibanze ku nyandiko zose twohererejwe n’u Rwanda.”

Celestin Mutabaruka w’imyaka 63 ni umupasiteri mu itorero rya Community Church, ubu atuye mu gace ka Kent naho Vincent Brown [Bajinya] w’imyaka 59 utuye ahitwa Islington, ni umuganga, akaba yari n’umwe mu bari bagize akazu.

Hari kandi Celestin Ugirashebuja w’imyaka 66 utuye ahitwa Essex, Charles Munyaneza w’imyaka 61 utuye Bedford na Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 66 utuye i Manchester.

Abo bombi batawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 2006 ariko urubanza rwabo ruza guhagarara nyuma y’imyaka itatu.

Abanyarwanda n’Isi yose batangiye ku wa 7 Mata 2019, kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.

2019-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Editorial 10 Jun 2017
Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Editorial 08 Jul 2016
Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Editorial 29 Mar 2021
Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Editorial 28 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo
INKURU NYAMUKURU

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Editorial 06 Nov 2018
#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye  inama Mpuzamahanga ku kwibohora
INKURU NYAMUKURU

#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora

Editorial 12 Dec 2017
Kugwa byahato nahano,kudasoza irushanwa imwe mu iturufu abanyarwanda bitwaje mu mikino Olempike
IMIKINO

Kugwa byahato nahano,kudasoza irushanwa imwe mu iturufu abanyarwanda bitwaje mu mikino Olempike

Editorial 23 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru