Nkuko ishyirahamwe ry’umukino w’intoki ku mugabane wa Afurika FIBA Afrika ryamaze kubitangaza, igihugu cy’u Rwanda cyahawe kwakira imikino y’akarere ka Gatanu yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Basketball by’umwihariko mu kiciro cy’abagore.
Ibi bibaye nyuma yaho igihugu cya Misiri aricyo cyagombaga kwakira iyi mikino y’aka karere ariko iki gihugu kikaza gutangaza ko kitabasha kwakira iri rushanwa kubera icyorezo cya Koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye by’Afurika, bityo FIBA ikaba yamaze kwemeza ko iyi mikino igomba kubera i Kigali.
Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basket mu Rwanda FERWABA, ryemeje ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena guhera tariki ya 12 kugeza kuya 17 Nyakanga 2021.
Irushanwa rya Zone 5 rigiye kubera mu Rwanda rizahuza ibihugu 11 byo muri aka karere, aribyo Burundi, Misiri, Ethiopia, Erithrea, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania ndetse n’igihugu cya Uganda.
Iri rushanwa ry’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu biteganyijwe ko izaba hagati ya tariki ya 17 na 26 Nzeri 2021, ni imikino igiye kuba ku ncuro ya 27 ikazabera mu gihugu cya Cameroon.