• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

Editorial 05 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta gitutu u Rwanda rwashyizweho n’imiryango irimo New Israel Fund, ngo rufate icyemezo cyo kutakira abimukira b’Abanyafurika bari kwirukanwa ku ngufu muri Israel.

Netanyahu aherutse gutangaza ko mu myaka ibiri ishize yakoranaga n’u Rwanda ngo ruzakire abimukira bazirukanwa ku ngufu muri Israel rukabyemera ariko rukaza kwisubiraho bitewe n’igitutu rwashyizweho n’Umuryango New Israel Fund.

Yavugaga ko uyu muryango utegamiye kuri Leta ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1979, ugamije guharanira ubutabera n’uburinganire bw’abanya-Israel bose wafatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagashyira igitutu ku Rwanda, ategeka ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo.

Yagize ati “Mu byumweru bishize bitewe n’igitutu cyashyizwe ku Rwanda na New Israel Fund ndetse n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Rwanda rwisubiyeho kuri ayo masezerano ndetse rwanga kongera kwakira undi mwimukira uvuye muri Israel.”

Umuryango New Israel Fund wahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwanga kwakira abimukira birukanywe na Israel ndetse kuri uyu wa Gatatu, Nduhungirehe, yandika kuri Twitter ko u Rwanda ntacyo ruzi kuri uyu muryango.

Yagize ati “Ntunguwe cyane n’iyi mvugo kuko nta nubwo u Rwanda ruzi icyo uyu muryango New Israel Fund ari cyo. Ibirenzeho kandi ndumva Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu mahanga udashobora gushyira igitutu icyo aricyo cyose kuri Guverinoma ifite ubusugire nk’iy’u Rwanda.”

U Rwanda ntirwahwemye guhakana ko hari amasezerano rwagiranye na Israel ayo ariyo yose cyangwa ngo rube rwarakiriye umwimukira n’umwe uturutse muri iki gihugu. Nduhungirehe yatangaje ko habayeho ibiganiro ariko nta masezerano mu magambo cyangwa mu nyandiko yigeze abaho.

Yagize ati “Ntayigeze abaho [amasezerano], abantu bagendeye ku biganiro byabaga muri za 2014 gutyo ariko ibyo ntabwo byigeze byemezwa, nta masezerano yigeze asinywa. Barimo barabivuga hirya no hino ariko ntabwo ari byo na gato.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Israel yatangaje umwanzuro wo kujyana abimukira icumbikiye bagera ku bihumbi 42 mu bindi bihugu ku ngufu, ubyanze agafungwa.

Itangazamakuru ryo muri Israel ryavugaga ko icyo gihugu cyari cyemeye guha amadolari 5000 ku mwikura umwe igihugu kizemera kubakira, na we agahabwa impamba y’amadolari 3,500. Mu bihugu byavugwaga ko bazoherezwamo harimo u Rwanda na Uganda nubwo bitahwemye kubihakana.

Netanyahu ashobora kujyanwa mu nkiko

Umuryango New Israel Fund watangaje ko urimo gusuzuma uko wajyana mu nkiko Netanyahu nyuma yo kuwushinja ko washyize igitutu ku Rwanda bigatuma rwisubiraho ku cyemezo cyo kwakira abimukira bari kwirukana ku ngufu na Israel.

Ikinyamakuru Times of Israel, cyanditse ko Umuyobozi wa New Israel Fund, Mickey Gitzin, yatangaje ko ibyo Netanyahu yabavuzeho ari igitero kigamije kuyobya ibitekerezo bya rubanda kugira ngo badatekereza ku ntege nke ze. Yavuze kandi ko agamije gutera ubwoba imiryango itegamije kuri Leta.

Yagize ati “Turabona arimo gucamo ibice abanya-Israel, ariko kuri iyi nshuro arimo kubeshya ku rwego rudasanzwe kandi turimo gusuzuma uko twamujyana mu nkiko kubera gusebanya.”

Gitzin yahamije ko New Israel Fund itigeze ivugana n’u Rwanda cyangwa ngo habe hari umuryango yigeze itera inkunga.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru Israel yagiranye amasezerano mashya n’Umuryango w’Abibumbye yemera ko abimukira 16,250 bazashakirwa ibindi bihugu by’i Burayi no mu Burengerazuba bw’Isi bibakira, gusa nyuma y’umunsi umwe yisubiyeho irayasesa.

Netanyahu yatangaje ko icyemezo cyo kuyasesa yagifashe amaze kuganira n’abaturage bo mu Majyepfo ya Tel Aviv, aho abenshi mu bimukira baba. Ni icyemezo cyanenzwe na benshi bamushinja guhuzagurika.

2018-04-05
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Editorial 27 Apr 2019
Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Editorial 21 Jan 2021
Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo?

Editorial 19 Jul 2021
Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Editorial 11 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora
Mu Rwanda

Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora

Editorial 28 Jul 2017
Gasabo : Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima
Amakuru

Gasabo : Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Editorial 04 Nov 2017
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC
Amakuru

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Editorial 10 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru