Ikipe y’u Rwanda yatsinze Uganda mu mukino wo ku munsi wa mbere w’irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis rizwi nka ‘DAVIS CUP 2022’, ririmo kubera kuva uyu munsi tariki 4 kugeza 9 Nyakanga 2022.
Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Tennis cya ‘Ecology Tennis Club”, giherereye muri IPRC Kigali, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya mbere (A), yatsinze Uganda imikino 3-0. Mu mukino wabanje,Habiyambere Ernest yatsinze umugande Wakoli Nasawali Ronald 2-0 (6-0 na 6-0).
Ku mukino wa kabiri, Karenzi Bertin, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda nawe yitwaye neza atsinda Geoffrey Ocen amaseti 2-0 (6-0 na 6-0).
Ku rundi ruhande, mu cyiciro cy’abakina ari babiri kuri babiri (Double), ikipe y’u Rwanda igizwe na Karenzi Bertin na Niyigena Etienne yatsinze iya Uganda yari igizwe na Birungi Edward na Ocen Godfrey amaseti 2-0 (6-2 na 6-0).
Mu yindi mikino ya baye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ikipe ya Togo iri mun itsinda B, yatsinze Angola imikino 3-0, RDC itsinda iya Botswana imikino 3-0 naho Sudan itsinda itsinda Tanzania imikino 2-1.
Nyuma y’uyu munsi wa mbere, ikipe y’u Rwanda ikaba izaba ifite akaruhuko kuko itazagaragara mu kibuga mu mikino yo ku munsi wa kabiri, iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022.
Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’u Rwanda, , by’umwihariko no mu Karere,aho ryitabiriwe n’ibihugu 9 igamije gushaka itike yo kujya mu itsinda rya gatatu (C).
Mu gutangiza iri rushanwa, Karenzi Theoneste, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, yahaye ikaze ibihugu byose byitabiriye ndetse abifuriza intsinzi. Yakomeje abizeza ko bazakora ibishoboka byose kugira bazishimire kuba bari mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.
Perezida Karenzi yanashimiye abafatanyabikorwa bagize iruhare kugira ngo iri rushanwa ritegurwe kandi ko afite n’icyizere cy’uko rizagenda neza nk’uko bariteguye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, nawe wari witabiriye, yashimye ibihugu byitabiriye iri rushanwa, aboneraho no kubifuriza kuzagira irushanwa ryiza.
Avuga ko nka Minisiteri yari ahagarariye, bishimira kubona amarushanwa nk’aya ngaya cyane ko aba ari umwanya mwiza kugira ngo abakinnyi b’abanyarwanda baba babonye ngo bagaragaze impano zabo ndetse bnaheshe ishema igihugu.
Iyi mikino izakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Nyakanga 2022, aho izatangira saa yine za mugitondo(10h00), ikipe ya Congo Brazzaville izakina na Togo, RDC izakine na Angola.