• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Editorial 08 Aug 2025 Amakuru, IKORANABUHANGA, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda n’ikipe ya  FC Bayern Munich bongereye amasezerano y’imyaka itatu (2025–2028).

Ni amasezerano agamije guteza imbere impano nshya mu mupira w’amaguru no kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’impande zombi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Jan-Christian Dreesen, Umuyobozi Mukuru wa FC Bayern Munich, yagize ati:

“Mu biganiro byubaka twagiranye ku cyerekezo cy’ahazaza, twemeranyije ko igice cyihariye cy’ubu bufatanye ari ibikorwa byacu byo guteza imbere impano dukorera i Kigali binyuze muri FC Bayern Academy”.

Twiyemeje rero guhindura ubu bufatanye bukaba gahunda yihariye yo gushakisha no guteza imbere impano, no kwagura FC Bayern Academy i Kigali, aho ifite intego za siporo n’imibereho myiza. Ibi bikaba bihuye neza n’intego zacu zo guteza imbere impano z’abakinnyi muri Afurika.”

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Development Board (RDB), nawe yagize ati: “Intsinzi ya FC Bayern Academy i Kigali ni urugero rufatika rw’ibishobora kugerwaho n’ubufatanye bwa siporo bushingiye ku igenamigambi.”.

“Tugiye kwinjira mu cyiciro gishya, aho tuzibanda ku gushakisha impano, gutanga amahugurwa ku batoza, no kongera ibikorwaremezo bya siporo.”

Ubu bufatanye kandi  buzadufasha mu murongo w’intego zacu zo gushyira u Rwanda ku ruhando rw’isi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ishoramari, na siporo yo ku rwego rwo hejuru.”

Aya masezerano mashya azibanda ku kwagura ibikorwa bya FC Bayern Youth Academy i Kigali, gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kubona amahirwe yo gutozwa ku rwego mpuzamahanga, no gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gukorera ibikorwa bya siporo n’ishoramari.

Mu minsi ishize, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda Ndayishimiye Barthazar na David Okocebatoranyijwe mu ikipe ya Bayern Munichen y’abari munsi y’imyaka 19 ikaba ihuza abakinnyi baturutse hirya no hino ku isi aho bafite amarerero.

Ubu bufatanye kandi buje nyima yaho u Rwanda rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’andi makipe yo ku mugabane w’i Burayi arimo Arsenal yo mu Bwongereza, Atletico Madrid yo muri Esipanye na PSG yo mi Bufaransa.

2025-08-08
Editorial

IZINDI NKURU

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Editorial 09 Dec 2017
Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Editorial 20 May 2019
Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Editorial 26 Jul 2025
GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

Editorial 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba
ITOHOZA

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Editorial 09 Dec 2018
Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano
INKURU NYAMUKURU

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Editorial 27 Aug 2018
Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko
Mu Rwanda

Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Editorial 26 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru