• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

Editorial 07 May 2018 UBUKUNGU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Gicurasi 2018, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa internet (broadband)hagamijwe iterambere rirambye, aho yabwiye abayitabiriye ko abayitabiriye ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe.

Mu ijambo rye muri iyi nama, imwe mu zigize inama ngari ya Transform Africa iteraniye I Kigali mu Rwanda guhera kuri uyu wa 06 Gicurasi 2018, Perezida Kagame yatangiye aha ikaze abayitabiriye, avuga ko ari inshuro ya mbere kuva mu 2011 bahuriye I Kigali.

Yashimiye by’umwihariko umuherwe Carlos Slim bafatanyije kuyobora iyi komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet. Yagize ati: “Nishimiye kuba turi kumwe nuwo dufatanyije kuyobora iyi komisiyo, Carlos Slim, ndetse n’utwungirije, Houlin Zhao. Ndabashimiye mwese kuba mwongeye kubona umwanya wo kuza hano. Imbaraga mushyira muri iyi gahunda ni izo gushimirwa.”

Yanashimiye kandi Mats Granryd uyobora G.S.M.A. kuba yaremeye ko iyi nama yongera kubera mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu yakomeje ijambo rye avuga ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe.

Ati: “Ukuri ni uko ikoranabuhanga dukoresha ahandi hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet.”

Yakomeje avuga ko ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma hagomba gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telephone zigendanwa) bigere kuri bose.

Yakomeje agira ati: “Igihe tuvuga kuri 5G n’ahazaza h’umurongo mugari, ibi tugomba guhora tubitekerezaho. Nitwe tugomba kuyobora izi mpinduka mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze.”

Yongeyeho ko ibi nibikorwa bizatuma ubufatanye bushoboka n’abandi basangiye intego nk’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa.

Yasoje ijambo rye ashimira benshi mu bitabiriye iyi nama ko bemeye kongera iminsi bazamara mu Rwanda bakanitabira inama ya Transform Africa.

 

2018-05-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Editorial 11 Apr 2018
Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Editorial 25 Oct 2019
Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 27 Aug 2019
Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017

Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017

Editorial 27 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha
Mu Mahanga

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Editorial 14 Apr 2016
Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika
HIRYA NO HINO

Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika

Editorial 16 Mar 2018
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura
Amakuru

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Editorial 17 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru