Nitwa Domithila navukiye mu misozi y’i Mulenge mu gihugu cya Congo, mvukira mu muryango w’abakiristu kuva igihe navukiye nabonaga iwacu tujya gusenga . Twasengeraga muri Kiriziya Gaturika ndetse ababyeyi banjye bari abayobozi bakomeye muri Kiriziya yacu, nakundaga cyane kujya gusenga. Nkiri umwana muto sinakundaga kuvuga naracecekaga cyane kandi kubera ibyo abantu bakankuda cyane kuko ntakubaganaga.
Nakundaga cyane kujyana n’ababyeyi banjye gusenga, icya kabiri nakundaga idini ryanjye kuko ryari idini ryiza nkunda cyane kuko bari bararintoje bararinyigishije cyane ndetse nari nzi ko ariryo dini ryonyine ryavuye ku Mana, nkumva bavuga utundi tudini duto duto ariko nyine sinari naratwigishijwe ndetse sinari narigishijwe ngo menye byinshi kuritwo.
Nakomeje muri ubwo buzima kugeza nkuze ngera igihe cyo gusabwa. Mu mwaka wa 1967 nibwo nasabwe ndarongorwa nkora ubukwe, ndongorwa n’umugabo wanjye nawe wari umukiristu w’Umugaturika, turasezerana muri Kiriziya, tugira ubukwe bwacu n’ibirori byacu byizihizwa n’abantu batandukanye bo muri Kiriziya yacu Gaturika.
Intangiriro y’ubu buhamya bwanjye, ndagushishikariza kubusoma kuko urigiramo byinshi bitangaje!
Umunsi umwe nari nicaye mu nzu yanjye, uwo munsi nari nakoze cyane naniwe nshaka kwiruhutsa akanya gato niko kuruhukira mu nzu sinari ndyamye ahubwo nari nicaye. Noneho muri ako kanya nicaye ndahunikira ndasinzira, uwo mwanya ndarota.
Muri ako kanya mbona umuntu araje akomanze ku muryango arampamagara ati: “Mama Domithila, nkingurira ndashaka kwinjira mu nzu yawe.” Mbwabwije ukuri, ubu iyo unyise Mama Domithila biranezeza cyane kuruta uko wanyita Domithila gusa kuko uwo mwanya mpita nibuka iryo jwi ry’uwo muntu wampamagaye icyo gihe.
Muri izo nzozi ndiruka njya kumukingurira. Nshatse kumukingurira umuryango uwo muntu arambwira ati: “Ba uhagaze gato. Ko wihuta uza kunkingurira, ese inzu yawe yaba itunganyije ikubuye hatarimo umwanda, kugira ngo ninjire nganire nawe? Ndahindukira ndeba mu nzu. Mbona mu nzu huzuyemo umwanda mwinshi. Wari umwanda ntarigera mbona. Kuva hasi kugera hejuru ikirundo cy’umwanda, ryari icukiro mbese.
Ndamubwira nti ni ukuri sinshobora kukubeshya, inzu yanjye irimo umwanda, ndetse n’aho kwicara nahabuze ntaho wakwicara, uwo muntu arambwira ati: “Uvugishije ukuri kandi ugize neza, arambwira ngo sinshobora kwinjira mu nzu y’umwanda. Kubera iyo mpamvu nisubiriyeyo, none nubwo hatari umwanya ariko ndashaka kugusigira ijambo rimwe, jyenda ujye gushaka Bibiliya usome mu gitabo cya 1Petero 4:7 uwo muntu arigendera njye ndikangura nshatse uwo muntu ndamubura.
Ndasohoka mvuye mu nzozi njya gushakisha uwo muntu, ndamushakisha ndaheba sinabona umuntu n’umwe, izo nzozi zinkoraho cyane mu mutima, ndibaza nti ese ni inzozi cyangwa si inzozi ni umuntu nyamuntu? Sinabasha gusobanukirwa iby’izo nzozi, nsubiramu rugo, nti reka nsubire mu nzu njye kureba wa mwanda koko niba urimo, nsubiye mu nzu nsanga inzu yanjye uko yari imeze niko ikimeze nta mwanda urimo, na rya cukiro sinaribona.
Izo nzozi zimbuza amahoro cyane, ngerageza gukubura imbere y’inzu ntangira koza ibintu, mbisubiza ku murongo ngo nibura ndebe ko bimeze neza ariko mbona n’ubundi uko nari nakoze ni ko biri, ndahaguruka ndavuga nti iri jambo bansigiye ryo muri Bibliya njye sinzi gusoma ibintu bya Bibliya ntabyo nzi, none ndabigenza nte? Nibuka ko hari umusore wajyaga aca aho ngaho abwiriza, yari umukiristo duhora tumuseka tuzi ko yarindagiye uwo munsi noneho ndamusanga.
Ndamubaza nti ese muri Bibliya yawe haba harimo igitabo cyitwa Petero wa Mbere Igice Cya Kane umurongo wa Karindwi? aransomera, ndagirango nawe uhasome, iryo jambo riravuga ngo :” Iherezo rya byose rirageze, nimugire ubwenge kandi musenge,… ngo ikirenzeho mugire urukundo, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi…”
Njye ntacyo numvise mubyo yari ansomeye, yewe nta n’icyo byambwiye kuko numvise ntaho bihuriye na za nzozi zanjye, noneho ntangira kumurotorera inzozi zanjye uko zakabaye, wa musore arambwira ati: “inzozi wabonye, ntabwo icyanduye ari iriya nzu yawe ahubwo ni umutima wawe. Umwanda uri mu nzu yawe ni ibyaha biri mu mutima wawe. Ihane wiyeze.” Ndaseka cyane nti wowe rwose wavangiwe, njye ndi umukristu ijana ku ijana, nakuriye mu Itorero kandi iyo nkoze icyaha njya muri Penetensiya, kandi ndya na Ukaristiya buri munsi, ndavuga nti ibyaha ni wowe ubifite ntabwo uzi ibyo uvuga, nisubirira iwanjye.
Ariko Yezu Kristu umwe wanshakaga we ntiyandekeye aho, ninjira mu nzu ngerageza gukora biranga ninjira mu cyumba cy’inzu ntangira gusenga nzana ishapure yanjye ndayambaza ubwa mbere, inshuro ya kabiri, ariko ntibyagira icyo bihindura mu mutima wanjye. Mbivamo njya kwikorera imirimo yanjye, ariko aho nari ngiye gukorera nkumva ikintu mu mutima wanjye, nkumva harimo ikintu cy’agahinda muri njyewe gishaka nko guturika, ndagaruka niruka ninjira mu nzu.
Nongera kujya gufata ishapule biranga, ntangira noneho kubivugisha akanwa nti: “Ndakuramutsa Mariya…” biranga birananira.Uwo mwanya nanjye ntangira gusenga ibyo ntazi, mvuga amagambo menshi aturutse mu mutima wanjye atari amasengesho nigishijwe gusa mu idini yo gusubiramo, ntangira kuboroga. Icyo gihe numva ijwi rivugira mu mutima wanjye, muri uwo mwanya numva ijwi rimbwira ko nkiri umunyabyaha, numva iryo jwi rimbwira ngo :” niba wumva ushaka kuba umwana w’Imana byuzuye ihane ibyaha byawe kandi ubivemo.”
Ndahaguruka, sinongeye kujya kwa Padiri nahise njya gushakisha wa musore wari wambwiye za nzozi mubwira ibyaha byanjye, aransengera. Nsubira mu rugo ntaha nezerewe cyane njyenda ndimo mvuga mu zindi ndimi (z’Umwuka wera), uhereye uwo mwanya numvaga ntashaka gukora uwundi murimo uretse gusenga, ngasengaga ku manywa no mu ijoro umugabo wanjye biramuyobera aracanganyikirwa ntiyamenya ibyo aribyo, aravuga ati: “Ibi bintu ko bidasanzwe ni ibiki? Ajya kumpamagarira abapadiri arababwira, abapadiri barampamagara muri Kiriziya, bambaza ibyo nabonye nanjye mbabwira byose.
Igihe nari ndimo mbabwira bantega amatwi cyane, barambwira bati uwo si Umwuka wera, ahubwo wowe wahuye n’abadayimoni, pfukama ubu nyine turagusukaho amazi y’umugisha iyo myuka mibi iragenda, ndababwira nti : “Nta Dayimoni mfite, ni Yesu Kristo muri njye ndavuga nti nta Dayimoni mfite, kandi nta mazi y’umugisha nkeneye, uwo nakiriye afite imbaraga zirusha cyane iz’ayo mazi y’umugisha yanyu, baranyirukana ndababwira nti “Imana ibahe umugisha.”
Umugabo wanjye biramuyobera neza neza; yajyanye ikibazo none kandi arakigarukanye, muri uwo mwanya ngeze mu rugo mpita njya noneho mu ba Pentekote kureba ibyabo, mbabwira ibyo nabonye baravuga ngo uwo ni Yesu muri wowe, batangira noneho kumfasha ndakomera mu Mwuka.
Ariko nyuma y’amezi nk’abiri cyangwa atatu, bashaka kumbatiza ndahakana ndabatsembera. Ndababwira nti mwivuga ibyo kubatizwa njye narabatijwe, nabatijwe mu Mwuka, ni ibiki bindi munshakaho? Iwacu mu idini yacu baratubwiye ngo kubatizwa kabiri ni ukwikorera imisaraba ibiri, ndababwira nti: “iyo misaraba yose ndayikorera nyijyane he? Ndabyanga, ubwo Abapentekote nabo baba baranyirukanye, bati ntitwakira umuntu utabatijwe igendere, nanjye ndababwira nti: “Mugumane n’idini ryanyu.” Nti: “icya ngomba ni uko nashyikiriye Yesu, naho ibindi ni imihango y’idini gusa.
Ngeze mu rugo umugabo wanjye arambaza ati: “Ese wari wagiye he? Wowe nakurongoreye muri Kiriziya Gaturika, none kubera amahane yawe mu Kiriziya barakwirukana, none kubera amahane yawe dore no mu barokore wari wagiye naho barakwirukanye, birumvikana nanjye sinashobora kubana n’umuntu w’amadayimoni. Funga ibyawe ugende nanjye urandambiye.
Nuko mfunga ibyanjye, ariko mbere yo kugenda ndabanza mbibwira Imana nti : “Mana
dore mvuye mu nzu yanjye, ntaye urugo rwanjye kubera wowe aho ngiye rero ni abayobozi ba Kiriziya urabizi, Mana ubu ko nsubiye iwacu ningerayo nzababwira iki?
Imana irambwira iti: “Iyo mitwaro wahambiriye yihambure ugume aho ntugire aho ujya; nuko ndahaguma, umugabo agarutse arahansanga, arambaza ati ni iki ko utagenda, nti:” Imana yambujije”. Bibliya iravuga ngo nimusabe muzahabwa, nimukomange muzakingurirwa. Umugabo abura icyo asubiza ariko bizana amahane n’induru nyinshi.
Ntangira kubaza Imana nti: “Ese mbigenze nte Mana? Nza kumva ko no muri Kiriziya yacu hari abantu buzuye imbaraga za Roho Mutagatifu bituma mu Kiriziya babaca barabirukana abo aba aribo nkurikira, dutangira gusengera hamwe. Ntituri abagaturika, ntituri abaporoso cyangwa se abarokore, turi abanyamwuka gusa.
Abanyamadini ntibaturekeye aho gusa ahubwo bakurikiranye ako gatsiko kacu, baragenda bahamagara abayobozi ba Leta bati: “aba ni ab’inzaduka si idini ry’ukuri, iri ni idini ry’ubuyobe rije ry’inzaduka, Leta iba iraje itubuza kongera gusenga dutyo. Noneho twigira inama turavuga tuti tuve aha tujye ahantu mu ishyamba abe ariho dusengera, tubaze Imana icyo tuzira niba koko ibi bintu atari byo, twisubirire mu madini yacu. Icyo gihe tugenda turi abantu cumi na babiri, hari abagore bane n’abagabo umunani.
Turagenda tujya muri iryo shyamba, turavuga tuti, nta kurya nta kunywa kandi ntituzasubira mu rugo kugeza igihe Imana izavugira ikintu. Umunsi wa mbere uba urashize, umunsi wa kabiri, umunsi wa gatatu. Niba wumva ngo Mama Domithila yarapfuye, aho ngaho sasa niho napfiriye, reka dukomeze tujyane ubyumve neza.
Turi aho muri ayo masengesho muri iryo shyamba, ntabwo nari ndwaye, sindwara n’igicuri, navukanye umubiri munini kandi mwiza utarwaragurika kugeza n’uyu munsi. Ariko aho twarimo dusengera nagiye kubona mbona abantu babiri baraje bari beza cyane, ntibasaga n’abazungu ntibasaga kandi n’abirabura barabagiranaga nk’umucyo.
Mbarebye mbabonamo urukundo rutangaje bari batuje, baraza baranyegera aho nari mfukamye noneho mbona bashaka kumfata ukuboko, uwo mwanya gusenga ndabireka ndabareba nyamara sinababona, nongeye gupfukama ngo nikomereze gusenga numva bamfashe ku bitugu, baravuga ngo: “Haguruka tugende.”
Uwo mwanya numva ndanezerewe kujyana nabo, noneho nshatse guhaguruka numva ndaremereye ndababwira nti: “Njye sinshobora no kunyeganyega ndaremereye” baravuga ngo ihangane. Batangira kunkuramo umwenda nari nambaye uremereye wasaga n’ikoti, cyari igikoti kinini kiremereye mbona barakinyambuye bagitaye hasi, noneho kiguye hasi numva ndoroshye, ndahaguruka turagenda.
Ubwo njye sinabimenye ko mfuye cyangwa ko niyambuye uyu mubiri, nabonye gusa nsize ikoti ryanjye hanyuma dufata inzira turagenda. Tugeze mu nzira ikintu cyanejeje bwa mbere nirebye ku mubiri mbona umubiri wanjye ni mwiza cyane ndetse mbona urasa n’uwa bariya bantu twajyanye, nirebye ndaseka cyane ndanezerwa mperako ndababaza nti: “Kumbe burya habaho indi mibiri myiza gutya isa n’iyanyu?
Ndababaza nti ni kubera iki twebwe dufite iriya mibiri mibi? Baranseka cyane!!
Barabwira ngo: “Ni iyihe mpamvu utangazwa n’umubiri wawe? Ese wowe ntujya usoma Bibliya? Ndababwira nti: “Njyewe ntabwo nzi gusoma Bibliya” barambwira bati icyakora aho uvuze ukuri, kuko umuntu udasoma Bibliya ntiyamenya ibintu byo mu ijuru. Bati: “iyo uba usoma Bibliya ukaba warasomye igitabo cya mbere cy’Abakorinto igice cya 15, umurongo wa 40 (1Abakorinto 15:40) uba wamenye neza ko hariho umubiri wo ku isi n’umubiri wo mu ijuru.” Nuko mbona dukomeje urugendo.
Ikintu cya kabiri cyanejeje muri urwo rugendo, ni uko twagedaga tuganira neza cyane, bakambaza ibibazo nkabasubiza nanjye nkababaza bakansubiza, nuko mbona baranjyanye banjyeza mu gihugu, igihugu cyiza cyaneeee, ndeba icyo gihugu binanira kumva ubwiza bwacyo nareba iruhande nareba hirya ubwenge bwanjye bukaba buto cyane, ndebye iyo tuvuye mbona ikintu kiza gisa n’imodoka y’ivatiri (voiture) nziza cyane, muri iyo modoka harimo abantu batatu.
Mperako ndababaza nti: “Ese burya namwe ino mugira imodoka nk’iziba iwacu? Barambwira bati iriya ubona si imodoka, iriya ubona bayita “IGARE” ayo ni amagare y’imikogoto aba aha iwacu, akahava akajya iriya iwanyu agiye kuzana bene ba bantu muba muvuga ngo bapfuye. Barakomeza bati “ariko iriya mikogoto y’amagare ntijya azana umupagani utaramenya YESU (umunyabyaha) Aya magare ntashobora no guhaguruka inaha agiye kuzana umunyabyaha, ajya kuzana gusa uriya mukristo wapfuye yarakiriye YESU akezwa n’amaraso ye.
Ndababaza nti: “None se niba azana abakristo ko nanjye ndi umukristu nkaba naranabatijwe kuki njye mutampaye rifuti (Lift) muri ririya Gare ngo nanjye ndye umunyenga numve uko bimeze? Barambwira ngo wowe nta burenganzira na bucye ufite bwo kwinjira muri iriya modoka, kuko twakuzanye ariko uzasubirayo. Mbona noneho banyinjije muri uwo murwa ndatangara cyaneeee.
Ndashaka kubabwira ko iyi Bibliya mubona koko ari ijambo ry’Imana wabyanga wabyemera Bibliya ni ijambo ry’Imana, kandi ijambo ry’Imana ni ukuri. Birya ujya usoma ndakubwira ko ari ukuri pe! Nararebye ndeba urwo rurembo ndatangara, mbona muri icyo gihugu harimo ibiti byinshi kandi muri icyo gihugu harimo ubusitani bwiza cyane bwavagamo imbuto nziza cyane, muri uwo mwanya numva ubwenge bwanjye bubaye buto kugira ngo mbashe kumva neza ibyo bintu.
Mbona umurwa munini cyane utari ufite itangiriro n’aho ugarukira wari wubakishije ibikoresho ntarabona ku isi, aho imbere baririmbiragamo indirimbo nziza ziryoheye amatwi zidasanzwe, numvaga amajwi y’ibicurangisho bitandukanye, numvaga amajwi ntarumva aha ku isi yacu! Bantu b’Imana niba mwarahawe umurimo wo kuririmbira Imana nimukomeze mushishikare, Bibliya iravuga ngo “byose bizashira ariko mu ijuru tuzabaho duhimbaza Imana.”
Muri ako kanya mpindukirira bamwe twari kumwe ndababaza nti: “Ese uyu mugi mwiza gutya, ese ni umugi ki?” Barambwira ngo “uwo mugi urebesha amaso, ni rwa rurembo ujya wumva bababwira ngo hariho ‘PARADIZO Y’ABERA’, burya iyo umuntu apfuye yabaga iriya iwanyu ku isi, iyo koko yari umukristo w’ukuri ajya kuruhukira muri uriya mudugudu witwa PARADIZO.”
Ndabasaba nti: “Twiruke mujye kunyereka ibiriyo, turiruka cyane tugiye kuhagera muri uwo mugi utagira uko usa barampagarika, banga ko ninjira. Numvaga nshaka gusimbuka ngo nguruke mpagere kubw’ ibyiza nari ndi kuhabona.
Muri uwo mwanya mbona muri urwo rurembo haturutse umuntu muremure kandi munini,we yararabagiranaga cyane kuturusha, ndetse nashatse kumureba mu maso birananira, sinigeze mbasha kureba uburebure bwe ngo mbashe kububagereranyiriza habe no kumenya ubunini bwe ngo ngereranye uko umubyimba we wanganaga kuko byari birenze ubwenge bwanjye.
Uwo muntu anyegereye atangira kurira asuka amarira menshi cyane.Yambwiye ijambo rimwe gusa ngo: “Eeeh, burya bwose uzi gusenga? Ni mpamvu ki muzi gusenga ariko mudahora musenga buri munsi?” Nanjye ndamubaza nti “ese burya iyo dusenga murumva?” Arambwira ati “aho none se uziko tutabumva?” Ngo nonese niba musenga Imana ni mpamvu ki Imana itabumva? Ndamubwira nti: “Tujya dutekereza ko yituriye iyo mu bihugu bya kure itatwumva.”
Noneho muri uwo mwanya mbona arambuye ukuboko kwe akora mu gutwi kwanjye arambwira ngo ngaho umva uko ku isi barimo basenga urahita umenya ukuntu tubumva.
Uwo mwanya numva umuntu ari gusenga yari nk’umuntu uri kuvugira iruhande rwanjye.
Nagiye kumva numva. Uwo muntu ari kuvuga ngo: ” Mana, wavuze ko utazemera ko tugeragezwa birenze kwizera kwacu,…….”, uwamvugishaga arambwira ati: “None se uko wumvise uriya wasengaga wumvise biri kure? ndavuga nti Oya byari hafi cyane binyegereye, arambwira ngo “Ni ukonguko iriya iwanyu mujya musenga natwe ino tukabyumva.” Ndamubaza nti:” Nonese ko mwatwumvaga, kuki twamaze iminsi burya dusenga cya gihe ntimudusubize? Arambwira ngo Ese ni iki mwasengeraga?
Ndamubaza nti: Uhhhh, urambaza icyo twasengeraga kandi uvuga ko mwatwumvaga? Arambaza ati:” Ese none wowe ni iki cyatumye utabatizwa?
Maman Domitilla
Ndavuga nti njye narabatijwe arambaza ati: “Ese wabatijwe ute? Ndamusubiza nti: “Twebwe iwacu uko tubatizwa, bafata utuzi ducye bakatugusuka ku mutwe nti, ariko ibyo tubikorera mu Izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Arambaza ati: “Ese uri umukristo? Nti Yego. Arambaza ati: “Ese Yesu yarabatijwe? Nti Yego. Arambaza ati: “Ese yabatijwe umubatizo ki? Ndavuga nti: “Njye ntabwo nzi uko yabatijwe ariko icyo nzi numva bavuga ni uko yabatijwe. Arambwira ngo Yezu Kristu yabatijwe mu ruzi rwitwa Yorodani yari mu mazi menshi.
Ati ubwo rero ukwo niko kubatizwa kw’ukuri. Ati kandi niko kubatizwa kuva kera byatangiye. Ati ariko kubw’intege nke z’abantu, niyo mpamvu abantu batangiye kubihindagura, bamwe bakabatiza mu mazi make naho abandi bakabatiriza mu ijambo gusa, abandi bakabatirisha mu nsi y’ibendera, naho abandi bagakora gusa ibirori, byose barangiza bakavuga ngo ni ukubatiza! Aravuga ngo nyamara ukubatizwa ni kumwe ati kuva mu itangira niko byagendaga, uko ni ukwinjira mu mazi menshi kandi birasobanura ko umuntu aba apfanye na Yesu ukanazukana nawe, aravuga ngo niba rero ushaka gukurikira YESU kora uko yabikoze.” Uwo mwanya rero akimara kuvuga ibyo anyinjiza rero muri urwo rurembo.
Ngezemo mpabonera ibintu bidasanze! Bavandimwe, niba ukijijwe hari ibintu byiza bigutegereje!! Ntukaruhe gukora ibyiza kuko nutagwa isari uzasarura. Bavandimwe mbona ibintu bidasanze! Wari mwiza uwo mugi sinababwira uko wari wubatse, barambwiye ngo: “Reba PARADIZO y’abera! Mbona abakristo bapfiriye ku isi aho baruhukira, ndenezerwa cyane!!!
Bari bafite kunezerwa kudasanzwe, baranezerwaga baririmba kandi bahimbaza, bari bafite mu maso hakeye, uwo muntu arambwira ngo dore abana b’Imana abo bapfiriye muri Yesu Kristo, ndavuga nti “niba koko bariya baraturutse iriya iwacu, reka ndebe niba hari abo ndibuze kubasha kumenyamo, ndebe ko harimo abagore n’abagabo ndebe ko harimo abazungu n’abirabura, niba koko barapfiriye muri Yesu.”
Icyantangaje, abo bantu bose bari bafite ishusho imwe, bose bari bambaye umwenda usa kimwe kandi bose barareshyaga, nta muremure n’umugufi nta munini cyangwa se umuto, nta musore n’umusaza, kandi bose bavugaga ururimi rumwe, Haleluya, Haleluya…!! Ndanezerwa cyane, wo muntu arambwira ngo ibyo bitekerezo byawe ntibiguteshe umwanya aha nta mugore n’umugabo, nta muzungu n’umwirabura, iyo umuntu apfiriye muri Yesu Kristo akareka ya mibiri yanyu ngo iyo ageze ino yambikwa undi mubiri mwiza mushya w’icyubahiro, yitwa umwana w’Imana.
Arambwira ngo “Reba umunezero w’abana b’Imana, icyakora uyu munezero ubona nturaba umunezero nyakuri kuko hari undi utegerejwe, aha bari bararuhutse gusa kuko undi munsi bazongera bimurwe bavanwe aha, nabo ubwabo baracyakeneye kubona Yesu Kristo kuko ntibaramubona, umunsi bazabona Yesu umunezero wabo uziyongera n’imibiri yabo izabengerana kuruta uko uyireba uyu munsi.”
Arambwira ngo ngwino urebe, ntugirengo birangiriye aha. Mbona bankuye muri urwo rurembo banyinjiza mu rurembo rwa kabiri, mbona tugeze mu mazi inyanja nziza, iyo nyanja yabengeranaga nk’isarabwayi cyangwa se indorerwamo. Aho hagati muri urwo rurembo, iyo nyanja yacagamo yigoronzora kandi yagendaga buhoro buhoro. Sinambutse urwo ruzi. Nabonye njye ndi hakurya y’uruzi.
Muri ako kanya nk’ako guhumbya ngiye kwisanga nisanga muri uwo mugi, naho mpabona undi mugi utangaje ni ururembo rwejejwe, ndeba uko wubatse nyamara sinigeze mbisobanukirwa nabonaga ari nk’indorerwamo zinca mu maso ndebye hasi nabonye ari nka zahabu ibengerana basize hasi. Nabonaga ahantu hose hasi hasa n’aho bahasize Zahabu gusa , ndavuga nti Reka ngende ntembere nk’uko tugenda ku isi, nshatse kuhateramo intambwe birananira, numvaga ukuguru kwanjye kuzamuka nk’ukandagiye kuri Rasoro.
Barambwira ngo wowe ntiwashobora kugendera muri uyu mugi. Barambwira ngo nta muntu kugeza na n’ubu wari winjira muri uyu mugi, ngo iyi niyo bita YERUSALEMU nshya mujya mwumva, ngo iyi niyo Imana yateguriye umugeni wa Kristo. Ohhhh!!! Ni ibintu bitangaje! Mwewe Data, reka tuzigire mu ijuru.
Ndareba, nditegereza hirya no hino, ndavuga nti: “ni ukuri ijambo ry’Imana ni ukuri.” Yohana yabonye urwo rurembo kuva cyera, iyo urebye muri Bibliya mu Byahishuriwe Yohana uzahasanga ukuntu Yohana yeretswe uwo murwa kandi ibyo yavuze yabonye muri uwo mujyi nanjye ni ukuri narabibonye n’amaso yanjye, maze kubibona ndavuga nti ni ukuri Bibliya ni ijambo ry’Imana. Bibiliya ni ijambo ry’Imana, ubyange cyangwa ubyemere byanze bikunze abakristo tuzataha.
Ndareba, nditegereza, ndavuga nti nukuri umunsi umwe nzagenda njye kwibera muri urwo rurembo. Uhereye uwo munsi kugeza uyu munsi, ibitekerezo byanjye ntibirahinduka kuko nabirebesheje amaso yanjye, numvishije amatwi yanjye, nawugendeshejemo ibirenge byanjye, nabonye ibintu binejeje niyemeza kujya mu ijuru. Ubyemere cyangwa ubyange tuzaba mu ijuru kuko narabibonye, simfite gushidikanya.
Niba nawe ubishaka reka tujyane mu ijuru, ndakwifuriza gusiga byose ukiyemeza gutangirana natwe urugendo ruganayo.
Nyabuneka muvandimwe, akira Umwami Yesu ukizwe niba utarabikora, niba ubishaka ni ukuri ngwino tujyane mu ijuru kuko ririho si amagambo. Paradizo irubatswe irahari kandi hariyo abantu benshi, n’abandi turi mu rugendo tuganayo. Ndakwingingira rwose kuza tukajyana nubwo ubona bigoye ndetse hari intambara n’imbogamizi bikubuza kuza ariko njyewe ubwanjye niboneye umunezero abihanganye bazagira bintera guhatana nkomeje. Ni ukuri tuzanezerwa umunezero utavugwa!