U Rwanda rwakomeje gufatanya n’ibihugu by’Afurika mu gufata imodoka zibwe; ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi w’ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake.
Yabivuze ubwo yagiraga icyo avuga ku yindi modoka yo mu bwoka bwa RAV4 yibwe, ikaba yarafatiwe ku mupaka wa Rusizi ku italiki 11 Kamena ubwo yageragezaga kwinjira mu Rwanda.Iyi modoka ikaba yarafashwe ku bufatanye bw’itumanaho bwa Interpol I-24/7, rikaba rihuriraho ibihugu 190 biri mu muryango wa Interpol; iyi modoka ikaba yari ifite nimero zo muri Kongo (RDC), ikaba yari yaribiwe muri Kenya mu 2014.
ACP Karake yagize ati:”Raporo za vuba zishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere nk’igihugu cyafashe imodoka nyinshi zibwe; ibi tubikesha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga I-24/7 riri ku mipaka yacu yose na za gasutamo.”
Avuga kandi ko icyo u Rwanda rurusha ibihugu byinshi ari uburyo rukoresha iryo koranabuhanga aho agira ati:” Rikoreshwa kuri buri bwinjiro bw’igihugu, imipaka, ikibuga cy’indege,..byatumye dushakashaka tugera ku makuru yose ya Interpol.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo iri koranabuhanga rifitwe n’ibihugu 190 ariko, ibyinshi muri Afurika bitararikoresha ku mipaka yabyo yose.
Mu mwaka ushize wonyine, u Rwanda rwakoze ubushakashatsi ku modoka 26,000 zibwe mu makuru ya Interpol rukoresheje I-24/7, ahafashwemo izigera kuri 11.
Guhera muri Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka indwi zageragezaga kwinjira mu Rwanda.
Aha ACP Karake yagize ati:” Zabaga zivuye mu bihugu bitandukanye ku isi. Muzo twafashe tutaraha benezo, 3 zavaga muri Afurika y’Epfo, imwe iva mu Bubiligi, imwe iva muri Polonye, eshatu zavaga mu Buyapani, imwe iva mu Bufaransa, imwe iva mu Butaliyani, imwe iva muri Kenya na moto yavuye mu Bwongereza.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ubujura bw’imodoka nka kimwe mu byaha ndengamipaka.
Agira ati:” Isi ya none ihanganye n’ubwiyongere bw’ibihungabanya umutekano, ibi byaha bigezweho byazahaje ibihugu bimwe kandi ababikora basa n’aho nta mipaka bafite; kugirango duhangane nabyo, tugomba gukorera mu bufatanye mpuzamahanga cyane cyane binyuze muri Interpol.”
ACP Karake yagarutse ku mbaraga u Rwanda rukoresha mu kongera ubushobozi bwarwo ngo rubashe kurwanya ibyaha ndengamipaka aho yagize ati:” Dukomeza guha agaciro ubufatanye n’ibindi bihugu aho Polisi yacu ihora ikorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano mu bihugu duturanye mu guhangana n’iki kibazo.”
Source : RNP