• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Ubwanditsi 09 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yaraye yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi aho agiye gutangira akazi mu ikipe ya Neuchatel Xamax ibarizwa mu kiciro cya kabiri.

Byiringiro Lague w’imyaka 21 y‘amavuko, yaraye yerekeje muri iyo kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni nyuma yaho uyu mukinnyi yari aheruka mu gihugu cy’u Busuwisi gukora ikizamini cyamwereye kuba umukinnyi mushya wayo mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Lague yabengutswe n’ikipe ya Neuchatel Xamax ubwo yari mu gihugu cya Cameroon mu shampiyona Nyafurika ihuza ibihugu bikoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyona yabo, ni irushanwa rizwi nka CHAN, nyuma yo kwitwara neza k’uyu rutahizamu yasabwe kujya gukora igeragezwa muri iyo kipe, akaba yaranatsinze ahabwa amasezerano y’imyaka itatu.

Byiringiro Lague yerekeje ku mugabane w’i Burayi nyuma yaho yari amaze imyaka isaga itatu muri APR FC yagezemo avuye mu ikipe nto yayo y’ Intare FC, by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino Lague yakinnye imikino 13 atsinda ibitego 11 ndetse akaba yaratwaranye na APR FC ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka.
Ku rundi ruhande biteganyijwe ko Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry nawe agomba kwerekeza ku mugabane w’i Burayi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021.

Ni nyuma yaho Manzi Thierry asinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya mbere muri Georgia, Iyi kipe ya Manzi iri mu ziri gukina irushanwa rishya rya UEFA Europa Conference League ryo ku mugabane w’i Burayi.

2021-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2022
FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Ubwanditsi 11 Jun 2020
Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Ubwanditsi 18 Apr 2020
Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Ubwanditsi 20 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusore yateye ivi agiye kwambika umukunzi we impeta arabyanga[ AMAFOTO]
SHOWBIZ

Umusore yateye ivi agiye kwambika umukunzi we impeta arabyanga[ AMAFOTO]

Ubwanditsi 02 Jun 2018
Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu
Mu Mahanga

Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Ubwanditsi 24 Oct 2016
Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025
Amakuru

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Ubwanditsi 31 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru