U Rwanda rugiye kwakira inama yo ku rwego rwa Afurika iziga ku micungire y’umutekano w’indege, izasuzumirwamo ibimaze kugerwaho ndetse hagasuzumwa uburyo wakomeza gusigasirwa.
Iyi nama izaba kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2018, yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO) na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe indege za gisivili (RCAA).
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Rwanda, Udahemuka Silas, yatangaje ko iyi nama izanitabirwa n’Umuyobozi wa ICAO, izasuzuma ibijyanye n’umutekano w’iby’indege, ibibazo ibihugu byahuye na byo, ingamba zashyirwaho mu kubicubya no kwigira ku mikorere myiza ku babigezeho.
Yagize ati “Abazayitabira bazaganira ku buryo hashyirwaho ingamba zazamura umutekano w’indege za gisivili, basangire ibitekerezo, ubumenyi n’amasomo bagiye biga mu bihugu byabo kugira ngo turebe uko twateza imbere umutekano w’iby’indege za gisivili.”
Umuyobozi Mukuru wa ICAO mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Barry Kashambo, yasobanuye ko iyi nama igamije kuzamura umutekano w’indege muri Afurika binyuze mu mahame yo gucunga umutekano wazo yateguwe na ICAO.
Yagize ati “Umwaka utaha tuzaba dufite amahame ngenderwaho yateganyijwe na ICAO, iyi nama igamije gutanga amakuru, integuza ku bafatanyabikorwa n’abatanga serivisi ngo bitegure gushyira mu bikorwa ayo mahame n’amabwiriza y’imikorere myiza, mu gihe azaba atangiye kubahirizwa mu 2019 ntibazatungurwe.”
Yakomeje avuga ko umutekano w’indege muri Afurika wazamutse mu myaka nk’itatu ishize kandi hari ishoramari ryinshi rikomeje gushyirwa muri uru rwego.
Kashambo yasobanuye ko gutumiza iyi nama atari uko hari ibibazo by’umutekano muke w’indege ahubwo ari ugukumira ko wabura.
U Rwanda rurimo kuvugurura no gushyiraho amabwiriza mashya agenga indege za gisivili mu , agamije kurushaho kunoza uburyo rugenzura ibijyanye n’ibibera mu ndege ndetse n’impanuka.
Aya mabwiriza mashya azatuma Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yoroherwa no gukora ingendo ku mugabane w’u Burayi na Amerika kuko akubiyemo ibisabwa n’ibigo bigenzura indege za gisivili kuri iyi migabane.