• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Editorial 19 Dec 2018 ITOHOZA

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri baza gupfa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, ivuga ko RDF yakurikiranye   abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira i Burundi.

Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango yagize  ati “Twarokoye abaturage abagizi ba nabi bashakaga gutwara ku ngufu, baraganirijwe mbere yo koherezwa mu ngo zabo. Twagaruye kandi ibikoresho bitandukanye byari byibwe inzirakarengane gusa byinshi muri byo byarangijwe.”

Umwe mu barokotse iki gitero witwa  Zelot Habimana kuri ubu urwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare yavuye imuzingo uko byagenze.

Mu kiganiro na KT Press, Habimana yavuze ko yahagurutse mu Karere ka Huye kuwa Gatandatu saa kumi z’umugoroba yerekeza  i Ruzizi aho  yari yitabiriye ubukwe bwa mwishywa we.

Uyu mugabo avuga ko yari yitwaje buri kimwe cyose gisabwa mu gikapu cye harimo  inkweto n’ibindi.

Zelot Habimana, umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi/Ifoto: KT Press

Ahagana saa kumi n’imwe, Habimana avuga ko  bari batangiye urugendo rw’amasaha abiri runyura muri Nyungwe. Avuga ko mu minota 20 ya mbere, babonaga ingabo  z’u Rwanda zicunze umutekano mu ishyamba rya Nyungwe.

Ati “ Twagiye nk’iminota 20 turenze ahari abasirikare bacunze umutekano, twabonye igiti gitambitse mu muhanda rwagati. Umushoferi yashatse uburyo yaca ku ruhande rw’icyo giti.”

Habimana avuga ko ubwo umushoferi wari ubatwaye yagabanya umuvuduko, abo bari kumwe batangiye kubona itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bava mu gashyamba kari hafi n’umuhanda.

Yagize ati “ Nari nicaye hafi n’umuryango. Nabonye itsinda ry’abantu bafite intwaro bava mu ishyamba. Begereye imodoka batangira kuturasaho. Abantu batangiye gutabaza.”

Uyu mugabo avuga ko basabwe  gusohoka kandi ko  kubera ko yari yicaye ku muryango, bamusabye ko afungura umuryango ariko arabyanga.

Bavugaga ururimi rw’Ikirundi

Akimara kwanga gufungura umuryango ( umwango), umwe mu bari bitwaje intwaro yahise arasa ku muryango, anjugunya hanze, atangira kumbaza niba ndi Umunyarwanda. Sinamwumvaga neza kuko yavugaga Ikirundi cy’umwimerere. Yankubise mu mugongo, ankata n’icyuma gityaye ku kuboko kw’iburyo  mbere yo kwitura hasi.

Uyu avuga ko yakuwe umutima no kubona umugenzi bari kumwe yaguye hasi iruhande rw’umuhanda yamaze kwicwa.

Nabonye barimo kurasa ku modoka ya Kompanyi Alpha n’indi modoka nto  yari ivuye i Rusizi. Ibi byabaye nko mu minota itarenze icumi.

Uburyo aba bagenzi batabawe

Uko aba bari bitwaje intwaro bakomeje kurasa kuri izi modoka itatu, haje imodoka ya CIMERWA igiye i Rusizi itwaye umusirikari wa RDF, yarahagaze, uyu musirikari atangira kurasana nabo. Abitwaje intwaro babonye ingabo za RDF zije bahita birukankira mu ishyamba.

Abasirikare ba RDF bahumurije abaturage bari bagize ubwoba bavuza induru batujyana ku bitaro bya Kigeme.

Uyu Habimana yaje kuva ku bitaro bya Kigeme kuri ubu aravurirwa ku bitaro bya CHUB.

2018-12-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana  wamwicishije

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

Editorial 10 Feb 2017
Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo  bunyago  gukora muruganda  rw’Umunyarwanda  Kayitare Jean Bosco baratabaza

Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo bunyago gukora muruganda rw’Umunyarwanda Kayitare Jean Bosco baratabaza

Editorial 21 Feb 2017
Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

Editorial 29 Nov 2016
Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Editorial 28 Mar 2019

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    December 19, 20186:46 pm -

    UBUHAMYA YATANZE NTIBUSOBANUTSE!!!
    NGO UWAMUTEMYE YAVUGAGA IKIRUNDI CYUMWIMERERE??
    HARIHO IKIRUNDI GITANDUKANYE I BURUNDI/??????
    ATI RWARA UKIRA !!!!NIBA ATIRI BYO MWAMANDIKIYE ATAVUZE!!!!
    KUKO RUSHYASHYA NTABUNYAMWUGA MUJYIRA!!!!NAMATIKU MWANDIKA!!!

    Subiza

Leave a Reply to RUGENDO Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?
Amakuru

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Editorial 06 Jul 2023
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 02 Mar 2020
Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe
POLITIKI

Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Editorial 14 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru