• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

Editorial 14 Jun 2016 Mu Rwanda

U Rwanda rwatangaje ko ruzagena niba ruzohereza abaruhagarariye kuburana urubanza Ingabire Victoire yarurezemo mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu igihe rwagena itariki yo kuruburanisha.

Ni Nyuma y’aho uru rukiko rufashe umwanzuro ko n’ubwo u Rwanda rwikuye mu bihugu byemera ko abantu kugiti cyabo n’imiryango yigenga babirega, ngo nta ngaruka byagira ku rubanza rwa Ingabire watanze ikirego mbere.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The East African Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ari, nawe ntumwa nkuru ya leta, yavuze ko umwanzuro ruzawufata nihamara gushyirwaho itariki y’iburanisha, n’ababuranyi bagahamagarwa.

Minisitiri Busingye yameza ko u Rwanda nta kibazo na kimwe rwigeze rugira ku kirego cyatanzwe na Ingabire.

Mu kwezi kwa gatatu, mbere gato y’uko itariki yo kuburanisha urubanza rwa Ingabire igera, u Rwanda rwamenyesheje ko rwikuye mu bihugu byemera ko abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta babirega muri uru rukiko.

Byatumye ibyo kuburanisha mu mizi uru rubanza n’izindi biba bihagaze hagasuzumwa icyo iyi nyandiko y’u Rwanda ivuze.

-2943.jpg

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Urukiko rwaje kwemeza mu ntangiriro z’uku kwezi ko ntacyo iki cyemezo cy’u Rwanda cyabangamiraho urubanza rwa Ingabire.

Dr Robert Eno, umwanditsi mukuru w’uru rukiko, asobanura kandi ko uyu umwanzuro wafashwe mu rubanza Ingabire yarezemo u Rwanda, ureba n’izindi manza zose zamaze kugezwa muri uru rukiko.

Zirimo izo u Rwanda ruvuga ko rwagizeho ikibazo, rwita ko ari iz’abahamijwe ibyaha bya Jenoside, zanatumye rufata umwanzuro wo kuvugurura imikoranire n’uru rukiko.

-2946.jpg

Kayumba Nyamwasa

-2944.jpg

Safari Stanley

Ni iz’abanyarwanda Safari Stanley na Kayumba Nyamwasa bareze bavuga ko rwatesheje agaciro inyandiko zabo z’inzira ubu bakaba badashobora kuva muri Afurika y’Epfo aho bahungiye.

Safari, wigeze kuba umushingamategeko mu nteko y’u Rwanda, naho Kayumba Nyamwasa yari umusirikari mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

-2942.jpg

Ingabire Victoire

Umwanditsi wacu

2016-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Editorial 31 Oct 2022
“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

Editorial 14 Jul 2024
Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Editorial 16 Jan 2016
Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO

Editorial 14 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD
Mu Mahanga

Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Editorial 04 Aug 2016
Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
ITOHOZA

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 09 Jan 2018
Ubuhezanguni burangwa muri DALFA-UMULINZI bweretse umuryango Mahoro, Ingabire Victoire yitwaje ko akunda agatama amutegeka kwegura
INKURU NYAMUKURU

Ubuhezanguni burangwa muri DALFA-UMULINZI bweretse umuryango Mahoro, Ingabire Victoire yitwaje ko akunda agatama amutegeka kwegura

Editorial 08 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru