Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu Mujyi wa Herzliya uherereye mu Majyaruguru ya Tel Aviv; ibihumbi by’abimukira bari muri Israel bigaragambirije kuri Ambasade y’u Rwanda binubira umwanzuro wo kubirukana.
Ibinyamakuru byo muri Israel byanditse ko aba bigaragambya bari biganjemo benshi mu bimukira bashaka ubuhungiro muri iki gihugu bari kumwe na ba kavukire basakuza ngo ‘ntabwo turi ibicuruzwa’. Mu byo binubiraga, ngo harimo ibijyanye no koherezwa mu Rwanda.
Abantu babarirwa hagati ya 700-1000 ni bo bigaragambije bacungiwe umutekano ariko igihe bari bemerewe kirangiye baragenda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Col.Joseph Rutabana, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko imyigaragambyo yabaye ariko ikorwa mu mutuzo.
Ibi bibaye mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta masezerano y’ibanga yigeze ashyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko abigaragambya ari abafite amakuru y’ikinyoma kuko u Rwanda rutigeze rusinya amasezerano yo kubakira.
Ati “Bigarabambya kubera amakuru bahawe atariyo. Bariya bantu bahawe amakuru atariyo. Twarabivuze ko nta muntu n’umwe tuzakira. Bimaze kurambirana, twarabivuze ko dufite politiki yo gufasha umuntu wese uri mu kaga bitewe n’amateka y’igihugu cyacu ariko ntabwo ari byiza ko iyo politiki abantu bayikoresha mu buryo butari bwo. Tuzakira abantu babyifuza. Kuba bari kwigaragambya ni uko bahawe amakuru atariyo.”
Nduhungirehe yakomeje avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu gusobanurira aba bimukira ko nta n’umwe ruzakira ku gahato ariko ‘ntibabyumva’. Yabishimangiye agira ati “Guverinoma yakoze itangazo ko nta masezerano yo kubakira yigeze abaho. Bariya ni abantu ntabwo ari ba baringa, niba ari abajya mu Rwanda bizagaragara.” Kugeza ubu nta kintu ambasade yacu yakora kuri iki kibazo.”
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri ibi bihe birimo abimukira benshi, yifuza kongera gushimangira ubushake bwayo mu gutanga umusanzu uwo ariwo wose mu gufasha aba bagabo, abagore n’abana bari kwisanga bagana iy’ubuhungiro.
Ariko ku birebana n’abimukira bo muri Israel mu itangazo ryo ku wa 22 Mutarama 2018, yagize iti “Igendeye ku bihuha bimaze iminsi mu itangazamakuru, Guverinoma y’u Rwanda irifuza kuvuga ko itigeze isinya amasezerano y’ibanga na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika.”
Yashimangiye ko ifite ubushake bwo kuba yafasha abimukira kubera urukundo igihugu gifite abavandimwe bacyo b’Abanyafurika bari kwisanga barohamye mu nyanja cyangwa bakagurishwa nk’abacakara, nk’ibiheruka kugaragara muri Libya.
Yakomeje igira iti “U Rwanda rwiteguye gufasha uko rushoboye kose, mu kwakira uwo ariwe wese ugeze ku mupaka warwo akeneye aho kuba, ku bushake kandi nta mananiza.”
Mu mpera za Mutarama ubwo yari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu, Perezida Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko ku birebana n’abimukira bari muri Israel, u Rwanda rwakwemera igikorwa icyo ari cyo cyose igihe cyaba gikurikije amategeko mpuzamahanga.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter ya Minisitiri w’Intebe wa Israel (@IsraeliPM), bugaragaza ko mu biganiro abayobozi bombi bagiranye “ku kibazo cy’abimukira, Minisitiri w’Intebe Netanyahu yemeranyije na Perezida Kagame, wagaragaje neza ko yakwemera igikorwa ari uko gusa cyubahirije amategeko mpuzamahanga.”
Ibinyamakuru byo muri Israel byavuze kenshi ko Guverinoma y’icyo gihugu yemeye guha u Rwanda cyangwa ikindi gihugu amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzakira, nawe agahabwa impamba y’amadolari 3,500.
Ni umwanzuro utaravuzweho rumwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yumva ko Israel ikwiye kurengera abayihungiraho aho kubafunga, byanarimba bagashakirwa ikindi gihugu cyabakira kandi bakagenda ku bushake.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ryo ryasohoye itangazo ryamagana imyanzuro ya Israel, rivuga ko abimukira badakwiriye kwimurwa ku gahato n’ubwo wagaragaje ko ushingiye ku bivugwa, hari abashobora kuba barimuwe.
HCR ivuga ko muri Israel hari abimukira baturuka muri Eritrea bagera ku 27 500 n’abava muri Sudani bagera ku 7800. Nyamara kuva Israel yambuye HCR inshingano zo gutanga ubuhunzi muri icyo gihugu mu 2009, Abanya-Eritrea umunani n’Abanya-Sudani babiri nibo gusa babuhawe.