• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Editorial 10 Jun 2017 ITOHOZA

Hashize iminsi mike mu Itorero rya Zion Temple ryo mu Rwanda havuzwemo amakimbirane ashingiye ku rwango ndetse n’umutungo, aho Apotre Paul Gitwaza yirukanye abashumba benshi barimo n’abari ibyegera bye, nyuma hakaza kuboneka abandi bashumba bahisemo kwegura ku mirimo ndetse bakanagumura abayoboke batari bake.

Si mu Rwanda gusa havutse izi mvururu kuko no mu matorero ya Zion Temple aba hanze y’u Rwanda, ahubwo no mu Bubiligi hagaragraye amakimbirane akomeye, aho Apotre Paul Gitwaza yashatse kweguza ku ngufu Bishop.Bienvenue wari uhagarariye Zion Temple muri iki gihugu ariko akamubera ibamba. Uyu Bish.Bienvenue yabwiye Ap.Gitwaza ko atarekura iri Torero kuko yarikoreye akarishyiraho ingufu nyinshi bituma aryiyandikaho mu mategeko anaryita World Revival Center Bruxelles.

-6903.jpg

Dr Apotle Paul Gitwaza

Nyuma yo kwinangira, Ap.Gitwaza yarahagurutse ajya kwirebera Bish.Bienvenue muri iki gihugu cy’ububiligi kugira ngo amweguze. Amakuru ava mu Bubiligi yatanzwe n’umwe mu banyarwanda basengeraga mu Itorero Zion Temple ryo mu Bubiligi avuga ko Ap.Gitwaza yaje azi ko agomba gutegeka uyu Bish.Bienvenue ngo arekure iri Torero ndetse anatange imitungo yose ariko arabimwangira.

-6902.jpg

Bish.Bienvenue

Bish.Bienvenue abonye bikomeye cyane ubwo Ap.Gitwaza yamusabaga kumuha Itorero rye, ngo yahise ajya kuri Stasiyo ya Polisi iba hafi y’aho Itorero Zion Temple rikorera mu Bubiligi aratabaza asaba ko bamufasha guhagarika Ap.Gitwaza byaba ngombwa bakamufunga ngo kuko yari arimo guteza umutekano muke muri iryo Torero Bish.Bienvenue yitaga irye.

Ku mahirwe ya Ap.Gitwaza, ngo aba bapolisi bitabajwe hajemo umupolisi umwe wasengeraga mu Itorero rya Zion Temple mu Bubiligi akaba yari aziranye na Ap.Gitwaza. Uyu mupolisi ngo yasabye ko habaho ubwumvikane hagati yabo asaba bagenzi be kudata muri yombi Ap.Gitwaza ngo kuko nta kibi asanzwe amuziho.

Ayo makuru avuga ko yaganiriye n’uyu mupolisi amubwira ko yaje aziko baje gufata umujura bitewe n’amakuru Bish.Bienvenue yari yabahaye bakiri kuri Stasiyo ya Polisi, ngo aza gutungurwa no gusanga ari Ap.Gitwaza.

Uwaduhaye aya makuru ahamya ko ibi yabibonye nk’akagambane kuko abakozi b’Imana baba bakwiriye kumvikana aho kujya kuregana mu nzego z’ubuyobozi.

Bishop Bienvenu wayoboraga Itorero Zion Temple ryo mu Bubiligi nyuma akarihindura World Revival Center Bruxelles agashaka no gufungisha Ap.Gitwaza.Ubu ari mumazi abira.

2017-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Editorial 30 Jul 2018
Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Editorial 07 Jul 2018
Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Editorial 04 Apr 2024
Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Editorial 25 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Busingye yasubije Abasenateri ba Amerika ku birego by’abo kwa Rwigara
ITOHOZA

Busingye yasubije Abasenateri ba Amerika ku birego by’abo kwa Rwigara

Editorial 02 Dec 2018
Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu
IMIKINO

Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu

Editorial 26 Apr 2018
Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano yo kugira Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA
Amakuru

Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano yo kugira Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA

Editorial 05 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru