• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda runganyije na Cameron rubura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022.

U Rwanda runganyije na Cameron rubura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022.

Editorial 30 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO, ITOHOZA, Mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi inganyije n’ikipe y’igihugu ya Cameron ubusa ku busa mu mukino wa gatandatu wo mu itsinda F, ni mu mugihe ku rundi ruhande ikipe ya Mozambique itsindiwe mu rugo na Cape Verde igitego kimwe ku busa.

Muri uyu mukino w’u Rwanda na Cameron wabereye mu mujyi wa Doula, nta buryo bukomeye amakipe yabonye yakabaye yabyaje umusaruro kuko wari umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ariko nk’ikipe yari iri murugo ya Cameron ikanyuzamo igasatira kurenza Amavubi.

Ni umukino kandi wagaragayemo ikarita itukura ku ruhande rw’u Rwanda yahawe umunyezamu Olivier Kwizera nyuma yo gukorera ikosa rutahizamu wa Cameron, guhabwa ikaritwa kwa Olivier byatumye ikipe isigarana abakinnyi 10 mu kibuga kuko umutoza Mashami Vincent yakuyemo rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yinjizamo umunyezamu Emery Mvuyekure nawe watabaye izamu ry’u Rwanda mu minota yanyuma.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa, mu gihe muri mujyi wa Maputo wo muri Mozambique yahatsindirwaga na Cape Verde igitego kimwe ku busa kinabahesheje amahirwe yo kwerekeza muri Cameron mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizakinwa mu ntangiro za 2022.

Muri iri tsinda F, ikipe y’igihugu ya Cameron ikaba isoje iri ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 11, naho ku mwanya wa kabiri hari Cape Verde n’amanota 10, aya makipe yombi akaba anahise abona itike yo kuzakina CAN2022 nubwo muri iri tsinda Cameron yari isanganywe iyo tike kuko ariyo izakira iri rushanwa, u Rwanda rushoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 naho Mozambique yo isoje ku mwanya wa kane n’amanota ane.

Muri uru rugendo rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cyagombaga gukinwa muri uyu mwaka wa 2021 ariko nticyaba cyimurirwa muri Mutarama 2022 kubera koronavirusi, Amavubi mu mikino itandatu yakinnye yatsinze umukino umwe, inganya imikino itatu ndetse ikaba yaranatsinzwe indi mikino ibiri, ibi bikaba biyiha amanota atandatu.

2021-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi  wasuye  u Rwanda

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi wasuye u Rwanda

Editorial 15 Aug 2017
Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda

Editorial 20 Nov 2016
Uganda irashinjwa kurenga ku mabwiriza abuza kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo

Uganda irashinjwa kurenga ku mabwiriza abuza kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo

Editorial 30 Nov 2018
Iya 16 Gicurasi 1994: Abatutsi amagana biciwe i Kabgayi

Iya 16 Gicurasi 1994: Abatutsi amagana biciwe i Kabgayi

Editorial 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila
INKURU NYAMUKURU

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

Editorial 22 Jan 2019
AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]
SHOWBIZ

AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]

Editorial 15 Jun 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru