Polisi y’u Rwanda ikomeje irasaba abantu kutishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi, haba mu kubinywa no kubicuruza. Iyi nama bayigiriwe nyuma y’uko hari ibyafatiwe mu karere ka Nyabihu bigizwe n’udupaki 225135 tw’inzoga itemewe yitwa Blue Sky, ibiro 137 by’urumogi , litiro 70 za kanyanga n’amacupa 85 y’ikinyobwa kitwa kalgazoke.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yavuze ko uretse kuba bishobora gutera uburwayi ubinywa, amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi bagacibwa amande.
Yagize ati:” Nk’uko bivugitse, biriya byangijwe kimwe n’ibindi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye maze agakora cyangwa akagira uruhare mu byaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina .”
SP Fata yagize ati:”Ubinywa, uretse kumuteza ubukene we ku giti cye n’umuryango we, ahungabanya ituze ry’abo abana nabo ndetse n’abandi muri rusange, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora.”
Yagiriye inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byayo, maze aha ubutumwa abaturage,bwo kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo kandi n’ababiguze bakaba bazajya bahomba kuko Polisi iri maso mu kubihashya burundu.
RNP