• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Editorial 03 Dec 2016 ITOHOZA

Ni ibintu bisa n’ibidasanzwe mu Rwanda kubona hotel yerura ikavuga ko yita ku bakiriya bayo bene aka kageni kugeza ubwo ibashakira abantu babafasha kuruhuka mu buryo bwihariye. Ibi bivuze ko umugore cyangwa umugabo uyigannye ashaka kuruhuka ariko ari wenyine, nta muntu badahuje igitsina bajyanye, bamushakira umufasha akamumara irungu.

-4896.jpg

Hanze aha, ntabwo iyi ari inkuru nshya kuko bisanzwe bivugwa ariko bikagorana kubibonera gihamya. Mu minsi ishize, hari umwe mu bakobwa bakora protocol mu birori n’inama zikomeye zibera muri Kigali, wabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, uburyo hari bagenzi be bakorera amafaranga menshi avuye mu kuraza abakiriya baba bitabiriye ibikorwa byabereye i Kigali.

Ati “Wasangaga kenshi ugiye gukora none ho umuntu akakubwira ngo aragushaka. Njyewe umushoferi yampaye amadolari 150 ngo anjyane. Ndabyibuka hari mu nama ya … twari tugiye gusura … Uwo muntu wanshakaga yari uwo muri Senegal.”

“Baguriye umushoferi twari twajyanye, arambwira ngo bakuntumye. Njye naramubwiye nti I am not that chick [ntabwo ndi bene uwo mukobwa], nti shaka undi dusa ujyana. Njyewe yambuze gutyo, hari abo nzi twajyaga dukorana, ubu barakize bafite imodoka.”

Ku bibera muri Hotel, uyu mukobwa yabwiye iki kinyamakuru ati “Iyi hotel… urabona ko iri mu ziyubashye mu gihugu, ijyamo abantu bakomeye. Hariyo umuntu, afite nimero z’indaya. Baramubwira bati dushakire umuntu,agahita ahamagara. Hari n’ukuntu nka protocol iba irangiye ugasanga bamwe mu bayikoze bahise bishyiraho maquillage bakajya kwicara bategereje abantu.”

Kandi bene ubu buraya abenshi mu babukora ni abasanzwe bari no mumurimo itandukanye mu bigo bya leta n’ibyigenga, ariko cyane cyane ubu buraya bukaba buri kugaragara cyane mu bagore bibana batandukanye n’abagabo babo.

Hotel ya Kicukiro irerura

Hari Hotel iherereye mu Karere ka Kicukiro, ivuga ko umugore cyangwa umugabo ugiye kuyiruhukiramo atajyanye uwo bari buruhukane, babimufashamo bakamumushakira.

Umuyobozi w’iyi Hotel yemeza atari umwihariko wabo kuko n’ahandi hose ibi bintu bihaba. Ati “Si umwihariko kuri twe, ngira ngo n’abandi barabikora […]Si ibintu bishya cyane no mu zindi hotel ujyayo ukababwira uti niba hari umuntu muziranye mumumpamagarire aze amfashe kuruhuka neza.”

Gusa uyu muyobozi ntiyemeranya n’abavuga ko ibi bikorwa ari uburaya aho yagize ati “Si iriya hotel yonyine ibikora n’izindi zirabikora, si n’uburaya […] ahubwo njyewe nshobora kuruhuka ari uko ndi kumwe n’undi muntu tutavuze ngo tugiye gukorana uburaya cyangwa ngo turakora ibintu bibi. Ushobora kuvuga uti kugira ngo nduhuke neza ni uko nshobora kuba ndi kumwe n’undi muntu tutanahuje igitsina.”

Akomeza avuga ko icyo bashyira imbere ari ugucunga umutekano w’abakiliya babo ku buryo uwo muntu wo hanze iyo yinjiye muri hotel adashobora kugira icyo yiba cyangwa ngo agire ikindi yangiza, naho ibindi bakora ‘ntabwo twebwe tuba twemerewe gukurikirana abantu mu byo bagiyemo mu gihe bidahunganya umutekano wa hotel’.

Umwe mu bakozi b’iyi Hotel nawe yashimangiye ibyavuzwe na sebuja maze avuga ko ‘haje umwe, babiri, batatu, bakeneye uwo baruhukana batimwizaniye, ubwo natwe twashaka igituma umukiriya abona serivise imunogeye’.

-153.png

Abayobora amahoteli barabizi

Umunyamabanga Uhoraho w’urwego rw’amahoteli mu Rwanda, Butera Seth yabwiye iki kinyamakuru ko amakuru y’uko amahoteli afasha abakiliya kubona abakobwa bararana atari mashya, nubwo nta gihamya barabibonera.

Ati “Turabyumva ko baba bafite nimero z’abakobwa aho bakirira abakiliya, ariko ni amagambo gusa ntabwo turabona gihamya kuko tuyibonye nibwo twagira icyo dukora. Simpamya ko ndi mu mwanya nyawo wo kuvuga ko byaba ari icuruzwa ry’abantu, ariko biramutse bikorwa byaba binyuranije n’amahame y’ubucuruzi bwacu kuko uburaya ntibwemewe.’’

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu igiye gukora iperereza

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Karemera Pierre, yavuze ko nta makuru ahagije bafite ku buraya bugizwemo uruhare na za hotel ariko bateganya gutangira iperereza ku bantu baba bajyana abandi mu buraya ngo babone amaronko.

Ati ‘‘Twebwe turabizi ko bihari ariko nta kintu umuntu yashingiraho avuga ko bimeze gutya na gutya. Twebwe turapanga kuzakora icyo kintu, ndetse n’uburyo imirimo itangwa mu nzego z’abikorera.’’

‘‘Kugeza ubu nta makuru afitiwe gihamya turabona, biravugwa ariko ntiturabikoraho anketi ngo tumenye ngo birangana gute, baba bashingiye ku muntu umwe ubacuruza cyangwa se ni ukwijyana ubwabo… Ashobora kuba acuruza abantu bakuru abaha abagabo, ashobora noneho kuba anatanga abana batarageza ku myaka. Ni impungenge zikomeye kuko ‘Proxénétisme [gukura inyungu mu buraya bwakozwe n’abandi] mu Rwanda irahanwa nubwo abo bakobwa baba ari bakuru.’’

Uhuje n’amategeko u Rwanda rugenderaho, ibikorwa n’amahoteli bishobora gusa no gushyigikira uburaya, nubwo inzego zinyuranye zisanga bishobora no kuba icyuho cyo gucuruza abantu cyangwa gushora abana mu buraya.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gisobanura uburaya nk ‘ukugira umwuga igikorwa cyo guhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi, byaba bikozwe n’umugabo cyangwa umugore’.

Ingingo ya 212 y’icyo gitabo ivuga ko ‘umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ufasha, uhagarikira cyangwa urengera abizi uburaya bw’undi cyangwa ureshya abo ashaka gushyira mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500.000 Frw kugeza kuri 3 000 000 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 213 ho hateganwa ko ‘Umuntu wese utanga abizi ahantu hose hakodeshwa hagakorerwa uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu kuva kuri 1 000 000 Frw kugeza kuri 3 000 000 Frw.

2016-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Editorial 19 Oct 2021
Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Editorial 25 Oct 2017
Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we

Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we

Editorial 06 Jun 2017
Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Editorial 03 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Editorial 19 Jun 2020
Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Editorial 23 May 2019
Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Editorial 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru