U Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byaburiwe ku bwiyongere bukabije bw’inyobwa ry’ibisindisha mu baturage babyo.
Byagaragajwe mu Cyumweru gishize muri Raporo y’Ishami rya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika (UNECA) by’umwihariko Afurika y’Iburasirazuba, aho ivuga ku bukungu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Bimwe mu bigize ingingo ya Gatatu ibihugu byihaye ngo bigere ku Iterambere Rirambye (SDG3) harimo kurwanya no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ikoreshwa nabi ry’ibisindisha hagamijwe ubuzima bwiza bw’abaturage.
Inzobere zivuga ko ubwiyongere bw’ingano y’ibisindisha mu baturage bushobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho myiza byabo.
Umuyobozi w’Agateganyo wa UNECA muri Afurika y’Iburasirazuba, Andrew Mold, yavuze ko nibura buri muturage mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Seychelles yanyoye litilo zigera kuri 11 z’ibisindisha mu 2016.
Uyu mubare uri hejuru ugereranyije no mu bindi bice by’Isi kuko nko mu Burayi nibura buri muturage yanyoye litilo 10.3 z’ibisindisha, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibura umwe abarirwa litilo 9.3, nk’ikigereranyo ku Isi hose buri muturage yabariwe ko yanyoye litilo 6.4 mu gihe muri rusange ku mugabane wa Afurika buri muturage yanyoye litilo esheshatu z’ibisindisha.
Raporo ivuga ko bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba hatangiye kugaragara ibibazo bishingiye ku mibereho myiza y’abaturage bishobora kuba bifitanye isano n’inyobwa ry’ibisindisha byinshi. Muri ibyo bibazo harimo kanseri, umubyibuho ukabije, kunywa itabi ndetse n’impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Théos Badege yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko kwiyongera kw’inyobwa ry’ibisindisha byaba ari intandaro y’impanuka zo mu muhanda, ariyo mpamvu bikwiye kwirindwa.
Ati “Ndemera ko ibisindisha ari ikibazo cyane cyane mu bijyanye n’umutekano haba mu mutekano wo mu muhanda, kwirinda ibyaha ndetse n’imyitwarire kuko gukora icyaha biva mu mutwe kandi umutwe ukora ibyaha ni utameze neza.”
Yakomeje agira ati “Iyo abantu banyoye ibisindisha bakora ibidakwiye bigatuma habaho icyaha. Turasaba abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye”.
Raporo igaragaza ko nubwo muri Afurika hagaragara umubare muke w’abatunze imodoka, nibura abantu 26.6 mu gihumbi bahitanywe n’impanuka mu mwaka wa 2013, mu gihe ku Isi hose nibura abantu 17.4 mu bantu igihumbi aribo bahitanywe n’impanuka muri uwo mwaka.
Umubare w’abahitanwa n’impanuka uri hejuru muri Afurika y’Iburasirazuba kuko hari n’ibihugu bigaragaza impfu zirenga 30 mu bantu igihumbi ku mwaka.
Mu Rwanda nibura abantu 32.1 mu gihumbi bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda nkuko iyo raporo ibigaragaza.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza umwaka ushize, abantu 162 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyerekana ko miliyari 251 Frw zakoreshejwe mu kugura ibisindisha mu 2014. Muri uwo mwaka mu Rwanda hinjijwe ibisindisha bya miliyari 19 Frw naho hoherezwa hanze ibya miliyari 1.7 Frw.