• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Editorial 08 Aug 2025 Amakuru, IKORANABUHANGA, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda n’ikipe ya  FC Bayern Munich bongereye amasezerano y’imyaka itatu (2025–2028).

Ni amasezerano agamije guteza imbere impano nshya mu mupira w’amaguru no kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’impande zombi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Jan-Christian Dreesen, Umuyobozi Mukuru wa FC Bayern Munich, yagize ati:

“Mu biganiro byubaka twagiranye ku cyerekezo cy’ahazaza, twemeranyije ko igice cyihariye cy’ubu bufatanye ari ibikorwa byacu byo guteza imbere impano dukorera i Kigali binyuze muri FC Bayern Academy”.

Twiyemeje rero guhindura ubu bufatanye bukaba gahunda yihariye yo gushakisha no guteza imbere impano, no kwagura FC Bayern Academy i Kigali, aho ifite intego za siporo n’imibereho myiza. Ibi bikaba bihuye neza n’intego zacu zo guteza imbere impano z’abakinnyi muri Afurika.”

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Development Board (RDB), nawe yagize ati: “Intsinzi ya FC Bayern Academy i Kigali ni urugero rufatika rw’ibishobora kugerwaho n’ubufatanye bwa siporo bushingiye ku igenamigambi.”.

“Tugiye kwinjira mu cyiciro gishya, aho tuzibanda ku gushakisha impano, gutanga amahugurwa ku batoza, no kongera ibikorwaremezo bya siporo.”

Ubu bufatanye kandi  buzadufasha mu murongo w’intego zacu zo gushyira u Rwanda ku ruhando rw’isi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ishoramari, na siporo yo ku rwego rwo hejuru.”

Aya masezerano mashya azibanda ku kwagura ibikorwa bya FC Bayern Youth Academy i Kigali, gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kubona amahirwe yo gutozwa ku rwego mpuzamahanga, no gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gukorera ibikorwa bya siporo n’ishoramari.

Mu minsi ishize, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda Ndayishimiye Barthazar na David Okocebatoranyijwe mu ikipe ya Bayern Munichen y’abari munsi y’imyaka 19 ikaba ihuza abakinnyi baturutse hirya no hino ku isi aho bafite amarerero.

Ubu bufatanye kandi buje nyima yaho u Rwanda rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’andi makipe yo ku mugabane w’i Burayi arimo Arsenal yo mu Bwongereza, Atletico Madrid yo muri Esipanye na PSG yo mi Bufaransa.

2025-08-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Editorial 07 Oct 2021
Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Editorial 16 Nov 2017
Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Editorial 02 Dec 2016
Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.

Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.

Editorial 19 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur
Mu Rwanda

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Editorial 10 May 2017
Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida
POLITIKI

Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida

Editorial 20 Jun 2018
Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994
Amakuru

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Editorial 20 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru