• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Editorial 19 Dec 2018 ITOHOZA

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri baza gupfa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, ivuga ko RDF yakurikiranye   abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira i Burundi.

Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango yagize  ati “Twarokoye abaturage abagizi ba nabi bashakaga gutwara ku ngufu, baraganirijwe mbere yo koherezwa mu ngo zabo. Twagaruye kandi ibikoresho bitandukanye byari byibwe inzirakarengane gusa byinshi muri byo byarangijwe.”

Umwe mu barokotse iki gitero witwa  Zelot Habimana kuri ubu urwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare yavuye imuzingo uko byagenze.

Mu kiganiro na KT Press, Habimana yavuze ko yahagurutse mu Karere ka Huye kuwa Gatandatu saa kumi z’umugoroba yerekeza  i Ruzizi aho  yari yitabiriye ubukwe bwa mwishywa we.

Uyu mugabo avuga ko yari yitwaje buri kimwe cyose gisabwa mu gikapu cye harimo  inkweto n’ibindi.

Zelot Habimana, umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi/Ifoto: KT Press

Ahagana saa kumi n’imwe, Habimana avuga ko  bari batangiye urugendo rw’amasaha abiri runyura muri Nyungwe. Avuga ko mu minota 20 ya mbere, babonaga ingabo  z’u Rwanda zicunze umutekano mu ishyamba rya Nyungwe.

Ati “ Twagiye nk’iminota 20 turenze ahari abasirikare bacunze umutekano, twabonye igiti gitambitse mu muhanda rwagati. Umushoferi yashatse uburyo yaca ku ruhande rw’icyo giti.”

Habimana avuga ko ubwo umushoferi wari ubatwaye yagabanya umuvuduko, abo bari kumwe batangiye kubona itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bava mu gashyamba kari hafi n’umuhanda.

Yagize ati “ Nari nicaye hafi n’umuryango. Nabonye itsinda ry’abantu bafite intwaro bava mu ishyamba. Begereye imodoka batangira kuturasaho. Abantu batangiye gutabaza.”

Uyu mugabo avuga ko basabwe  gusohoka kandi ko  kubera ko yari yicaye ku muryango, bamusabye ko afungura umuryango ariko arabyanga.

Bavugaga ururimi rw’Ikirundi

Akimara kwanga gufungura umuryango ( umwango), umwe mu bari bitwaje intwaro yahise arasa ku muryango, anjugunya hanze, atangira kumbaza niba ndi Umunyarwanda. Sinamwumvaga neza kuko yavugaga Ikirundi cy’umwimerere. Yankubise mu mugongo, ankata n’icyuma gityaye ku kuboko kw’iburyo  mbere yo kwitura hasi.

Uyu avuga ko yakuwe umutima no kubona umugenzi bari kumwe yaguye hasi iruhande rw’umuhanda yamaze kwicwa.

Nabonye barimo kurasa ku modoka ya Kompanyi Alpha n’indi modoka nto  yari ivuye i Rusizi. Ibi byabaye nko mu minota itarenze icumi.

Uburyo aba bagenzi batabawe

Uko aba bari bitwaje intwaro bakomeje kurasa kuri izi modoka itatu, haje imodoka ya CIMERWA igiye i Rusizi itwaye umusirikari wa RDF, yarahagaze, uyu musirikari atangira kurasana nabo. Abitwaje intwaro babonye ingabo za RDF zije bahita birukankira mu ishyamba.

Abasirikare ba RDF bahumurije abaturage bari bagize ubwoba bavuza induru batujyana ku bitaro bya Kigeme.

Uyu Habimana yaje kuva ku bitaro bya Kigeme kuri ubu aravurirwa ku bitaro bya CHUB.

2018-12-19
Editorial

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Editorial 31 Aug 2021
Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Editorial 15 Oct 2016
Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu  impunzi z’Abanyarwanda

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Editorial 19 Dec 2017
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Editorial 25 Mar 2016

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    December 19, 20186:46 pm -

    UBUHAMYA YATANZE NTIBUSOBANUTSE!!!
    NGO UWAMUTEMYE YAVUGAGA IKIRUNDI CYUMWIMERERE??
    HARIHO IKIRUNDI GITANDUKANYE I BURUNDI/??????
    ATI RWARA UKIRA !!!!NIBA ATIRI BYO MWAMANDIKIYE ATAVUZE!!!!
    KUKO RUSHYASHYA NTABUNYAMWUGA MUJYIRA!!!!NAMATIKU MWANDIKA!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi
Amakuru

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Editorial 20 Sep 2023
Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona
Amakuru

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Editorial 06 Jun 2020
Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange
IMIKINO

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Editorial 10 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru