Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yahakanye ko hari ibiganiro by’ibanga u Rwanda rwagiranye n’u Burundi ku mubano wabyo.
Kuva mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku 400 barahunga.
Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi bwabwo banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Ibi byiyongeraho guta muri yombi Abanyarwanda bari ku butaka bw’u Burundi, byateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kugera n’aho bihagaritse ubuhahirane yaba mu bucuruzi n’imigenderanire.
Mu Cyumweru gishize Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, yaribwiye ko hari ibiganiro ku kizinga kiri mu mubano wabwo n’u Rwanda, kandi bikorwa mu ibanga.
Ati “Hari intambwe imaze guterwa n’ibirimo gukorwa mu ibanga kugira ngo ibibazo biri hagati y’ibyo bihugu bibonerwe umuti”.
Abajijwe ku byatangajwe n’u Burundi, Nduhungirehe yagaragaje ko atunguwe n’abanyamakuru batangaje ibihuha nk’ibi, ahakana ko hari ibiganiro ibyo ari byo byose byigeze bibaho.
Ati “Nta muntu mu Rwanda wigeze agirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’abayobozi b’u Burundi, nta n’umwe. Ibi ni ibihuha kandi na Ezechiel Nibigira na Willy Nyamitwe baremeranya nanjye”.
Nduhungirehe yakomeje abaza aho ibyo biganiro byabereye, igihe byabereye n’ababyitabiriye.
U Burundi ntibwahwemye kugaragaza ko ibibazo bufite bubiterwa n’abandi barimo u Rwanda, ndetse abayobozi babwo bakumvikana bavuga ko rukwiye gusaba imbabazi cyangwa bugahagarika umubano na rwo.
Mu mpera za 2016, Perezida Nkurunziza yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo aribwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwabukoreye.
Ati “U Rwanda nirudasaba imbabazi ku byo rwakoreye u Burundi mu 2015 na 2016, tuzahagarika imigenderanire n’icyo gihugu.”
Yakomeje ahakana ko nta ruhare igihugu cye gifite mu mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ibibazo byose byaturutse ku Rwanda kuko u Burundi butigeze burutera.
Bongwa Beatrice
Erega birasanzwe! Kuba witwa minisitiri ntibivugako uba uri mu mabanga yose y’umukuru w’igihugu Muri 1996, uwitwa Gasana wari minisitiri (full) yahakaniye muri OUA ko u Rwanda rutigeze rutera Kongo/Zaire. Abaraho ariko barimo bakurikira amakuru mbwirwaruhame aho Vice-Prezida yatangazagako bateye Kongo bagiye kwirukana abajenosideri! Urumva se kuba Nduhungirehe atabwirwa amabanga yose byatangaza nde? Ahubwo we niyibaze aho ahagaze!