• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

Editorial 05 May 2018 UBUKERARUGENDO

U Rwanda rugiye kwakira inama yo ku rwego rwa Afurika iziga ku micungire y’umutekano w’indege, izasuzumirwamo ibimaze kugerwaho ndetse hagasuzumwa uburyo wakomeza gusigasirwa.

Iyi nama izaba kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2018, yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO) na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe indege za gisivili (RCAA).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Rwanda, Udahemuka Silas, yatangaje ko iyi nama izanitabirwa n’Umuyobozi wa ICAO, izasuzuma ibijyanye n’umutekano w’iby’indege, ibibazo ibihugu byahuye na byo, ingamba zashyirwaho mu kubicubya no kwigira ku mikorere myiza ku babigezeho.

Yagize ati “Abazayitabira bazaganira ku buryo hashyirwaho ingamba zazamura umutekano w’indege za gisivili, basangire ibitekerezo, ubumenyi n’amasomo bagiye biga mu bihugu byabo kugira ngo turebe uko twateza imbere umutekano w’iby’indege za gisivili.”

Umuyobozi Mukuru wa ICAO mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Barry Kashambo, yasobanuye ko iyi nama igamije kuzamura umutekano w’indege muri Afurika binyuze mu mahame yo gucunga umutekano wazo yateguwe na ICAO.

Yagize ati “Umwaka utaha tuzaba dufite amahame ngenderwaho yateganyijwe na ICAO, iyi nama igamije gutanga amakuru, integuza ku bafatanyabikorwa n’abatanga serivisi ngo bitegure gushyira mu bikorwa ayo mahame n’amabwiriza y’imikorere myiza, mu gihe azaba atangiye kubahirizwa mu 2019 ntibazatungurwe.”
Yakomeje avuga ko umutekano w’indege muri Afurika wazamutse mu myaka nk’itatu ishize kandi hari ishoramari ryinshi rikomeje gushyirwa muri uru rwego.

Kashambo yasobanuye ko gutumiza iyi nama atari uko hari ibibazo by’umutekano muke w’indege ahubwo ari ugukumira ko wabura.

U Rwanda rurimo kuvugurura no gushyiraho amabwiriza mashya agenga indege za gisivili mu , agamije kurushaho kunoza uburyo rugenzura ibijyanye n’ibibera mu ndege ndetse n’impanuka.

Aya mabwiriza mashya azatuma Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yoroherwa no gukora ingendo ku mugabane w’u Burayi na Amerika kuko akubiyemo ibisabwa n’ibigo bigenzura indege za gisivili kuri iyi migabane.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Rwanda, Udahemuka Silas

Udahemuka Silas uyobora RCAA n’Umuyobozi Mukuru wa ICAO mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Barry Kashambo

2018-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Editorial 21 Mar 2020
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Editorial 08 Aug 2025
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Editorial 07 May 2024
RwandAir yatangije  ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

Editorial 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Editorial 02 Mar 2018
Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye  Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri
INKURU NYAMUKURU

Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri

Editorial 08 Feb 2018
1994 : Uko Paul Kagame  yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu
ITOHOZA

1994 : Uko Paul Kagame yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

Editorial 30 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru