Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Gicurasi 2018, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa internet (broadband)hagamijwe iterambere rirambye, aho yabwiye abayitabiriye ko abayitabiriye ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe.
Mu ijambo rye muri iyi nama, imwe mu zigize inama ngari ya Transform Africa iteraniye I Kigali mu Rwanda guhera kuri uyu wa 06 Gicurasi 2018, Perezida Kagame yatangiye aha ikaze abayitabiriye, avuga ko ari inshuro ya mbere kuva mu 2011 bahuriye I Kigali.
Yashimiye by’umwihariko umuherwe Carlos Slim bafatanyije kuyobora iyi komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet. Yagize ati: “Nishimiye kuba turi kumwe nuwo dufatanyije kuyobora iyi komisiyo, Carlos Slim, ndetse n’utwungirije, Houlin Zhao. Ndabashimiye mwese kuba mwongeye kubona umwanya wo kuza hano. Imbaraga mushyira muri iyi gahunda ni izo gushimirwa.”
Yanashimiye kandi Mats Granryd uyobora G.S.M.A. kuba yaremeye ko iyi nama yongera kubera mu Rwanda.
Umukuru w’igihugu yakomeje ijambo rye avuga ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe.
Ati: “Ukuri ni uko ikoranabuhanga dukoresha ahandi hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet.”
Yakomeje avuga ko ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma hagomba gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telephone zigendanwa) bigere kuri bose.
Yakomeje agira ati: “Igihe tuvuga kuri 5G n’ahazaza h’umurongo mugari, ibi tugomba guhora tubitekerezaho. Nitwe tugomba kuyobora izi mpinduka mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze.”
Yongeyeho ko ibi nibikorwa bizatuma ubufatanye bushoboka n’abandi basangiye intego nk’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa.
Yasoje ijambo rye ashimira benshi mu bitabiriye iyi nama ko bemeye kongera iminsi bazamara mu Rwanda bakanitabira inama ya Transform Africa.