Umuyobozi w’ikipe iri mu cyiciro cya mbere mu Bugereki yitwa POAK yaraye atunguranye yinjira mu kibuga afite imbunda agiye kurasa umusifuzi nyuma yo kutishimira igitego ikipe ye yatsinze bakacyanga.
Kuri iki cyumweru ikipe ya POAK yakinaga na AEK Athens ni amakipe yombi ahanganiye igikombe cya shampiyona y’iki gihugu.
Gusa umukino waje kurangira nta kipe n’imwe ibonye igitego kuko banganyije ubusa ku busa, gusa ikipe ya PAOK yaje kubona igitego cyatsinzwe na Fernando Varela ariko kirangwa umusifuzi avuga ko yaraririye.
Iki cyemezo cyababaje bikomeye abafana ba POAK ndetse n’umuyobozi wayo Ivan Savvidis, uyu muyobozi wagaragaje umujinya mwinshi yahise amanuka mu kibuga yitwaje imbunda agiye kurasa umusifuzi.
Uyu munyapolitike akaba n’umucuruzi icyarimwe muri iki gihugu yamanutse yiruka abantu batazi ko afite imbunda asanga umusifuzi wo kuruhande atangira kumubwira amagambo mabi ariko bikimara kumenyekana ko afite imbunda bahita matangira kumufata bamukura mu kibuga.
Manolo Jimenez umutoza wa AEK Athens avuga ko ibyabaye byose byamubereye imbere gusa ngo nawe ntiyarazi ko uyu muyobozi afite imbunda avuga ko yatangiye kubwira nabi uyu munsifuzi.
Amwe mu magambo avuga ko yumvise yamubwiye ngo yagize ati:” ubu ibyawe birarangiye nk’umusifuzi.”
Uyu mutoza yavuze ko ibintu yabonye byamutunguye atari yiteze ko byaba mu mupira w’amaguru yavuze ko ngo yikanze ko ari kureba filime.
Ikipe ya PAOK mu butumwa bugufi yatambukije yavuze ko nyuma y’ibyabaye umuyobozi wayo ari gushaka uko yarengera ikipe kandi ko mu masaha macyeya baza gutanga itangazo ry’uko biri bukorwe.
Ibi bikorwa byabaye mbere y’uko iminota 90 y’umukino irangira gusa ngo ntabwo umukino uzasubirwamo.
Uyu muyobozi yarwanaga n’abamufataga atarangije icyamujyanye mu kibuga
Bahise bamusohora bamaze kubona ko afite imbunda
Imbunda yarayitwaye ku itako