Nubwo hirya no hino ku isi hari icyorezo cya Koronavirusi ndetse bimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikaba bikeya ndetse hamwe na hamwe bigasubikwa ntibibuza igihugu cy’imisozi igihumbi kuba nyabagendwa ndetse n’ihuriro ry’imikino mu kwakira imikino itandukanye.
No mu Rwanda, iki cyorezo cyarahageze ndetse kigira bimwe mu bikorwa by’imikino bihagarara by’umwihariko mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 amashyirahamwe y’imikino yabwiwe na Minisiteri ya siporo ko ibikorwa byose bihagarara, mu guharara ariko u Rwanda rwo ntirwahagaze mu kwitegura kwakira amarushanwa binyuze mu bikorwa remezo.
Amashyirahamwe akomeye hirya no hino ku isi arimo nk’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku (UCI), Impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa basket FIBA ni amwe mu mashyirahamwe yafashe iyambere kwerekeza amwe mu marushanwa bategura kuzabera mu Rwanda.
Iki cyizere ariko si icy’ubusa ntabwo cyapfuye kuza gutyo gusa ahubwo byatewe n’imyiteguro y’ibikorwaremezo yashyizwemo imbaraga n’ubuyobozi bw’igihugu kabone nubwo kugeza n’ubu iki cyorezo cya koronavirusi kigihari ariko Leta y’u Rwanda ishyiramo imbaranga mu guhangana na cyo bikagera ku rwego rwo guhabwa kwakira amarushanwa atandukanye.
Mu marushanwa akomeye u Rwanda rwahawe kwakira muri ibi bihe bya Koronavirusi, harimo irushanwa nyafurika ry’umukino w’intoki wa Basketball (BAL), Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ribera i Kigali (Kigali International Peace Marathon) ndetse n’Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizwi nka Tour du Rwanda.
Muri uku kwezi kwa Gicurasi i Kigali hategerejwe irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryari gusorezwa mu Rwanda mu mwaka ushize, gusa ryimurirwa muri uyu mwaka, biteganyijwe ko rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.
Mbere abategura iri rushanwa rya BAL bari bateganyije ko ryagombaga kuba hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020 mu bihugu bitandatu bya Afurika ariko rikazasorezwa i Kigali, gusa bitewe na Koronavirusi banzuye ko iri rushanwa ritakinwa.
Iri rushanwa ryakomeje guhinduka kuko muntangiriro ryagombaga gukinwa mu mwaka w’imikino wa 2020, aha ryari riteganyijwe ko ryagombaga kuba mu mijyi itandatu itandukanye ya Afurika harimo Cairo mu Misiri, Dakar muri Sénégal, Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc) mu gihe Umujyi wa Kigali (Rwanda) wari kwakira imikino ya Playoffs n’iya nyuma isoza irushanwa muri Gicurasi 2020.
Nyuma amakipe ane ya mbere ni ukuvuga yari bube yitwaye neza muri buri gace ni yo yari kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya Playoffs yagombaga kubera i Kigali mu Rwanda.
Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).
Ni irushanwa rifite umwihariko mu buryo bwo kwirinda koronavirusi kuko abakinnyi bose ubu bari hamwe mu nyubako ya Ladisson Blue Hotel aho bamaze iminsi ndetse bagomba no kuzajya bahakorera imyitozo kuko hubatswe ibindi bibuga bishya.
Ibi biraba mu rwego rwo kugirango iri rushanwa rigiye gukinwa bwa mbere kuri uyu mugabane rigende neza cyane ku buryo n’imyaka yindi iri imbere iri rushanwa ritegurwa na bamwe mu bari muri NBA dore ko ari nayo muterankunga waryo.
2. Isiganwa mpuzamahanga ryo kuzengura u Rwanda ku magare rya Tour du Rwanda, ryasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021.
Iri rushanwa mpuzamahanga risanzwe ribera mu Rwanda riba buri mwaka rikitabirwa n’abakinnyi batandakanye bava hirya no hino ku isi, by’umwihariko iri siganwa rya 2021 ryitabiriwe n’ibihugu 15 bituruka hirya no hino ku isi. Iri siganwa ariko ribaye mu gihe hagombaga kubaho kwirinda koronavirusi nubwo ari mu bihe bidasanzwe ndetse kandi habayeho gutegura uburyo iri siganwa ryaba ariko ubwirinzi bukaba ku rwego rwo hejuru.
Nk’ingamba zari zafashwe nuko ntamufana n’umwe wagombaga kuza kwishimira ibi birori kugirango hatagira umukinnyi uwari we wese wakwandura iki cyorezo.
Iki cyizere cy’u Rwanda mu mukino w’amagare mu kwakira abakinnyi b’abanyamahanga birakomeza kuko kugeza ubu u Rwanda rwatanze candidature yo kwakira isiganwa ry’amagare ku rwego rw’isi rizwi nka Championnat du Monde izaba muri 2025, aha kuri iri siganwa rikaba rishobora kuzabera mu Rwanda kuko amahirwe ari hejuru cyane kuko n’umuyobozi wa UCI David Lappartient yari mu Rwanda ndetse anabonana na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Nubwo ibyaganiriweho n’abayobozi bombi bitigeze bitangazwa, David Lappartient umuyobozi wa UCI yari aherekejwe n’ikipe tekinike yo muri UCI izasuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025 aho ruhanganye na Maroc ku kuba bakwakira iri siganwa.
3. Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ribera i Kigali (Kigali International Peace Marathon), rizaba ku nshuro ya 16 tariki ya 20 Kamena 2021, hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 mu gihe kandi rizahagurukira ndetse rikanasorezwa kuri Kigali Arena, aho kuba kuri Stade Amahoro nk’uko byari bisanzwe.
Ubwo hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kumurika iri rushanwa, umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) Me Mubiligi Fidèle, yavuze ko isiganwa ry’uyu mwaka rizaba ritandukanye n’ayabanje kubera icyorezo cya COVID-19.
4. U Rwanda ruritegura kwakira irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rya Beach Volleyball
Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Volleyball, FRVB, riherutse gutangaza ko irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga ryo ku rwego rw’Isi ryagombaga kubera mu Rwanda muri Gashyantare 2021, ryimuriwe muri Nyakanga 2021, iri rushanwa rije ritinzeho kubera ko icyorezo cya Koronavirusi cyari gikomeje gukaza umurego bituma rishyirwa mu mpeshyi z’uyu mwaka.
Ni irushanwa riteganyijwe kuzabera mu karere ka Rubavu hagati ya tariki ya 2 ndetse na 7 Nyakanga 2021, nubwo hataramenyekana amakipe ndetse n’ibihugu bizitabira iri rushanwa biragaragaza ko igihugu cy’u Rwanda gikomeje kugirirwa icyizere kubera uburyo iki gihugu kizwi mu kwakira neza ababagana.
Muri Kanama 2019, u Rwanda rwari rwakiriye irushanwa nk’iri ariko ryo ku rwego rwa mbere, ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yo hirya ni hino ku isi, aha twavuga nkabaturutse mu gihugu cy’u Buyapani, Denmark , u Buholandi, u Bwongereze ndetse n’ibindi bihugu.
Ni iki gituma u Rwanda ruhabwa kwakira amarushanwa atandakunye?
Aha igisubizo kirigaragaza, ni uko uburyo bw’imitegurire bw’ibikorwa bibera mu Rwanda bigenda neza, si muri Siporo gusa cyangwa se imyidagaduro kuko dufunguye amaso tukareba no mu bindi bice usanga u Rwanda ruhakura amanota yo ku rwego rwo hejuru.
Iyi mitegurire kandi igendana n’ibikorwaremezo bimaze kuba byinshi mu gihugu ndetse amahanga akanyurwa n’uburyo biri, aha twavuga nk’inyubako ya Kigali Arena, iyi nzu ishobora kwakira imikino itandukanye y’intoki ikinirwa munzu, muri iyo mikino twavuga nka Volleyball, Basketball, Tennis ndetse n’indi itandukanye.
Abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange inyungu ni iyihe?
Duhereye ku gihugu, inyungu irimo ni ngari kandi ni nyinshi aha twavuga nk’amadevise abitabiriye iyi mikino basigira u Rwanda kuko iyo baje hari ibikorwa ndetse n’ahantu nyaburanga bagana ndetse bikaba ngombwa ko hari icyo basigira aho berekeje cyane cyane amafaranga niyo yiganza cyane.
Abanyagihugu bo icyo bunguka ni imirimo itandukanye babona muri ayo marushanwa aba yakiriwe hano imbere mu gihugu, kuko hari imirimo imwe n’imwe igenerwa abanyarwanda icyo gihe bakuramo imibereho.
Guhitamo u Rwanda ngo rwakire amarushanwa atandukanye si impanuka ku Rwanda, kuko biba byateguwe ndetse bigashyirwamo imbaraga n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema gushakira icyateza imbere abanyarwanda.