Kuwa Gatanu ushize, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner.
Aya masezerano kandi bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yasinywe uyu munsi azashingira ahanini ku isenywa burundu ry’umutwe wa FDLR ubangamiye bikomeye umutekano w’u Rwanda n’akarere kose muri rusange.
Yagize ati “Ishingiro ry’aya masezerano y’amahoro ni icyemezo cyo gushyiraho ihuriro ry’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ingingo ya mbere muri ibyo ni ugushyira mu bikorwa isenywa ry’umutwe wa FDLR bizakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.”
“Ibi ni ibishingiye kandi ku masezerano twagiranye hano yo guhagarika ubufasha bwatangwaga na Leta kuri uyu mutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, bikaba ari naryo shingiro ry’amahoro n’umutekano mu karere kacu. Kubera ko FDLR ni umutwe utari mushya, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Abatutsi barenga Miliyoni bishwe. Muri aya masezerano twiyemeje ko tugomba gushyira uburyo impunzi zitaha mu bihugu byazo kandi tubifashijwemo na HCR, gushyiraho uburyo izi mpunzi zitaha mu buryo butekanye kandi bwiza ni ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Therese Kaikwamba Wagner, we yavuze ko aya masezerano ari igice gishya gishimangira ko amahoro atari amahitamo gusa ahubwo ko ari n’inshingano ku gihugu.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio yashimye impande zombi zagize uruhare muri aya masezerano by’umwihariko igihugu cya Qatar, ndetse agaragaza ko aya masezerano ari intambwe iganisha ku gushyira akadomo ku mutekano muke umaze imyaka isaga 30 ugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kamaze imyaka irenga 30 kibasiwe n’imvururu yiganjemo intambara cyane cyane yibasira abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko ishingiro ry’aya masezerano rishingiye ku isenywa burundu ry’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukomeje kubangamira umutekano w’u Rwanda n’akarere.
“FDLR ni umutwe w’iterabwoba wibasira abaturage, ugizwe n’abajenosideri, uterwa inkunga na bamwe mu bayobozi ba RDC ndetse n’inzego z’ubutasi bw’u Burundi. Amahoro nyayo azagerwaho ari uko uwo mutwe ushenywe burundu, abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyikirizwa ubutabera,”
U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gukuraho ingamba z’ubwirinzi ariko byonyine ari uko RDC ibaye iya mbere mu gusenya FDLR, igahagarika gushyigikira umutwe ukomeje kwibasira umutekano w’u Rwanda n’abaturage barwo bo mu burasirazuba bwa Kongo.
Aya masezerano anagaruka ku burenganzira bw’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abaturiye Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, bagiye barenganywa, bicwa, bagasahurwa ndetse bamwe bagateshwa igihugu cyabo kubera kubahuza n’u Rwanda.
Uburyo bwo guzafatanya n’imiryango icyura impunzi kugira ngo izi mpunzi zitahuke mu gihugu cyabo mu mutekano, uburenganzira bwabo bwubahirizwe, kandi bemerwe nk’abaturage b’igihugu cya Kongo, binyuze mu mahame y’uburenganzira bwa muntu,” ng’iryo ipfundo ry’iherezo ry’ibibazo bya Kongo
Ni ibintu byashimangiwe na Perezida Donald Trump, wagaragaje ko aya masezerano azakurikiranwa na Amerika kandi ko hazafatwa ibihano bikomeye ku batazayubahiriza.
Amasezerano agaragaza mu buryo butaziguye ko u Rwanda rutagomba guhora rushinjwa ibinyoma, ahubwo hakubahirizwa ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byombi.
U Rwanda rwasabye ko imvugo za politiki zirimo ivangura, urwango n’amacakubiri byamaganwa burundu mu mikorere ya RDC, cyane cyane ivangura rishingiye ku rurimi cyane ko abavuga Ikinyarwanda batotejwe cyane kugeza ubwo bahungishije amagara yabo hirya no hino muri aka karere.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza aya masezerano, ariko anasaba Leta ya Amerika n’abandi bafatanyabikorwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, kubera ko atari ubwa mbere impande zombi zisinye amasezerano ariko ntibayubahirize.
“Twakoze ibyo twagombaga gukora. Ubu tugiye gukorana n’impande zose kugira ngo tunoze ishyirwa mu bikorwa. Ariko tunasaba ko Amerika ikomeza kudufasha kugira ngo amahoro abe impamo, aho kuba inzozi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rutarwana intambara y’amasasu, ahubwo rushyira imbere intambara y’icyerekezo gishya gishingiye ku masezerano, aho iterambere, amahoro, ubutabera n’ubwubahane bihabwa agaciro.
Nta mahoro yagerwaho mu karere igihe:
-
FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa RDC n’u Burundi
-
Abavuga Ikinyarwanda bahigwa nk’inyamaswa muri Kivu
-
Abarwanya u Rwanda bahabwa rugari n’ubutegetsi bwa RDC
Aya masezerano ni urufunguzo rushya. Ariko igisigaye ni ubushake bwa RDC bwo kubahiriza ibyo yemeye, kuko u Rwanda rwagaragaje ko amahoro ari yo mahitamo ya politiki yarwo.
Uko byagenda kose, amahoro azasugira asagembe mu karere ari uko u Rwanda rutakegekwaho ibibi rutagiramo uruhare, kandi abavuga Ikinyarwanda bahabwe uburenganzira bwabo nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.