Ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri w’irushanwa rya Afrobasketball ririmo gukinwa ku ncuro ya 30, rikaba ririmo kubera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Arena, u Rwanda ubwo rwakinaga umukino wa kabiri na Angola, batsinze iyo kipe y’igihugu ku kinyuranyo cy’amanota atatu, ni umukino warangiye u Rwanda rufite amanota 71 kuri 68.
Muri uyu mukino wabaye ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2021, u Rwand anyuma yi gutsinda ikipe ya Reoubulika iharanira Demokari ya Congo rwasabwaga kuba bawutsinda mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.
Ni umukino watangiye u Rwanda rwitwara neza binyuze kuri Gasana Kenny wabanje gukora amanota umunani wenyine mu gihe Angola yo yari imaze gukora amanota 2 gusa, umutoza Dr Cheick Sarr utoza u Rwanda yakomeje kuyobora umukino kugeza ubwo agace ka mbere karagiye ari amanota 20 kuri 20 ku mpande zombi.
Agace ka kabiri kahiriwe n’ikipe ihagarariye u Rwanda rurimo kwitabira iri rushanwa ribera mu nyubako ya Kigali Arena yakira abantu 10 000 ariko kuri ubu kubera kwirinda ubwiyongere bwa Koronavirusi irakira abantu ibihumbi bitanu, imbere y’abafana bari bitabiriye uyu mukino u Rwanda rwasoje agace ka kabiri bagatsinzwe ku manota 18 kuri 15.
Uyu mukino wabaye nk’ukomerera u Rwanda mu gace ka gatatu kuko Angola yatsinzwe umukino wa mbere na Cape Verde yakoze amanota 23 kuri 20 y’u Rwanda, gusa aha byatewe n’uko bamwe mu bakinnyi bakomeye umutoza yari yabaruhukije kugira ngo baze kwitwara neza mu gace ka kane, ari nako byaje kugenda kuko u Rwanda rwakoze amanota 16 kuri 7 ya Angola.
Uyu mukino warangiye u Rwanda rwitwaye neza ku manota 71 kuri 68 ya Angola, gutsinda uyu mukino bivuze ko iyi kipe y’igihugu igize intsinzi ebyiri mu mikino ibiri bamaze gukina, ibi bituma kandi yiyongerera amahirwe yo gukina imikino ya 1/4 cya Afrobasketball aho basabwa gutsinda umukino wa nyuma muri iri tsinda aho bazakina na Capeverde.
Ubwo uyu mukino wari urangiye, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madame Aurore Munyangaju Mimosa yashimiye abakinnyi b’u Rwanda kubwi kwitwara neza muri uyu mukino, abinyujije kuri Twitter yagize ati ” Mwakoze cyane basore, Ibi nibyo kwimana u Rwanda ndabarahiye! Muduhaye ibyishimo! Hahiye Gahunda nta y’indi #Tubatsinde”.
Gasana Kenny niwe witwaye neza muri uyu mukino kuko yakoze amanota 18, Rebounds 3 atanga imipira 4 yabyaye amanota ndetse yambura imipira 4.
Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa Kane, Cape-vert yatsinze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo amanota 70 kuri 66, Guinee yatsinzwe Rebulika ya Centre Africa 60 kuri 61 naho Tunisia itsinda Misiri ku manota 87 kuri 81.