• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%   |   20 Feb 2026

  • Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga   |   20 Feb 2026

  • Gen MK Mubarakh Muganga yasuye APR FC yitegura guhura na Police FC muri shampiyona y’u Rwanda   |   20 Feb 2026

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU   |   19 Feb 2026

  • Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe   |   19 Feb 2026

  • Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?   |   19 Feb 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

RUSHYASHYA 20 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda, POLITIKI

Ubumwe n’Ubudaheranwa ni gahunda y’igihugu yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kwiyumva nk’umwe, no gufatanya guhangana n’imbogamizi (ubudaheranwa) kugira ngo hubakwe igihugu giteye imbere. Iyi ndangagaciro ishingiye kuri Ndi Umunyarwanda, kurengera abahuye n’ibibazo, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, no gukunda igihugu.

Imiterere n’Intego by’Ubumwe n’Ubudaheranwa:
  • Ubumwe bw’Abanyarwanda: Kwiyumva nk’Umunyarwanda mbere y’ibindi byose, kubana nta rwicyekwe, no gushyira inyungu rusange imbere.
  • Ubudaheranwa: Gukomera, kutadohoka, no guhangana n’ibibazo n’inzitizi bikigaragara mu muryango nyarwanda.
  • Gusigasira Ibyagezweho: Kwimakaza umuco w’ubutore, kuremera abatishoboye, no kwigira kw’Abanyarwanda.
  • Uruhare rwa Buri Muntu: Ni inshingano ya buri Munyarwanda gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutanya abantu. 
Ibi bikorwa bishimangira umuco Nyarwanda no gukomeza ubumwe nk’ishingiro ry’iterambere rirambye

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yateguye ibiganiro bizayihuza n’Abanyarwanda baba mu Burayi bigaruka ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

Ni ibiganiro biteganyijwe kuzaba ku wa 21 Gashyantare 2026, bikazabera i Paris mu Bufaransa. Bizahuriramo n’Abanyarwanda biganjemo abakiri bato bavukiye mu mahanga cyangwa abavuye mu Rwanda bakiri bato ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga.

Ibi biganiro kandi bizitabirwa n’abahagarariye imiryango y’Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

Igikorwa cyateguwe nk’ahantu ho gusangira no guhana ibitekerezo, no gusangira amakuru, kikaba kizatanga amahirwe yo gusobanukirwa neza urugendo rw’u Rwanda mu guharanira ubumwe, guhangana n’ibibazo byagiye bigaragara mu myaka yatambutse no kugaragariza ababa mu mahanga amahirwe ashobora gutuma bakomeza gukorana bya hafi n’igihugu cyabo.

Ni ibiganiro kandi bifatwa nk’umwanya mwiza wo guha buri wese urubuga rwo kugaragaza uburyo abayeho, isano afitanye n’u Rwanda n’uburyo ababa mu mahanga bakomeza gukomera ku muco n’indangagaciro by’u Rwanda mu Burayi.

Ibiganirwaho kandi harimo uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga umuco, uruhare rw’amahuriro atandukanye mu gukomeza ubumwe, uruhare rw’umuryango mu gutanga amakuru ya nyayo n’ibindi.

Ni igikorwa kizatangirwamo imbwirwaruhame zitandukanye, ibiganiro bizahuriramo inzobere zitandukanye, ubuhamya n’ibindi.

Byitezweho gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kurushaho kunga ubumwe, indangagaciro z’u Rwanda, kwigisha urubyiruko umuco wo gushyigikirana, kubahana no kudaheranwa.

Minisitiri Bizimana hamwe n'abakozi b'ibigo bishanikiye kuri MINUBUMWE, bari ku Gicumbi cy'Intwari z'i Nyange muri Ngororero

2026-02-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani  imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije

Ubwanditsi 23 Dec 2016
U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

Ubwanditsi 19 Jun 2023
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ubwanditsi 03 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba
Mu Rwanda

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.
INKURU NYAMUKURU

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Ubwanditsi 06 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru